Obama yavuze ko azakorana na Romney kugira ngo bashobore guteza igihugu cyabo imbere

”Kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibyiza biri imbere”: Ayo magambo yavuzwe na Barack Obama igihe yakirwaga n’imbaga y’abantu ubwo yari ageze kuri “McCormick Place” i Chicago ari kumwe n’umugore we n’abakobwa be babiri.

Obama wabaye umukuru w’igihugu wa mbere w’Amerika ufite inkomoko y’abirabura, yari yatsindiye intebe yo mu nzu yera (Maison Blanche/white House) mu myaka ine ishize intego ye icyo gihe yari ”icyizere n’amahinduka”, na none yashoboye kumvisha abanyamerika ko ari we ushoboye kubayobora mu myaka 4 itaha, n’ubwo bwose ubukungu butari bwifashe neza.

Nta na rimwe kuva mu myaka ya 1930, umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigeze yongera gutorwa hari abatagira akazi bari hejuru ya 7,2%. Bill Clinton niwe mudemokarate umwe wenyine, washoboye gutegeka manda 2 yikurikiranya kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira. Umugore we Hillary Clinton biravugwa ko yari yaratangaje ko azahita areka umwanya we w’ubunyamabanga wa Leta, kuri Manda ya kabiri ya Obama ndetse ngo akava no muri politiki, ariko hari abavuga ko ashobora gushaka guhatanira kuyobora Amerika mu myaka 4 itaha.

Obama yemeza ko agarutse mu mwanya we wo kuyobora igihugu n’ingufu nyinshi kandi agamije kurangiza ibyo atashoboye kurangiza mu myaka 4 ishize. Ariko ashobora kutazoroherwa n’ubwinshi bw’abarepublicans bari muri kongere hakurikijwe ibyavuye mu matora yo kuri uyu wa kabiri.

Obama yagize ati: ”ntabwo dutandukanye cyane nk’uko politiki yacu isa nk’ibigaragaza” yishimiye ukwiyamamaza ngo kwarimo umurava mwinshi ku ruhande rw’uwo bari bahanganye Mitt Romney, kandi yavuze ko yiyeje kuzakorana nawe kugirango barusheho guteza imbere igihugu.

Ku ruhande rwa Mitt Romney, we yemeye ko yatsinzwe, isaha n’igice nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora. Yatangaje ko bose bitanze cyane muri uku guhatanira gutegeka igihugu gikomeye cya mbere kw’isi ndetse yifuriza uwatsinze kuzayobora neza mu myaka 4 itaha, ibyo yabivugiye i Boston imbere y’ibihumbi by’abamushyigikiye. Mitt Romney hari benshi bamubonaga nk’umukandida w’abakire nk’uko abarepublicans benshi bakunze kubonwa, ndetse nta gushidikanya ko amashusho yafashwe mu bwihisho aho yasaga n’unegura abanyamerika bagera kuri 47% ngo b’abakene bagendera ku bufasha bwa Leta, ari bimwe mu byatumye atsindwa aya matora.

I Chicago kimwe no kuri Times Square i New York, urusaku rw’ibyishimo rwari rwinshi abantu bishimira intsinzi ya Obama

Obama yatsinze muri za Leta zikunze guhindagurika mu mitorere, bityo bituma icyizere cya Romney cyo kumukura ku ntebe kiyoyoka, ayo ma Leta abakandida bombi bari bayasuye muri iyi minsi ya nyuma yo kwiyamamaza. Obama yatsinze bidasubirwaho muri izo Leta uretse muri Carolina ya ruguru. Intsinzi ya Obama yari yizewe kuva igihe yari amaze gutsindira Ohio, imwe muri za Leta zikomeye, ndetse na Obama ubwe yabyishimiye iyo ntsinzi muri Ohio mu butumwa yacishije kuri twitter.

Mu buryo bwo gutora mu buryo buziguye, utsinda n’ushobora kubona amajwi 270 kuri 538 mu cyo bita collège électoral/Electoral College. Obama yararengeje abona 303.

Ugutsinda kwa Obama gusa nk’aho kutamworoheye nko mu 2008, aho yari yanikiriye John McCain, ubu Romney yatsindiye Carolina ya ruguru na Indiana, Leta zari zatsindiwe na Obama mu myaka 4 ishize, Leta ya Florida ibyayo ntibirasobanuka neza ariko ntacyo bishobora guhindura ku ntsinzi ya Obama. Ukubarura amajwi kwari kwahagaritswe mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, kwakomeje bukeye nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Mitt Romney, umuherwe w’imyaka 65, mu kwiyamamaza kwe yari yashyize ingufu nyinshi mu kunenga Obama mu by’ubukungu muri iyi myaka 4 yari ishize ategeka, naho Obama we yiyerekanye nk’urengera abantu basanzwe.

Nyuma y’umwaka hafi n’igice wo kwiyamamaza, miliyari nyinshi z’amadolari zakoreshejwe, ingendo z’ibirometero ibihumbi n’ibihumbi, abanyamerika bihitiyemo hagati ya bariya bagabo babiri, ndetse hari benshi bamaze amasaha menshi ku murongo kugira ngo bashobore gutora. Abanyamerika bagera kuri Miliyoni 30 bo bari batoye mbere y’uko umunsi w’amatora ugera.

Ariko Obama ashobora kutazoroherwa mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije abanyamerika kubera ubwinshi bw’abarepublicans bagumanye ubwiganze muri Chambre des représentants/ House of Representatives, ariko abadémocrates bagumanye ubwiganze muri Sénat/Senate.

Obama yavuze ko azakorana na Romney kugira ngo bashobore guteza igihugu cyabo imbere

Intsinzi ya Obama yahise yishimirwa mu bihugu byinshi: Umuryango w’ubumwe bw’uburayi wabyishimiye uvuga ko wifuza kongera imikoranire n’Amerika . Ministre w’Intebe w’ Ubwongereza David Cameron nawe yoherereje ubutumwa Obama n’ubwo bwose yasaga nk’ushyigikiye mukeba we Mitt Romney. Ministre w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, usa nk’aho atameranye neza na Obama muri iyi minsi kandi wari wakiriye muri Isiraheli Romney mu minsi ishize, nawe yoherereje ubutumwa Obama avuga ko ubufatanye bw’igihugu cye n’Amerika bukomeje gukomera. Ministre w’intebe w’ubushinwa, Wen Jiabao nawe yohereje ubutumwa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kigali today ngo abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yifurije intsinzi Perezida Obama ariko yongeraho ko yibutsa Abanyafurika gukora cyane mu kuzamura ubukungu no kwikura mu bibazo bafite kuko nta wundi uzabibacyemurira.

Ku bijyanye na Afrika, aya matora ndetse n’intsinzi ya Obama ntabwo byashituye benshi, dore ko mu myaka ine ishize hari benshi bari bizeye ko azakorera ibitangaza Afrika kubera ko ariho afite inkomoko. Hari benshi bumvaga ko Obama azongera imfashanyo zigenerwa abanyafurika ku buryo bugaragara, azafasha kuzana demokarasi arwanya abategetsi b’igitugu ku buryo bugaragara ndetse hari n’abatekerezaga ko atazivanga mu ntambara mu bihugu byo hanze nk’uko abamubanjirije babigenje. Ariko urupfu rwa Kadhafi ndetse n’ubutegetsi bw’ibitugu mu bihugu bitandukanye bwakomeje gukanyaga abaturage byatumye icyizere bari bafitiye Obama kiyoyoka.

Ariko hari bamwe batekereza ko Obama ashobora kwikubita agashyi muri iyi myaka 4 iri imbere. Ariko muri rusange hari benshi bakunze Obama by’amarangamutima kuko ku banyafurika benshi yabaye nk’ikimenyetso cyo kwereka abazungu n’andi moko ko abirabura nabo bafite icyo bashoboye ndetse bashobora kuvamo n’umuntu wategeka igihugu cya mbere gikomeye kw’isi.

Marc Matabaro