Olivier Nduhungirehe ntakibarizwa muri Guverinoma y’u Rwanda, ashobora kuregwa gupfobya Genocide!

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Ministre w’intebe, Perezida Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki ya Leta.

Olivier Nduhungirehe akoresheje imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook yashimiye Perezida Kagame icyizere yamugiriye mu gihe cy’imyaka 2 n’igice yamaze ari umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba. Yashoje avuga ko yiteguye gukomeza gukorera igihugu cye mu yindi mirimo yashingwa.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda benshi bahamya ko Olivier Nduhungirehe yaba mu byo yazize harimo kuvuguruza kuri twitter Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika aho iyo ministeri yakoresheje ifoto yanditseho amagambo agira ati: “International Day of Reflection on THE RWANDA GENOCIDE APRIL 7″

Olivier Nduhingirehe yasubije Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ko yakoze ikosa ntivuge ko ari “Genocide yakorewe abatutsi”.

Wenda umuntu ntabwo yahamya ijana ku ijana ko yazize ibi yanditse kuri twitter, aho yubahutse abayobozi b’Amerika aho kubicisha mu nzira zindi za diplomasi dore ko hari abasesengura benshi bahamya ko Leta y’Amerika ikunze gukoresha “Jenoside nyarwanda” ku bushake aho gukoresha “Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko Leta y’u Rwanda iba ibyifuza.

Ariko bishobora kuba na cya gitonyanga gituma ibyari mu nkongoro bimeneka dore ko Olivier Nduhungirehe yari yarijunditswe na benshi kubera imvugo ze zikunze kubamo guhubuka, ihangana, agasuzuguro no kwishongora, tudasize no kwanga kuva kw’izima akajya mu mpaka zidashira za ngo turwane.

Hari abibaza kandi niba ikiganiro yagiranye kuri twitter n’uwitwa Lozen Rugira kitaba imwe mu ntandaro dore ko Olivier Nduhungirehe yasibye bimwe mu byo yanditse.

Bitangira Olivier Nduhungirehe yandika ubutumwa buvuga ku banyapolitiki barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana bishwe mu 1994.

Lozen Rugira yamwibukije ko atari igihe cyo kwibuka abanyepolitiki

Olivier Nduhungirehe yasubije ko tariki ya 7 Mata 1994 ari bwo abanyapolitiki ba opposition bishwe benshi hamwe n’imiryango yabo kandi ngo bamwe yari abazi neza yanakuranye n’abana babo.

Lozen Rugira agira ati: “Twifatanije nawe nyakubahwa ariko impamvu zawe bwite ntabwo zakoreshwa mu kubangamira kwibuka rusange”

Olivier Nduhungirehe we ati: “Kwibuka nyine k’umuntu bitangirira ku byo yibuka we nk’umuntu ubwe, ibyo kwibuka muri rusange biza byiyongera ku kwibuka k’umuntu ku giti cye. Umunyarwanda wese yibuka abe ni nacyo Kwibuka bishingiyeho. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bagomba kwibuka ababo”

Lozen Rugira yasubije Nduhungirehe agira ati: “Hari umudamu (Victoire Ingabire) wavuye mu mahanga avugira ku rwibutso rwa Jenoside ibijya kumera nk’ibi, ngo yashakaga ko buri wese agira amahirwe yo kuririra abe. Reka mpagarikire aha, ibyari byo byose ubu hari icyo tumenye.”

Olivier Nduhungire yamusubije agira ati: “ntako utagize, reka nkubwire ntacyo uzi. Iki ni igihe cyo kuririra abacu si icyo kujya mu bintu biciriritse by’impaka no gutera abantu ubwoba. Urabeho”

Nabibutsa ko murumuna wa Olivier Nduhungirehe, witwaga Janvier Nduhungirehe yishwe n’ingabo za FPR zimutsinze imberbe y’umuryango w’iwabo ku Kicukiro tariki ya 15 Mata 1994.

Igitangaje ni uko nk’uko bigaragara hano hasi Olivier Nduhungirehe yasibye amagambo agira ati: “Umunyarwanda wese yibuka abe ni nacyo Kwibuka bivuze. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubwira abandi igihe n’uburyo bagomba kwibuka ababo”