Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda muri ONU arashinja Kagame kwica impunzi i Kibeho no muri Congo

Mu butumwa bwa email Bwana Olivier Nduhungirehe yohererezanyaga n’umuntu utarashoboye kumenyekana amazina tariki ya 23 Ukuboza 2003 yatangaje ko Perezida Paul Kagame yagize uruhare mu bwicanyi bw’impunzi i Kibeho no muri Congo.

Muri ubwo butumwa Bwana Nduhungirehe aragira ati: ” Ibyo uvuga ni byo.. mu gika cya kabiri. Sindikubwabo na Kambanda ntabwo nigeze mbashyira imbere mu mitekerereze yanjye. Ni nk’aho wafunga Twagiramungu na P.C. Rwigema (nari ngiye kuvuga Bizimungu wagowe) kubera ubwicanyi bw’i Kibeho no muri Congo. Kuri njye, abagomba kubazwa ubwicanyi ni Bagosora na Nzirorera ku ruhande rwa MRND na Kagame ku ruhande rwa FPR”

Ubwo butumwa mwabusoma hano hasi mu rurimi rw’igifaransa:

nduhungirehe email

Mu nyandiko ya Bwana Nduhungirehe yo ku ya 15 Werurwe 2005 avuga ko ngo abatutsi bamwanga nk’uko banga umuhutu uwo ari we wese babaziza ko ari abahutu gusa arangiza asaba ko ubutumwa yanditse bazabuhanagura kuko ngo kuba yaravuze ko abatutsi bamwanga byagaragara nabi aho ari.

olivier email

Bwana Olivier Nduhungirehe nabibutsa ko ari umuhungu wa Nduhungirehe Chrysostome wahoze ari Ministre w’imigambi ya Leta ku butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyalimana.

Si ibyo gusa kuko muri Mata 1994 murumuna we Janvier Nduhungirehe yiciwe n’ingabo za FPR imbere y’iwabo ku Kicukiro.

Colonel Patrick Karegeya asangira agacupa n'uhagarariye u Rwanda muri ONU, Olivier Nduhungirehe
Colonel Patrick Karegeya asangira agacupa na Olivier Nduhungirehe amukangurira kuva mu buhungiro akajya gukorera Leta ya FPR

Umusomyi wa The Rwandan