Ambasaderi Nduhungirehe yatangiye kwinjiza abaje kwaka za Passport muri PSD ku ngufu!

Kuri facebook yiyita Benedict Salut, kugira ngo abone ibyangombwa yiyise Benoit Uwimana, ariko mu by’ukuri yitwa Come Habimana, ni ingaragu.

Uyu mugabo abatamuzi twabibutsa ko yagaragaye mu ka video gafifitse ukuntu avuga ko yitandukanyije n’Ishema Party.

Ariko se twibaze mu kuri? Ubundi ishyaka ryubakwa n’abantu ntabwo ari ryo ryubaka abantu, uyu se yaraje ngo ishema party ayubake cyangwa imwubake si ukumupfobya kuko arababaye rwose yize amashuri hafi ya
hafi ya ntayo, ibitekerezo ni bike hafi ya ntabyo ubwo se koko yari bwungure iki Ishema party ku buryo avuyemo byaba inkuru?

Njye mbona inkuru gusa nyine ntawuyihejwemo kuko ni iy’abanyarwanda bose kuko tutareba amashuri cyangwa isura cyangwa se agaciro k’umufuka wawe ariko na none niba inkunga yawe mu ishyaka ari ugusebya, kuryifuza ryo ritakwifuza na gato yewe utashobora no guca umugara ngo abantu bishime biragoye.

Dore amwe mumateka ye

1. Avuka i Cyangugu , yize amashuri yisumbuye gusa nayo ntiyagira amahirwe yo kuyarangiza.
2.Afite imyaka 46, nta mugore agira, nta n’uwo yigeze, nta n’uwo yashobora gutunga.
3. Amaze imyaka irenga 10 muri Belgique ariko bamwimye ibyangombwa byo kuhaba, ndetse Leta y’Ububiligi yendaga kumwirukana ngo imusubize mu Rwanda.
4. Ntaho agira aba, agenda araraguza, akarya ibyo abonye.
5. Yagannye Ambassade y u Rwanda i Buruseli abasaba ko bamuha Pasiporo. Aho kugira ngo babone ko ari umwenegihugu uri mu kaga Olivier Nduhungirehe a profita iyo faiblesse , amwinjiza muri PSD ku ngufu, kandi anamuhatira gusebya Ishyaka Ishema yigeze kubamo.

Nguko uko yabaye igitiyo gikoreshwa mukuyora imyanda

Iyo witegereje iriya Video ubona ko ibyo bamuvugishije ataribyo yashatse kuvuga: yavuze byinshi byiza ku Ishema, bagenda babikupakupa bateranya uduceduce kugira ngo bamutamike ibyo Nduhungirehe ashaka.

Turasaba abanyarwanda batuye mu Bubiligi ko bagana Polisi yaho bagatabariza uriya muturage uri mukaga.

Naho kuba yaravuye mu Ishema yego bahombye umunyarwanda ariko ntibahombye ibitekerezo.

Umusomyi wa The Rwandan