OMAR, igikoresho gishya cyo gusenya ishyaka yirukanywemo Green Party

Nyuma y’amezi 13 Omar Leo wirukanywe mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikje (DGPR) aburiwe irengero mu buryo bw’amayobera, yongeye kugaragara ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, avuga ko aje kwigaragaza ngo akure icyaha kuri Jenerali James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda.

Avugana n’Itangazamakuru, Omar Leo Oustazi yavuze ko yahisemo kwigaragaza kugira ngo akureho amakuru yahwihwiswaga ko ashobora kugirirwa nabi na Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo. Ubwo yabazwaga aho ayo makuru yavuye, byose yabishyize kuri Dr Frank Habineza uyobora Green Party, Omar avuga ko ariwe wamugambaniye, bigatuma ahunga yihishahisha mu Burundi, Tanzania na Kenya.

Asobanura icyo yise ubugambanyi bwa Perezida wa Green Party, Omar Leo Oustazi yavuze ko ngo yahamagawe na Frank Habineza ari muri Madagascar, akamubaza aho aherereye, akanamubwira ko n’abo mu muryango we batazi aho aherereye. Omar akavuga ko icyo gihe yamusobanuriye ko nta kibazo afite, ko ahari. Omar Oustazi yongeyeho ko akimara kubwira Frank Habineza ko ameze neza, ngo Umuyobozi wa Green Party ntiyabyakiriye ahubwo yamubwiye ko akeka ko hari ikibazo, bityo Omar akomeza kumwumvisha ko ntacyo abaye. Omar Leo Oustazi yavuze kandi ko Habineza yamugambaniye avuga ko yamututse akanasebya ishyaka n’inzego zaryo. Yongeyeho ko adateganya gusubira muri Green Party igihe cyose ikiyoborwa na Habineza, ko ahubwo yifuza gusubira muri FPR kuko ngo yanayivuyemo adasezeye.

Omar Leo w’imyaka 32 wari waraburiwe irengero yigaragarije itangazamakuru nyuma y'iminsi micye avuye mu buhungiro.Omar Leo  yongeye kugaragara uyu munsi, nyuma y’amezi 13 bivuzwe ko yabuze

Polisi y’igihugu irabivugaho iki?

Chief Inspector Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yavuze ko bateraba ibyamujyanye n’ibimugaruye, ko ariko byari ngombwa kumenyekana ko yabonetse, kuko Leta y’u Rwanda yari yarashyizwe mu majwi ku izimira rye. Yongeyeho ko nta burinzi bwihariye azahabwa, ahubwo umutekano we uzarindwa nk’uko bisanzwe bigenda no ku bandi Banyarwanda bose

 Chief inspector Emmanuel Kabanda ushinzwe itangazamakuru mu biro by'umuvugizi wa Polisi y'igihugu avugana n'itangazamakuru.CIP Emmanuel Kabanda ushinze itangazamakuru mu biro by’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, avugana n’abanyamakuru

Isesengura

Kugira ngo Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party ryandikwe byarisabye inzira ndende y’imyaka ine, yajemo inzitizi nyinshi n’amananiza adasanzwe. Tudasubiye mu byabaye mu myaka ine yose, inzitizi ya mbere DGPR yahuye nayo mu mwaka ushize ni aho uyu Omar Leo yabuze mu buryo budasobanutse, agakomeza kwitaba telephone no gukoresha Facebook, icyo gihe Ishyaka Green Party rikaba ryaramutabarije ribaza amarengero ye.

Polisi yarashakishije, kera kabaye itangaza ko telephone ye igaragaza ko ari gukoresha iminara y’i Burundi. N’ubwo ishyaka rye ryari ryabanje kumutabariza, byaje kugaragara ko arisebya akoresheje imbuga nkoranyambaga, nibwo rifashe gahunda yo kumuhagarika mu buyobozi bwaryo (http://fredmuvunyi.wordpress.com/2013/02/05/green-party-yirukanye-omar-leo-mu-buyobozi/), rikanitandukanya n’ibyo yabashaga gutangaza byose.

Mbere y’uko ishyakwa ryandikwa habonetse izindi nzitizi zirimo kuba hari undi wavugaga ko ashaka kwandikisha iri shyaka, amategeko akaba atarabashaga kwemera iyandikwa ry’ishyaka rimwe ku bantu cyangwa inzego bihabanye. Iki kibazo cyaje kurangizwa mu mahoro n’umutuzo, gikemukira mu ishyaka imbere.

Nyuma yo kwandikwa havutse ikibazo gikomeye cyo kuba Akarere ka Gasabo katarakiraga imikono y’abagombaga gusinya kuri statut, ariko nabyo byaje gukemuka. Rimaze kwandikwa. Ishyaka Green Party ryasabye iminsi irindwi ngo ritegure dosiye z’abakandida baryo mu matora, ntiryabyemerewe, ariko aho guteza ubwega babyakiriye uko biri, bavug ako batakitabiriye amatora, ahubwo bagiye kwitegura aya 2016, 2017 na 2018.

Nyuma y’igihe gito ishyaka Green Party ritangiye kubaka inzego, abantu batigeze bamenyekana bakwirakwije impuha ko abayobozi baryo batavuga rumwe, kandi ko bagiye guhirikana ku buyobozi. Izi mpuha zari zigamije kwangisha abantu ishyaka ryari rimaze iminsi ryunguka abanyamuryango, ikindi cyari kigamijwe n’abakwirakwije izi mpuha kwari ukugaragaza ko DGPR ntacyo izageza ku Banyarwanda mu gihe idashyize hamwe. Ubuyobozi bw’ishyaka bwagaragaje ko izo mpuha ntaho zifatiye, ibikorwa byaryo bikomeza mu mahoro, ubwumvikane n’umutuzo.

Umuyobozi w’ishyaka DGPR, Dr Frank Habineza yari amaze amezi abiri hanze y’igihugu mu kiruhuko no mu bikorwa by’akazi k’ishyaka ku mugabane wa Amerika n’u Burayi. Aho agarukiye mu Rwanda, hatarashira n’amasaha 16, haba habonetse umurega kugambanira Minisitiri w’Ingabo. Ibi bigaragara nk’imibare iba yateguwe n’abantu batazwi, igamije gukomeza kuburabuza ishyaka DGPR, ngo abayobozi n’abarwanashyaka baryo bacike intege.

Twibaze

  • Ese ubikora wese abifitemo nyungu ki?
  • Urema amacakubiri mu mashyaka ni cyiza ki yifuriza Abanyarwanda mu gihe yaba abatandukanya?
  • Ni ryari bamwe bazumva ko umuntuashobora kuzamura ibikorwa bye atagombye gusenya iby’abandi?
  • Ni ryari kutavuga rumwe n’ubutegetsai bizagaragara nk’ubwunganizi butari uguhangana?
  • Ni ryari Abanyarwanda bazizezwa ko amahitamo yabo ari gatozi kandi ko ntawe ugomba kubizira?
  • Ese koko Omar Leo Oustazi yaba ari igikoresho gishya muri gahunda yo gusenya amashyaka n’imitwe ya politiki?
  • Nyuma y’imyaka 65 (1959-2014) Ni ryari tuzumva ko gusenya amashyaka no gusenyana ubwacu bitubaka igihugu?

NTWALI John Williams

Source:[email protected]