Opération Champagne

Nk’uko tubikesha Major Ir Faustin Ntilikina wayoboraga Bataillon Commando Huye mu 1994, mu gitabo cye yise:”La prise de Kigali et la chasse aux réfugiés par l’armée du Général Paul Kagame” yasobanuye uko yayoboye igikorwa cyafunguye inzira yatumye abari mu mujyi wa Kigali bashobora gusohoka mu ijoro ryo ku ya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994.

Aragira ati:

”Ku ya 1 Nyakanga 1994, mu gihe imirwano yakomezaga ahagana i Nyamirambo, FPR yateye agace k’amajyepfo k’umusozi wa Mont Kigali. Icyo gitero cyasakiranye bwa mbere n’abasirikare ba Bataillon Commando Huye bagera kuri 20 bari barakomerekeye ku rugamba bari bari muri iryo shyamba bategereje gutora agatege ngo basubire ku rugamba.(Inzego z’ubuvuzi za gisirikare zari zimaze kurengerwa n’inkomere nyinshi, kandi imirwano yaberaga ku nzira yonyine yari isigaye isohoka muri Kigali yacaga i Runda na Taba, yatumaga bigorana kujyana inkomere mu Ruhengeri na Gisenyi. Amabataillons yarwaniraga mu mujyi wa Kigali yari yaragiye atunganya ahantu ashobora kwegeranyiriza abarwayi bitewe n’uko urugamba rumeze).

Kurasana hagati y’abarwaza b’izo nkomere n’abasirikare ba FPR byatumye bimenyekana ko aho hantu hatewe. Nta bushobozi nari mfite bwo guhangana n’icyo gitero ku buryo buhagije no gusubiza inyuma umwanzi. Umukuru w’akarere k’imirwano, we yashoboye kubona abarikiri bagera kuri 50 abaha umwe mu bofisiye be, uwo niwe wahawe inshingano nini zo kurwana kuri ibyo birindiro bya nyuma byatumaga inzira ya 2 yo gusohoka mu mujyi wa Kigali ikomeza kuba ifunguye. (Kuva mu kwezi kwa Mata 1994 hagati, nyuma y’ifatwa rya Gatsata n’impinga z’umusozi wa Jali, ingabo za FPR zarasaga ku bahise bose ku muhanda hagati y’amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo na Giticyinyoni. Kuva icyo gihe, kwinjira cyangwa gusohoka muri Kigali hakoreshwaga cyane umuhanda wa Nyamirambo-ikiraro cya Nyaruteja kiri ku mugezi wa Nyabarongo uciye kuri Mont Kigali. Uwo muhanda kandi niwo washoboraga gukoreshwa mu gihe Nyabugogo na Giticyinyoni byafatwa.)   Hakurya ya Nyabarongo muri Gitarama, guhera mu minsi mike imirwano yari imaze kwegera impinga za Runda na Gihara. Inzirabwoba zarwanaga inkundura ngo umuhanda Runda-Gihara ukomeze kuba ufunguye kuko niyo nzira yonyine yahuzaga Kigali no hanze yayo. Uwo munsi tariki ya 1 Nyakanga 1994, FPR yari yashoboye gushinga ibirindiro ku mpinga za Gihara no kohereza bamwe mu basirikare bayo ahagana kuri Nyabarongo, hakurya yo kwa Muvoma no mu Nzove. Ni ukuvuga ko umugezi wa Nyabarongo wonyine n’igishanga cyawo ari byo byonyine byatandukanyaga ingabo za FPR zari muri Gitarama n’izari muri Kigali. Ni ukuvuga ko umujyi wa Kigali wari umaze kugotwa. Bishatse kuvuga ko Inzirabwoba kugirango zisohoke muri Kigali zagombaga kubikora zirwana. Etat-major y’Inzirabwoba yateguye igikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali. Icyo gikorwa cyagombaga gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1994 cyahawe izina rya OPERATION CHAMPAGNE.

bamwe mu basirikare ba 52ème Bataillon bafunguye inzira mu Nzove

Abayobozi bakuru b’ingabo b’ingenzi bahawe amabwiriza n’uburyo icyo gikorwa cyagombaga kugenda kuva tariki ya 2 Nyakanga 1994. Icyo gikorwa cyateganyaga gupfumurira ahantu habiri. Aha mbere h’ibanze hari guca ku kiraro cya Nyaruteja ugana Runda-Gihara na Taba. Aha kabiri hari uguca ku kiraro cya Nyabugogo ukerekeza i Rushashi uciye mu Nzove. Kuri buri nzira hagenewe imitwe y’ingabo yagombaga gupfumura mu birindiro by’Inkotanyi igafungura inzira n’indi mitwe igomba gusigara inyuma ngo ikingire abaturage bashobore guhunga. Icyo gikorwa kandi cyateganyaga ko ingabo ziri muri icyo gikorwa zisuganya zimaze guca mu birindiro bya FPR zigashinga ibirindiro zikurikije ibirindiro by’izindi Nzirabwoba zari muri Gitarama mu burengerazuba bwa Nyabarongo no mu gace k’imirwano ka Rulindo mu burasirazuba bwa Nyabarongo. Kuva aho ngaho hagombaga ibikorwa byo gutinza umwanzi kugira ngo abaturage bashobora guhunga bitonze. Kandi ubuyobozi bw’Inzirabwoba bwibwiraga ko nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Kigali, FPR ishobora kugabanya amashagaga ikemera kujya mu mishyikirano y’amahoro. Kuba hashobora kubaho abahuza bashoboraga gusaba ihagarikwa ry’imirwano kubera ikibazo cy’abaturage benshi bari bamerewe nabi nabyo byatekerejweho. Mu ijoro ryo ku ya 2 rishyira iya 3 Nyakanga 1994, ingabo za FPR zongereye umurego mu kohereza ibisasu ku mujyi wa Kigali. Ingabo za FPR zitangira kugaba ibitero simusiga mu duce twose tw’umujyi wa Kigali kuva mu rukerera rw’iya 3 Nyakanga 1994. Kuri Mont Kigali ho imirwano yarimo kubera ku muhanda uva i Nyamirambo ugana ku kiraro cya Nyaruteja. Ku rundi ruhande rwa Nyabarongo, ingabo za FPR kuva nyuma ya saa sita tariki ya 2 Nyakanga 1994 zakoreshaga uko zishoboye kose ngo zifate Runda ahahuriraga umuhanda ujya i Gitarama n’undi ugana i Gihara na Taba uvuye ku Rugarika. Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho kuri iyo nzira ndetse hari n’ibihumbi byinshi by’abaturage bari babuze aho bahungira. Ku ya 3 Nyakanga 1994 bujya kwira, nari ndi kw’isoko rya Ruyenzi, riri ku muhanda ugana i Gitarama urenze ikiraro cya Nyaruteja kiri ku mugezi wa Nyabarongo, ndi mu gikorwa cyo gutata mu rwego rwa Opération Champagne. (Mu gikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali, Bataillon Commando Huye nari nyoboye yari mu mitwe y’ingabo yagombaga guca muri iyo nzira y’iburengerazuba mu gufungura inzira.) Mu gihe nagendaga n’amaguru mu nzira ica ku ruhande rw’iburyo rwa Nyabarongo, ibisasu 3 bya mortier 120mm byikubise mu gasantere ka Ruyenzi ahari hirunze ibihumbi by’impunzi. Muri icyo gihe ahagana haruguru ku muhanda wa kaburimbo, urusaku rw’imbunda za mitrailleuses rutangira kwiyongera. Muri ako kanya mbona ibihumbi by’abantu bafite ubwoba bamanuka biruka bava i Runda bagana i Kigali. Muri bo harimo abasirikare (abenshi muri abo basirikare bari abakomeretse ku buryo budakomeye, inkomere, n’abarwaza babo bari biyegeranije kuri uwo musozi wa Runda. Mu kwezi kwa Gaicurasi 1994 hagati Etat-major yari yarahafunguye ahantu hari ku muhanda munini usohoka mu mujyi wa Kigali ho kubika ibikoresho no kuvurira abarwayi kugirango babarinde ibisasu byoherezwaga buri munsi ku mujyi wa Kigali n’ingabo za FPR. Niba abo bose bari batangiye guhunga n’uko abasirikare b’Inzirabwoba bari mu birindiro byaho bari babivuyemo cyangwa bari hafi yo kubivamo.) Byagaragaraga ko ibirindiro bya Runda na Gihara byari bigiye gufatwa. Kuri abo bose berekezaga i Kigali kwambuka ikiraro cya Nyabarongo ntabwo byari ibintu byoroshye. Kuri hafi ikirometero cyose cy’ikizenga cyari gikikijwe n’igishanga ku mpande, abahungaga baraswagaho imvura y’ibisasu bya mortiers na za Mitrailleuses byarekezaga kuri iyo nzira abantu bose bagombaga gucaho. Njyewe n’abasirikare twari kumwe twategereje ko izuba rirenga n’agahenge kugira ngo twambuke tujye ku rundi ruhande rwa Nyabarongo. Ntabwo nashoboye gutata ariko numvaga ko gutakaza Runda byatumaga gukoresha iyo nzira mu kuva mu mujyi wa Kigali bishobora kuzagorana. (iyo nzira ugereranije n’iyo mu Nzove yari nziza kuko yasaga n’ifunguye urenze igishanga cya Nyabarongo kandi hari umuhanda mwiza ugana i Gihara ariko byari bigoye kuko Inzirabwoba nta bushobozi zari zifite bwo gufata agace katuma zambuka ikiraro cya Nyabarongo mu gihe FPR yari yahafashe ndetse ifite n’impinga za Runda.) Nafashe igihe cyo kwibutsa amabwiriza bamwe mu bakuru b’abasirikare ba bataillon Commando Huye nategekaga bari ku kiraro cya Nyaruteja kuri Nyabarongo mbere yo kujya ku Giticyinyoni aho nashoboraga kuvugana kuri Radiyo n’ubuyobozi bw’akarere k’imirwano. Ku Giticyinyoni, nasanze amahuriro y’imihanda yuzuye ibihumbi by’abantu byari byaturutse i Runda no mu nkengero za Mont Kigali nyuma ya saa sita. Bari bahasanze abandi benshi bari bahamaze iminsi barahunze ibisasu FPR yoherezaga ku mujyi wa Kigali bashakaga kuguma hafi y’inzira yabasohora mu mujyi wa Kigali. Ikintu cya mbere nabwiwe nkitangira kuvugana kuri Radiyo n’ubuyobozi bw’akarere k’imirwano n’uko nyuma yo kumenya ko inzira ica i Runda na Gihara idashobora gukoreshwa, ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwafashe icyemezo cyo kwegeza imbere Opération Champagne umunsi umwe. Gusohoka mu mujyi wa Kigali byagombaga gukorwa muri iryo joro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994. Kandi icyo gikorwa cyagombaga gutangira vuba bishoboka. Inzira yari isigaye yari inzira ifunganye cyane ica mu Nzove. Aho nari ndi nahise mbona ko gusohoka mu mujyi bishobora kugorana kuko amabwiriza aza kugera ku basirikare atunguranye kandi n’abaturage bagera kuri miliyoni barenzwe n’ubwoba twagombaga kujyana nabo. Nta bundi buryo bwo kumenyesha abaturage basanzwe ko tugiye gusohoka mu mujyi uretse kwizera ko abantu baribubibwirane hagati yabo rimwe na rimwe batinze ngo bashobore gukurikira abandi. Kuri njye ikihutirwaga n’ukubonana n’umukuru w’akarere k’imirwano ngo ampe amabwiriza y’uko igikorwa kiribugende no kugira ngo nanjye nze guha amabwiriza abakuru ba za Compagnies banjye. Ariko ikihutirwaga muri ako kanya cyari ukujya mu Nzove na Kanyinya ahari amacompagnies ya za 31ème Bataillon na 52ème Bataillon. Kubona amakuru ku mwanzi uko ahagaze byari kugira akamaro ku basirikare baza kubanza imbere. (Compagnie ya 31ème Bataillon yari ku musozi wa Kanyinya kuva muri Kamena 1994 hagati. Muri uwo mugoroba w’iya 3 Nyakanga 1994 yari ishinze ibirindiro ku mpinga ya nyuma y’uwo musozi hejuru ya Giticyinyoni. Naho Compagnie ya 52ème Bataillon yo yari mu Nzove ahari umuhanda wa kera ujya i Shyorongi. Abagombaga gusohoka muri Kigali bose bagombaga guca aho hantu.) Byari nko mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ubwo navaga ku Giticyinyoni nerekeza i Kigali. Umukuru wa akarere k’imirwano yari antegereje mu biro bya Etat-major y’ingabo aho yari yahamagawe mu rwego rwo gutegura bwa nyuma igikorwa cyari kigiye gutangira. Mu nzira nahuye n’abantu benshi ndetse n’imodoka nyinshi bose bihuta bagana iya Giticyinyoni wagira ngo hari gahunda bafite badashaka gukererwa. Byari bigoye kugenda muri urwo ruvunga nzoka rw’abantu ugana mu cyerekezo kigana mu mujyi i Kigali. Ukurikije ubwinshi bw’abantu byagaragaraga ko amahuriro y’imihanda ya Giticyinyoni agiye kuzura ku buryo bishobora kubanganira ingabo zigomba kugaba igitero cyo gufungura inzira. Muri Etat-major y’ingabo, nari mfite akanya gato ko kumva amabwiriza y’umukuru w’akarere k’imirwano. Bataillon Commando Huye yari yashyizwe mu mitwe y’ingabo igomba kugaba igitero cyo gufungura inzira. Nyuma y’icyo gikorwa twagombaga kwiyegeranyiriza ku murongo uri hagati ya Nyakabingo na Muhondo. Ku bindeba nanjye nagombaga kumubwira uruvunga nzoka rw’abaturage nabonye n’uko umwanzi yifashe mu nzira turibucemo. Ayo makuru atangiwe igihe yashoboraga gutuma abakuru b’ingabo bagira ibyo batunganya ku gikorwa cyari kigiye gutangira. Nyuma yo kureba ibyo byose, nasohokanye akababaro kenshi mu cyicaro cya Etat-major yacu. Nahise nsubira ku Giticyinyoni kuko abakuru ba za Compagnies banjye bari i Nyamirambo bari bangiriye inama yo kudashaka guhura nabo kubera ko uko ibintu byari bimeze i Nyamirambo byarimo urujijo rwinshi kuva bwakwira. Nageze Nyabugogo nko mu ma saa tanu z’ijoro. Kubera ubwinshi bw’abantu kugenda mu modoka byari bigoye byabaye ngombwa ko mva mu modoka.

Bamwe mu b’officiers bari bahageze mbere bageragezaga gusaba abantu kwihuta bakava mu nzira. Bashoboraga kugenda kugeza he? Bashobora kwegera imbere igihe kingana iki? Ikivunge cy’abantu cyagendaga cyiyongera uko negeraga amahuriro y’imihanda ya Giticyinyoni. Nyuma y’ikiraro cya Nyabugogo, umuhanda wa kera wa Shyorongi abantu bagendaga baba bakeya. Mu mwijima nashoboye kubona abantu bambaye imyenda ya gisirikare. (Abenshi muri abo bari abasirikare bari bavuye mu birindiro bya Runda na Gihara nyuma ya saa sita batari bakabonye amabwiriza bari bategereje kureba uko ibintu bigenda.) Bagendagendaga aho hose ntabwo batinyutse kwegera aho urutoki rwari hafi y’aho rwatangiriraga ahari hashinze ibirindiro bagenzi babo bo muri Compagnie ya 52ème Bataillon. Nta musirikare mukuru nabonaga hafi aho. Nakomeje kwegera imbere, akadwi k’abasirikare bose nageragaho narabibwiraga nkabasaba kunkurikira nizeraga ko hagira umusirikare mukuru duhura cyangwa abo basirikare bose bakemera kunkurikira, byaranyoroheye bose bahitaga bankurikira ubwo urugendo ruba ruratangiye byari bigoye kuruhagarika. Ikintu cyonyine nari mfite mu mutwe cyari ugutangira igitero vuba na vuba kugira ngo abantu bashire mu mahuriro y’imihanda ya Giricyinyoni no gucishaho abantu benshi bashoboka mbere y’uko bucya. Nirindaga gutekereza uko ibintu byagenda mu rukerera igihe imbunda zose ziremereye z’ingabo za FPR zaba zirasa amahuriro y’imihanda ya Giticyinyoni kuri icyo kivunge cy’abantu nta hantu ho kwihisha nta na kirengera.

Byari nko mu ma saa sita z’ijoro ubwo negeraga ibirindiro bya Compagnie ya 52ème Bataillon. Umukuru wayo yari antegerereje aho twari twavuganye mu masaha ane yari ashize. Yari yambwiye ko ntacyahindutse ku buryo umwanzi ahagaze byerekanaga ko atakekaga ibigiye gukurikiraho. Imbere yacu FPR yari ifite ibirindiro byarimo abasirikare wagereranya na Compagnie imwe (barenga ijana gato) imbunda zabo nini zari zitunze ku muhanda twagombaga gukoresha. Iruhande rwaho haragenzurwaga ku manywa ariko nijoro habaga hari abasirikare. Ibindi birindiro by’ingabo za FPR zijya kungana na Compagnie nagereranya ko zari nko muri 6 Km ku kiraro cya Nyakabingo kuko bagenzi bacu ba akarere k’imirwano ka Rulindo bari bashinze ibirindiro ku kigo nderabuzima cya Rutonde muri 1 km uvuye ku kiraro cya Nyakabingo. FPR kandi yari ifite abandi basirikare benshi ku musozi wa Kanyinya hatari kure y’aho twagombaga guca. Bashoboraga kugira icyo zikora nko mu rukerera. FPR yashoboraga kongera ingabo muri ako gace bumaze gucya. Ku ruhande rwanjye nari mfite abasirikare bagera ku 100 batari bafite intwaro zikomeye batari bafite ababayoboye ariko bafite ubushake bwo gutsinda urwo rugamba. Inyuma yacu abaturage bagera kuri miliyoni barasunikaga. Gutungurana n’ubwinshi nizeraga ko biza kumfasha byibura mu ntangiriro. Nongeye kureba iruhande rwanjye nta mukuru wundi wa bataillon wari wakahagera. (abenshi mu bakuru ba za Bataillon batunguwe no kwegeza imbere igikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali, kuko nta gitutu cyari kibariho nk’ab’i Runda no kuri Mont Kigali, bamwe muri bo bafashe umwanya wo kwitegura no gutanga amabwiriza. Nyuma baza kubangamirwa n’uruvunganzoka rw’abantu ntabwo bashoboye kugera ku basirikare babo ku gihe.) Icyari gisigaye cyari ukuvugana n’abandi nkababwira uko mbona ibintu bishobora kuza kugenda nyuma tukarenga umutaru.

Goma-Gisenyi Juillet 1994Byari nka saa saba z’ijoro, byose byari byarangije gutegurwa. Umwe mu basirikare banjye, wari ufite igihunga yarekuye urufaya rw’amasasu. Imbunda yo mu bwoko bwa Kalachnikov iba iramusubije nyuma yo kwikirizwa n’indi yo mu bwoko bwa Mitrailleuse zose za FPR. Ibyo byari bihagije ngo bitume dutangira igikorwa cyacu. Nko mu myitozo abasirikare banjye bavugirije rimwe induru bati:A L’ASSAUT ariko begera imbere barasa urufaya. Aba FPR basubiza bakoresheje Mitrailleuse ndetse bohereza n’ibisasu 3 bya mortier 60mm birenga umuhanda bigwa inyuma mu rutoki. Nyuma numvise amasasu make ku mpande zombi haza umutuzo. Nyuma y’iminota 10 tumaze kugaba igitero nari ngeze munsi y’ibirindiro by’umwanzi aho atashoboraga kuturasaho. Indi mirwano yabereye imbere yo kwa Muvoma aho twaraswagaho n’ingabo za FPR zari zifite ibirindiro bikurikira. Ingufu z’umuriro woherezwaga n’abasirikare bajye zacecekesheje Kalachnikov z’umwanzi. Twahise dutakaza abasirikare 3 b’imbere bishwe n’umutego wa grenade wabaturikanye igihe bashakaga kwihisha iruhande rw’umuhanda igihe twarasanaga. Inzira isigaye twayikoze mu mutuzo usesuye. Ariko ntabwo nari gushyira umutima hamwe ntarambuka ikiraro cya Nyakabingo twafashe tutarwanye. Abasirikare ba FPR ntabwo bagaragaraga bari bashoboye gushyira igisigazwa cy’imodoka mu muhanda hagati, twahise tugisunikira mu mugezi. Abasirikare banjye b’imbere bari barangije guhura na bagenzi babo bo mu karere k’imirwano ka Rulindo. Icyari gisigaye byari ugushinga ibirindiro kuri icyo kiraro inzira ikaba irafunguwe. Nagumye mu birindiro byo kuri icyo kiraro ntegereje umushoferi wanjye n’abakuru ba za Compagnies banjye ntari nahaye amabwiriza y’ibiza gukurikiraho. Ikivunge by’abantu cyakomeje kwisuka ubudatuza ijoro ryose. Mu rukerera urusaku rw’imbunda ziremereye ruvugira kure rwatangiye kumvikana, urusaku rw’ibisasu biturika rutangira kumvikana mu ijuru rya Kigali. Urundi rusaku rw’amasasu na za mitrailleuses rudafite ubukana bwinshi rwumvikanye hafi yacu. Ingabo za FPR zari zitangiye kugaba ibitero ngo zikurikire cyangwa zitangire abahunga. Nagumye hafi y’ikiraro cya Nyakabingo kugeza saa tatu z’amanywa igihe imodoka za mbere zazaga. Muri icyo gihe imirwano yari yakwiriye hose mu nzira isohoka mu mujyi wa Kigali. Umunsi wose wo ku ya 4 Nyakanga 1994, abaturage ba Kigali bikoreye utwangushye bafite bn paraubwoba babyiganaga muri iyo nzira itari irengeje metero 6 z’ubugari. Bose berekezaga i Muhondo na Rushashi muri Kigali Ngali. Umunsi wose imbunda ziremereye za FPR zohereje imvura y’ibisasu kuri abo bantu mu rwego rwo kwica benshi bashoboka. Ingabo za FPR ziturutse mu mpinga za Kanyinya na Shyorongi zagabye ibitero byinshi zinatega imitego myinshi ku basohokaga mu mujyi wa Kigali. Banze kugwa mu maboko y’umwanzi bava mu nzira yari yuzuyemo imitego ya mines, na za grenades, yari yuzuye amamodoka ndetse irimo no gusukwaho urufaya rw’amasasu n’abasirikare ba FPR. Bagendera ku ruhande rw’ibumoso rw’umuhanda kugeza no mu kibaya cya Nyabarongo baca mu mazi, urufunzo, no mu bisheke. Bakomeza kwegera imbere. Ku ruhande rw’iburyo rw’umuhanda, Inzirabwoba zishyizemo akanyabugabo zagabye ibitero zifata impinga z’imisozi aho zashoboraga kurinda umuhanda ibitero by’ingabo za FPR. Abaturage ba Kigali basohokaga muri ako kangaratete iyo bageraga ku mugezi wa Nyakabingo, nyuma y’ibirometero byinshi by’ubwoba no gukoresha ingufu nyinshi. Abenshi ntabwo bari bazi ko ari bwo urugendo rurerure rwari rutangiye. Uwo munsi urangira twese twari tunaniwe twaguye agacuho. Buri wese yumvaga ko twatsinzwe intambara kubera ifatwa ry’umurwa mukuru. Ariko muri twe ubwacu twumvaga turuhutse. Nibazaga ku giti cyanjye ibyo FPR yari kudukorera iyo dushyira intwaro hasi tukishyira mu maboko yayo. (Etat-major y’ingabo yatekerezaga ko iyo dushyira intwaro hasi i Kigali, FPR yari kwica abasirikare benshi bashoboka mbere y’uko hagira abanyamakuru bahagera. Ndetse nta musirikare mukuru wari kurokoka. Abaturage bo ntawakwirirwa avuga hari kurokoka mbarwa. Ntawashidikanya kuri ibyo kuko FPR yagaragaje imikorere yayo ubwo yicaga inkomere z’abasirikare yasangaga mu bitaro, ndetse n’abasirikare batahutse ku bushake bwabo benshi b’Inzirabwoba barishwe. Abasigaye mu mujyi wa Kigali nabo FPR ntabwo yabarebeye izuba kuko ubwicanyi ntabwo bwigeze buhagarara kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 1994.” Byahinduwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi.

Ingabo za FPR zinjira mu mujyi wa Kigali, igihe inzirabwoba zari zimaze kuwuvamo
Ingabo za FPR zinjira mu mujyi wa Kigali, igihe inzirabwoba zari zimaze kuwuvamo

1 COMMENT

  1. Nejejwe cyane no kwiyibutsa aya Mateka ababaje twaciyemo, none nkaba nasabaga adress zanyu (ndavuga abanditse inkuru y’ibyo tutamenye ku rugamba rw’inzirabwoba), kuko nifuza kubasangiza iby’urugendo rwa 2ème Compagnie ya 3ème Bataillon Muvumba kuko nari nyirimo yari iyobowe na Sous Lieutenant MAGAMBO Joseph wari umaze iminsi mike asimbuye Sous Lieutenant TWAGIRAYEZU Jacques wari wakomerekeye ku rugamba!! Niba kandi aba bagabo bakiriho ndabasuhuza!! Murakoze N.B: MAGAMBO na Jacques bqyoboye iyo compagnie naho Bataillon yo yari iyobowe na Capitain GD MUNYAKAYANZA Augustin nawe ndamusuhuza cyane niba akiriho!!!

Comments are closed.