OPERATION JABO: MU RWANDA, GUTEKINIKA BIHINDUTSE ICYAHA KITIHANGANIRWA KU MUHUTU

Mu mwaka washize wa 2013 hahise inkubiri  yo gusaba abahutu kwemera icyaha cy’inkomoko cya Genocide binyuze  muri gahunda ya Ndumunyarwanda, icyo gihe hari abayobozi b’abahutu bibwiye ko bakirya umugati wa FPR kuko babikoze neza uko ubutegetsi bwa Kigali bwabyifuzaga. Bwana  NZEYIMANA Oscar wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na BAYIHIKI Basil wari Umudepite mu nteko ishinga amategeko arangirije manda imwe yaje   kugirwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bafatanije gucengeza iyi gahunda mubo bayoboraga.  Uyu wahoze ari nyakubahwa mu nteko yagizwe umuyobozi w’akarere wungirije kubera ubumenyi azwiho bwo gucengeza ayo matwara ya FPR mu baturage. Bityo yoherezwa aho  avuka  Rusizi kugirango afashe kwihutisha iyi gahunda ya ndumunyarwanda. 

Muri iri isesengura tugiye kubagezaho turareba impamvu abayobozi batekinika n’icyari kigamijwe mu by’ukuri mu kiswe operation Jabo iherutse gukorwa mu turere twa Rusizi, Karongi na Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba.

Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira: Jabo Paul (uhagaze iburyo) ari kubwira  Nzeyimana Oscar ko gutekinika abyemerewe ariko bitamukuraho icyaha cy’inkomoko.
Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira: Jabo Paul (uhagaze iburyo) ari kubwira Nzeyimana Oscar ko gutekinika abyemerewe ariko bitamukuraho icyaha cy’inkomoko.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2015 nibwo  mu Rwanda intara y’iburengerazuba, hateguwe igikorwa cyari kigamije kwibasira bamwe mu bayobozi bo mu rwego rw’abahutu bari mu nzego z’uturere. Iki gikorwa kiswe operation Jabo kuko cyari kiyobowe na JABO Paul, uyu akaba ari umututsi w’umugogwe RPF yahaye umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba, umwanya yakoresheje cyane mu kwibasira abahutu bari mu buyobozi bw’akarere. Ababyibuka muzi uko yibasiye abahutu batatu bari Abanyamabanaga Nshingwabikorwa b’uturere twa Nyamasheke, Rusizi na Nyabihu aho yagiye akora operation zibirukanisha zinabafungisha uretse ko bagiye bagakurwamo n’inkiko nyuma yo kwisobanura no kugaragaza akarengane kabo.

Iyi operation Jabo  iherutse  yakozwe yitwa ngo ni “ubugenzuzi bugamije kureba uko ubwisungane mu kwivuza buhagaze mu turere”.

Mu turere tugize intara y’uburengerazuba twagenzuwe, byagaragaje ko uturere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi  twazamuye cyane imibare y’abaturage bitabiriye gutanga imisanzu  y’ubwisungane mu kwivuza. Ibi byo kuzamura ibipimo ku byakozwe nibyo mu Rwanda bita gutekinika.

Kuki abategetsi bakorera Leta iyobowe na FPR batekinika ?

Mbere yo kureba icyari kigenderewe muri iki gikorwa reka tubanze dusobanure neza icyo bita gutekinika. Nk’uko bisanzwe bigenda mu mikorere ya FPR gutekinika ni uburiganya bukorwa bugamije guhisha intege nke z’ubutegetsi kuva mu nzego z’ibanze kugera mu nzego nkuru z’igihugu. Ibi byo kubeshya muri raporo zitangwa cyane cyane kuzamura imibare y’ibyagezweho akaba ariyo mvugo imenyerewe muri FPR bita gutekinika.

Nkuko bimaze kuba umuco  mu butegetsi bwa FPR, ikinyoma cyahawe intebe uretse kubeshya amahanga inzego za RPF n’ubuyobozi bw’igihugu nabo ubwabo barabeshyana cyangwa baribeshya ubwabo.

Abayobozi b’uturere iyo bategura imihigo bazasinyana na Kagame babanza kuyereka intumwa ze aba yasizeho. Izi ntumwa rero nizo ziha abayobozi b’uturere uburenganzira bwo kuzajya guhiga cyangwa guhigura imbere ya Kagame. Buri gihe rero, iyo bari gutegura,  abayobozi b’uturere bandika ibyo bumva bazageraho bakurikije ubushobozi bw’abaturage dore ko babana nabo kandi bazi neza ko umubare munini w’abaturage  wugarijwe n’ubukene bukabije.

Mu itegurwa ry’imihigo, iyo abayobozi b’abagererwa beretse izo ntumwa za Kagame ibyo biyemeje kuzageraho, izi ntumwa zibasaba kubihindura bagashyiraho ibirenze ubushobozi bwabo ngo kuko Kagame yabamerera nabi baramutse  bamugejeje iyo mibare imbere. Ibi biterwa nuko abayobozi bukuru ba FPR baba baramaze kubwira amahanga ko u Rwanda rwabaye paradizo. Ibi FPR ibikora kuko igihe bahiga banahigura iba yatumije itangazamakuru nabahagarariye ayo mahanga maze abayobozi b’uturere bakabeshya ibyo bose baziranyeho.

Iyo Gutenikika bimenyekanye biba icyaha kuri nde?

Iyi mikorere yo gutekinika imenyerewe mu bategetsi bo mu Rwanda kuko bayitojwe uhereye  igihe FRP yafataga ubutegetsi mu Rwanda. Iyi mikorere kandi ikorwa mu nzego zose z’ubutegetsi  haba mu buzima, mu bukungu mu icungamutungo, mu burezi, ariko cyane cyane  mu matora. Ikibabaje rero n’uko bitangiye kuba intandaro yo gushyira mu gihome abahutu bari barashyizwe mu myanya nkuko tubibona mu rugero ruherutse rw’ifungwa rya NZEYIMANA Oscar wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.

Muri  operation Jabo twavuze haruguru, byagaragaye ko mu by’ukuri nta muntu wanyereje amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko byabanje kuvugwa. Impamvu bimeze bityo ni uko  ntayakiriwe kuko abaturage ntayo bigeze batanga ahubwo abayobozi bagiye bongera iyi mibare kugirango bashimishe ba shebuja nkuko bimenyerewe. Iki si cyo kibazo kituzinduye gusobanura, ahubwo ibibazo twibaza ni ibi bikurikira:

  1. Kuki gutekinika imibare y’ubwisungane mu kwivuza byabaye icyaha gifungirwa kuri NZEYIMANA Oscrar, ntikibe icyaha kuri HABYARIMANA Jean Baptiste cyangwa kuri KAYUMBA Bernard kandi bose bari ku rwego rumwe rw’Abayobozi b’Uturere?
  2. Kuki se kiba icyaha gifungirwa kuri BAYIHIKI Basil, ntikibe icyaha kuri GATETE Catherine no kuri ISIMBI Dative kandi bose ari  abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere ari nabo bafite mu nshingano zabo ubwisungane mu kwivuza?

Igisubizo kuri ibi bibazo byombi turabisanga mu cyari kigenderewe mu byukuri muri iyi operation Jabo.

Mubyukuri se operation Jabo yari igamije iki?

Muri rusange uturere twose dukora kimwe no gutekinika bikorwa kimwe. Iyi operation Jabo irangiye NZEYIMANA Oscar   na BAYIHIKI Basil bahise ko bafungwa bivugwa ngo banyereje amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza.  Bamaze kwisobanura byagaragaye ko nta mafaranga banyereje kuko ntaho bahurira nayo kuko ntayo bakiriye. Ariko kubera ko umugambi wo gufungwa wari wararangiye gutegurwa, kandi  kubera ikimwaro byari gutera abapanze iyi operation bahisemo guhindura baravuga bati bakoresheje impapuro mpimbano mu gutanga raporo zibeshya.

Kuva icyo gihe byatangiye gusakuza ko habaye ivangura mu gukurikrana ayo makosa kuko bafunze bamwe abandi bakabareka. Muri ya mayeri yo gutekinika n’ubundi no guhuma rubanda amaso, ni bwo umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke HABYARIMANA Jean Baptiste n’uwa  Karongi  na  KAYUMBA Bernard nabo basabwe kwegura  barataha ariko bikomejwe guhwihwiswa ko uwa Rusizi yarenganijwe kubera inkomoko ye, izo mfura zombi HABYARIMANA Jean Baptiste   na  KAYUMBA Bernard  bacumbikirwa gato kuri polisi kugirango Nzeyimana abanze akanirwe urumukwiye, kandi koko amaze kwinjizwa mu gihome, izo mfura zombi zaritahiye ngo basanze ibyo bakurikiranyweho atari  ibyatuma bafungwa.

Uhereye ibumoso: Habyarimana Jean Baptiste wari Meya w'Akarere ka Nyamasheke, Kayumba Bernard wari Meya wa Karongi gutekinika kuribo si icyaha cyabafungisha kuko ari abatutsi
Uhereye ibumoso: Habyarimana Jean Baptiste wari Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Kayumba Bernard wari Meya wa Karongi gutekinika kuribo si icyaha cyabafungisha kuko ari abatutsi

Icyongeye kubabaza abantu, ni uburyo  NZEYIMANA Oscar  yumviye mu gihome ko bagenzi be bitahiye nawe atangira gusamba ngo arajurira yibwira ko yarekurwa. Ubanza  yari yibwiye ko ukwezi kumwe amaze mu gihome kumukuyeho inkomoko ye. Icyo gihe yasekeje imikara ngo arajuriye,  yongeraho n’ijambo ry’igisekeramwanzi ngo ararwaye yibwira ko FPR yamukura kuri iyo  ngoyi. Urukiko rukuru narwo ruti icyemezo cyafashwe ntigikuka guma ku ngoyi wandikiwe nk’ifunguro ryaturutse ibikuru rigomba kugutunga muri iyi minsi.

Iki kigereranyo dukoze hagati ya NZEYIMANA Oscar, HABYARIMANA Jean Baptiste na KAYUMBA Bernard gisa neza n’ibyabaye kuri BAYIHIKI Basil wari umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi  akaba n’umuhutu ubu nawe uri mu gihome azira imibare y’abitabiriye kujya mu bwisungane mu kwivuza. Mu gihe nyamara bagenzi be bahuje imirimo n’amakosa avugwa ko bakoze, aribo  GATETE Catherine wa Nyamasheke na  ISIMBI Dative wa Karongi bigaramiye mu mirimo yabo ntan’ubatunga urutoki kuko ari abatutsikazi.

Bayihiki Basil wahoze ari Umuyobozi w’Akarere wungirije/Rusizi
Bayihiki Basil wahoze ari Umuyobozi w’Akarere wungirije/Rusizi

Uyu wahoze ari Honorable yasobanukiwe neza ko gutekinika bigira ingaruka ku bahutu amaze kugera mu gihome. Mbere yirirwaga abitoza abandi mu gihe cyo gutora FPR ubwo yari mu nteko, none yiyibagije uwo ariwe yiha  kwigana GATETE Catherine wa Nyamasheke na ISIMBI Dative wa Karongi mu gutekinika imibare y’ubwisungane mu kwivuza yibwira ngo ni bagenzi be yisanga mu gihome abandi bigaramiye.

Amakuru twakurikiranye tukayamenya neza aravuga ko aba bagore bombi uretse kuba ari abatutsikazi bongeyeho no gutanga ku bitsina byabo bigumira mu kazi dore ko abo bapanze operation ngo nacyo batagisiga inyuma.

Bivugwako ngo operation Jabo nyacyo yabatwaye kubera ubudahangarwa bw’uburyo bubiri bafite : ubututsikazi no gutanga ruswa y’igitsina.

Ibumoso ni  Isimbi Dative n’aho uburyo ni Gatete Catherine. Ni  abayobozi bungirije mu turere twa  Karongi na Nyamasheke.
Ibumoso ni Isimbi Dative n’aho uburyo ni Gatete Catherine. Ni abayobozi bungirije mu turere twa Karongi na Nyamasheke.

Aya makuru yose tuvuze hejuru aha arasubiza ikibazo twibajije ku cyari kigenderewe muri iyi operation. Nta kindi rero uretse gushaka kwikiza abayobozi b’uturere b’abahutu bagashyirwa mu gihome.

Reka dusoze twibaza tuti: Ese abahutu bari muri ubu buyobozi bwa FRP ibyo gutekinika ko bihindutse icyaha kuri bo,  kandi bakaba barabikoze bubahiriza amabwiriza ya bashebuja kugira ngo baramuke noneho umucunguzi wabo arava he koko? Ngiyo inyiturano ya FRP ku muhutu wayikoreye ibyo yifuza iyo imaze kumurambirwa. Reka tubitege amaso dutegereze turebe aho uyu mukino urangirira.

 

Minani Andrew

Email: [email protected]

Maputo