Urukiko rwa Arusha rwemeje ko Ngirabatware atari mu Rwanda igihe cya Jenoside

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwemeye ibimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro Ngirabatware yagiranye n’amaradiyo atandukanye igihe yari hanze y’u Rwanda mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru bya Hirondelle dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ibyo bimenyetso birimo amajwi y’ibiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) muri Senegali tariki 04/05/1994 na Radiyo Rwanda tariki 11 na 16/04/1994 ndetse n’inyandiko ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Benin.

Urugereko rwakurikiranye uru rubanza rutangaza ko ibimenyetso bigaragazwa mu buhamya byemewe. Rwabivuze muri aya magambo : “Urugereko rusanze inyandiko zifite agaciro ko kwemerwa. Bityo rwemeye ubuhamya butangwa n’umutangabuhamya urengera uregwa.”

Ubushinjacyaha buvuga ko muri icyo gihe Ngirabatware yari mu Rwanda, aho yagiye muri Perefegitura ya Gisenyi aha Interahamwe imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye byo gutsemba Abatutsi. Ngirabatware ngo yanakoresheje inama zitandukanye zihamagarira abaturage kwica Abatutsi.

Ngirabatware Augustin yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ya Leta mbere ya Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994.

Akurikiranweho gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside, ndetse no gufata abagore ku ngufu nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ngirabatware w’imyaka 55 y’amavuko yafatiwe i Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007, yoherezwa Arusha muri Tanzaniya mu kwezi kwa cumi 2008.

Nyamara ubwo yireguraga imbere y’abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, Ngirabatware yagize ati : “Sinigeze ndenga Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 8 Mata 1994 bitewe n’umutekano wari warabaye muke muri uwo mujyi. Ibi byose ni ibinyoma by’indengakamere.”

Ngirabatware yavuze ko iyo aba yarageze ku Gisenyi nk’uko abishinjwa, kujyayo kwe byari kuba byaramenywe n’ingabo za MINUAR, ndetse ngo na ORINFOR kimwe na Radio Rwanda yari kuba yarabitangaje.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Urukiko rwiteguraga kwakira ubuhamya bwa nyuma ku mpande zombi tariki ya 23 na 24 Nyakanga 2012.

Source: igihe.com