Opozisiyo Nyarwanda: Urwishe ya nka ruracyayirimo!

Ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi umwaka w’i 2020 habaye inama karundura ku buryo bw’ikoranabuhanga yiswe: “Rwanda Abubatsi b’ikiraro” (Rwanda Bridge Builders) yahuje abahagarariye amwe mu mashyaka ya politike (political parties) ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bwa muntu (civil society) ikorera mu buhungiro. Nubwo ariko iyo nama yishimiwe nabatari bake mu bakurikiranira hafi politike yo mu karere k’ibiyaga bigari, abatari bake bakomeje kunenga uburyo yateguwemo, kuba hari abatarayitabiriye ndetse n’umusaruro ya zatanga mu gihe cyiri imbere.

Mu byukuri ubumwe ku baharanira impinduka mu Rwanda buracyenewe. Ariko kugirango ubwo bumwe bwa nyabwo bugerweho hagomba kubanza kunononsorwa ibyabuhungabanyije mu myaka isaga 26 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi butarahabwa izina bwibasiye Abahutu. Twabibutsa ko kandi abateguye iyo nama kwikubitiro bari bane aribo: Ambassador Jean- Marie Vianney Ndagijimana, Ambassador Charlotte Mukankunsi, Gilbert Mwenedata na Dafi Nkundwa.

Nyamara ariko abantu benshi batangiye kugira impungenge nyuma yo kubona ko amwe mu mazina azwi mu ruhando rwa politike nyarwanda 

Atagaragaye muri iyo nama. Muri abo batagaragaye twavuga nka: Faustin Twagiramungu wabaye ministiri w’intebe wa leta y’inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina wa MRCD, Padiri Nahima Thomas w’ishyaka ISHEMA, Dr Théogène Rudasingwa umuyobozi w’Ishakwe, Generali Kayumba Nyamwasa wa RNC n’abandi. Gusa nanone twavuga ko ishyaka ISHEMA ryohereje Madame Claire Nadine Kasinge ndetse ihuriro RNC naryo rikaba ryari rihagarariwe na Jervais Condo na Ambassador Charlotte Mukankusi.

Mugihe nari nkibaza impamvu aya mazina atagaragaye n’uburyo iyo nama yateguwe hamwe n’icyo twakwizera mu musaruro wazavamo, nabashije gukurikirana ibiganiro bigera kuri bine byaje bikurikira iyo nama maze bimpa ishusho y’ibyo bibazo byose nibazaga haruguru. 

Nakurikiye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na komite twavuze haruguru yateguye iyo nama kuri radio Urumuri, nkurikira ikiganiro umunyamakuru na Tharcisse Semana, nkurikira kandi ikiganiro cyahise kuri radio Imenagitero hamwe na Dr Théogène Rudasingwa hamwe n’ikindi kiganiro cyahise kuri radiyo yitwa Kabeho Kanyarwanda ya sylivestre Nsengiyumva.

Ku byerekeranye n’imitegurire yiyo nama mu kiganiro na Tharcisse Semana uwitwa Kayumba Ringuyeneza Richard ubarizwa mu kitwa(National People Concern NPC) yemeza ko umushinga wo gutegura iyo nama ariwe wawuteguye ariko agatanzwa no guhezwa ku mushinga we ndetse akemeza ko umushinga we wibwe. Wakurikirana icyo kiganiro kirambuye kanda hano.

Ku bwanjye ikibazo ntabwo ari uwatanze igitekerezo mbere ariko niba dushaka gukorera hamwe kandi tugakorera mu mucyo, ni byiza kuvugisha ukuri no kwirinda kuba “Njye” ni njyewe ushoboye! 

Tugarutse na none ku mitegurire mu cyiganiro cyahise kirimo kuba kuri radiyo Itahuka na radiyo Urumuri, cyaranzwe no guterana amagambo mu banyamakuru bamwe na bamwe hamwe nabateguye icyo kiganiro. Kuri ibi nkaba numva dukwiye kurangwa no kwihanganirana niba dushaka kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi duharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Ariko kandi abanyamakuru na bo bagomba kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ku bijyanye n’abatumiwe ariko ntibitabire ikiganiro nabashije ku menya zimwe mu mpamvu zabiteye, gusa bikaba byaranyeretse ko inzira ikiri ndende akaba ariyo mpamvu natangiye mvuga ko “urwishe yanka rukiriyimo”!

Mu kiganiro na Sixbert Musangamfura, Joseph Ngarambe hamwe na Dr Théogène Rudasingwahagaragayemo amagambo yanteye kwibaza niba koko uburyo ibiganiro bya opozisiyo bitangiye hari icyo bizageraho kigaragara. 

Ku mpamvu ishya ISHAKWE rititabiye iyo nama mpuzamashyaka Dr Théogène Rudasingwa yagize ati: << Ni byo koko itariki 10 z’ukwa gatanu niho nabonye ubutumire bwako kanama bakaba barantumiye mu izina ry’ishyaka (People Freedom Mouvement).

Nkibibona naguye mu kantu kuko uretse Ndagijimana na Mukankunsi, Madamu Dafrause Nkundwa na Girlbert Mwenedata ntabwo nari mbazi. Nabanje rero kugwa mu kantu kandi ikindi nuko Mukankunsi arumwe mu bayobozi ba RNC naho Ndagijimana we uretse ko muzi sinzi ko muri iyi myaka yashize hari igihe nigeze kuvugana nawe>>.

Dr Théogène Rudasingwa akomeza avuga ko yabanje gutumwaho intumwa ebyiri ariko we akemeza ko izo ntumwa zari zitumwe na RNC ishyaka yahozemo aribereye umuyobozi. Akemeza ko izo ntumwa yazibwiye uko abyumva agira ati: << Icyambere nababwiye nyine ko bintangaje kuko abantu umuntu adaheruka kuvugana na bo cyangwa se ataravugana na bo kugirango bagire batya bashishimure urwandiko bagutumira mu nama ubibone muri email ahubwo ibyo byagora umuntu gushingira kuri ibyo ngibyo gusa kugirango witabire inama nk’iyo ngiyo>>.

Dr Théogène Rudasingwa akomeza avuga ko uwo mugambi bidashidikanywaho ari umugambi wa RNC. Yagize ati: << Kuba RNC yatekereza gukora ikintu nk’icyi ngiki hamwe n’abandi bo bafatanyije kwaba ari ukwirengagiza cyane. Icyambere nuko burya iyo abantu batanye kandi bagatana nabi ntabwo biba bivuze ngo imiryango irakinze ngo ntibazongera kugira aho bahurira. Mu buzima ntabwo wakwihanukira ngo ubivuge utyo ariko byagorana ni nk’umugore n’umugabo batandukanye bagatandukana nabi, eehh niyo bafite abana kugirango bazarere abo bana birabagora kuberako mu byukuri cya kiraro ubundi cyakabaye kibahuza kiba cyarasenyutse>>!

Dr Théogène Rudasingwa akomeza avuga ko izo ngorane zituma icyizere gitakara bamwe kubandi. Bityo bikaba byaba byiza gushaka abantu mbere mu kabanza gusasira icyo gikorwa nyirizina kugirango abantu bongere bizerane. Akomeza avuga ko hakabaye haragaragajwe igitekerezo nshingirwaho cyo kuganiraho ariko bigasa nk’aho kitari gihari. Yagize ati: << Kuvuga ko ari ukuvanaho ubutegetsi bwa Kagame na FPR numvaga ntakindi mu byukuri gihuje abo bantu>>.

Dr Théogène Rudasingwa akomeza avuga ko atigeze asobanurirwa impavu yanyayo kandi akemeza ko inama zisa nkiyo zagiye zibaho na mbere ariko ntizitange umusaruro. Akomeza kandi avuga ko bamwe mubateguye iyo nama ngo banyereje amafaranga ya leta mugihe cyo hambere bityo bikaba bigoye kubizera. 

Yagize ati: << Mu bantu bari muri leta (1994) ninde muntu utazi ko Ndagijimana mugihe twari dukennye dushonje twese dufite inzara tugerageza gushyira hamwe ibintu mu buryo umuntu bagize batya bagaha amafaranga amadorali ibihumbi $250,000 ngo ajye gufasha gusana kongera kugira ibikorwa New York muri Ambasade, Ndagijimana akagira atya amafaranga yose akayatwara>>! Wakumva icyo kiganiro hano.

Gusa kubwanjye baravuga ngo: “uwavuga ibyinzuki nta warya ubuki”! Nakwibutsa Rudasingwa ko umuvandimwe we Gerard Gahima mubyo yashinjwaga mbere yuko ahunga hari ideni (loan) ryahawe umubyeyi wabo binyujijwe muri Banki rya miliyoni FRW 300,000,000 kandi bigaragara ko nta bwishyu buzaboneka habayeho guhomba! Ku bwanjye rero mbona abanyamakosa ari benshi!

Mu kindi kiganiro cyahise kuri Kabeho Kanyarwanda cyiswe ngo”Rukokoma ya Nyamwasa ipfuye mw’iterura” cya sylivestre Nsengiyumva yasobanuye ko bigoye kugirango abantu bagirirwe icyizere kandi baterekana aho bahagaze ku marorerwa yahekuye abanyarwanda. Akomeza avuga ko kugirango abanyepolitike bo mu burayi bagirirwe ikizere mu bihugu byabo, babanza kwerekana aho bahagaze ku byerekeranye na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Bityo rero Abanyapolitike ba banyarwanda nabo bagomba kwerekana aho bahagaze kubyerekeranye n’amahano yagwiririye u Rwanda.

Sylivestre Nsengiyumva akomeza avuga ko abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi bose bazi ko habayeho ubwicanyi ndengakamere ku mpande zombi hagati y’umwaka 1990 kugeza mu mwaka 2000. Yagize ati: <<Umuntu wese ushaka kugira uruhare mu mitegekere agomba kwipozisiyona kuri izo Jenoside zombi zabaye cyangwa se ko atemera ko zabaye, cyangwa se ko yemera imwe izindi atazemera ariko akabivuga de manière extrémement clère (kuburyo butomoye)>>.

Sylivestre Nsengiyumva akomeza avuga ko kwerekana aho uhagaze bidatuma utorerwa kuba umuyobozi ariko bituma abantu bamenya uwo uri we naho uhagaze maze abaturage bakihitiramo. Bityo rero akaba asaba abanyepolitike bose kwerekana aho bahagaze kuri icyo kibazo kingutu gihangayikishije rubanda. Ibi ngo byatuma inama mpuzamashyaka igera ku mugambi wayo. Icyo kiganiro wagikurikira ukanze hano.

Mu kwanzura biragaragara ko ibibazo n’ubwumvikane buke haga y’amashyaka na sosiyete civile bukigaragara. Nibyiza ko abo bireba bakwicarana bakabanza bagacoca ibyo bibazo byose twavuze haruguru ndetse n’ibindi bitavuzwe ahangaha. Cyane cyane ikibazo cy’amateka yacu maze mugasenyera umugozi umwe mukababarirana ariko mbere na mbere mukagerageza kuvugisha ukuri. Tugomba ariko kwibuka ko ubutabera ariyo nkingi y’ubwiyunge nyakuri. 

Mugire amahoro

Umusomyi