Opposition ikeneye ingabo

Ejo numvise discours ya prezida Kagame mu isabukuru y’imyaka 25 RPF imaze ivutse aho avuga ati turacyari ba bandi bibaye ngombwa no mu ndaki twasubiramo tugasubira ku rugamba.

Aya magambo avuzwe n’umukuru w’igihugu umaze imyaka 18 ku butegetsi ateye ubwoba kuko iki ubundi ni igihe cyo guhumuriza abaturage no kunamura icumu burundu ubutegetsi bugafata iya mbere mu kunga abanyarwanda no gukemura ibibazo by’insobe abanyarwanda bafite cyane cyane ikibazo cy’ubuhunzi.

Mu by’ukuri iyi myaka 25 RPF imaze ivutse na 18 imaze iyobora u Rwanda biragaragara ko RPF itageze ku nshingano zayo. Kugirango tumenye neza niba RPF yarageze ku nshingano zayo nyuma y’iyi myaka 25 ni ukureba niba ibyo bavuga bazakora barabigezeho:

1. Gukemura ikibazo cy’impunzi :

Impunzi za kera zaratashye ariko ikibazo cy’ubuhunzi nticyakemutse kuko uyu munsi abantu benshi bahunze ubutegetsi bwa FPR baba abahutu baba abatutsi kubera guhunga igitugu cya RPF.

2. Demokarasi

RPF yaje ivuga ko izanye demokarasi ariko uyu munsi RPF itegekesha igitugu, amarembo ya politiki arafunze, abanyapoliti ba opposition barafunze (Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka , Ntaganda ,etc), abanyamakuru baraborera mu buroko ( Sayidati , Nkusi Uwimana ,etc) abataragize amahirwe barishwe mu basiviri no mu basirikari.

3. Kwikubira no guca akarengane

RPF aho guca kwikubira ubutegetsi ahubwo nibyo yakoze yongeramo ingufu ku buryo havutse akazu gakomeye k’abantu bacye bavuye Uganda bakorana na prezida Kagame mu kuyobora igihugu uko bashaka.

Akarengane ni kose mu gihugu abantu barafungirwa ubusa , barashimutwa bakabura irengero ryabo, mu itangwa ry’akazi harimo icyenewabo, RPF iraca imisoro itabarika abaturage bakennye, umuturage arategekwa kurandura imyaka itunze abana be, abana b’abategetsi bariga mu mashuri meza mu mahanga naho aba rubanda biga mu mashuri yo mu gihugu hamwe barangiza kaminuza badashobora kwandika ibarwa isaba akazi ,etc.

Ibi byose byerekana ko RPF yageze ku nshingano zo kunezeza agatsiko gato cyane k’abanyarwanda baturutse Uganda kandi bakorana na prezida Kagame , naho ku banyarwanda muri rusange RPF ni ÉCHEC TOTAL. Igihe kirageze ngo ive mu nzira n’abandi banyarwanda bagerageze gukemura ibibazo byananiye RPF.

IKIBAZO CY’INGABO

Abanyapolitiki benshi twakomeje kwemera ko impinduka ishobora kuva mu mishyikirano bamwe bise Dialogue Inter Rwandais À base élargie ariko discours ya Kagame ivuga ko bazasubira mu ndaki igihe cyose bazaba batakiri ku butegetsi byerekana ko opposition igomba gukanguka ikava muri za mama wararaye.

Opposition igomba gushyiraho ingabo kugirango na prezida Kagame yumve ko na nyina wundi abyara agahungu. Izo ngabo zigomba kugira aile politique ikomeye kandi itanengwa ibyaha bya génocide igakora lobby ikomeye. Izo ngabo zigomba kwirinda gushyiramo abaregwa génocide ahubwo bagashyiramo abasore bato bafite ingufu batijanditse muri génocide .

Politiki ishingiye ku magambo gusa ntabwo izahirika dictature ya RPF kuko naho yatsinda amatora hazahora ingabo zizakora coup d’etat zikica abayobozi abandi zikajugunya muri prison. Kwirukira gukorera politiki mu Rwanda iki kibazo cy’ingabo kitarakemuka ni uguta igihe ndetse ni na irresponsabilité kuko byicisha abaturage n’abanyapolitiki.

UMWANZURO

Opposition ikorera hanze nishinge umutwe w’ingabo ku buryo habaho équilibre de force n’ingabo za Kagame. Opposition niyubake umutwe mushya w’ingabo bashyiremo abasore bazira ubwandu batakoze génocide n’uko batumenyeshe abayobozi bawo nabo bataregwa génocide n’uko ikizaba gisigaye ni uko abashaka impinduka twese tuzawujya inyuma tukawutera inkunga y’amafaranga ndetse n’inkunga muri lobbies z’amahanga no mu ntambara ya média ni uku tuzahirika ingoma y’igitugu ya RPF nitwubaka izo ngabo zifite aile politique ikomeye.

Ntibisaba ko amashyaka yose avuga rumwe kugirango uyu mutwe w’ingabo uvuke , kuko amashyaka ashyigikiye iki gitekerezo yahura agakora iyo projet . Nyuma y’iriya discours ya prezida Kagame ntaho yaduhishe inzira ya demokarasi ntizagerwaho uriya mugabo tutamucanyeho umuriro ngo asubize ubwenge ku gihe areke gukomeza kugaraguza abanyarwanda agati afunga, yica uwo ashaka. Abanyapoliti ba opposition nibave mu gucagagurana bitana ibyitso bafate icyemezo cya kigabo cyo gushinga umutwe w’ingabo wa opposition.

IGIHE KIRAGEZE !!!!

TITO KAYIJAMAHE
Libre penseur

26 COMMENTS

  1. KAYIJAMAHE TITO,ibyo wivugisha ntuzabigeraho. mwigira abantu bafite ubwenge bwinshi kurusha abandi . Perezida kagame yavuze ko biteguye gusubira mu ndake baharanira amahoro yabanyarwanda , mujye muvuga ibyo mwumvise neza . UVUZE UBUSA

  2. Kayijamahe ibi uvuze ni amanyakuri. Abanyarwanda ubu bahugiye mu kurushanwa gushinga amashyaka, buri wese ararota kuba prezida. Uyu mutwe w’ingabo rwose urakenewe. Uyu Johan wivugisha kuriya, bo se ko bashinze APR nuko bafite amaboko arenze abiri. Abanyrwanda bari guta igihe, bazajya kwibuka kuwushinga Gaciro abageereeje. Bamwe baracyiziritse kuri Balinga FDLR ya Rwarakabije wibereye mu Rugwiro.

  3. ariko urasekeje ngo narangize ikibazo cimpunzi,yigeze yanga se ko impunzi zidataha?ntibirirwa babahamagara gutaha bakanabubakira murashaka iki koko ko namwe mukabya,niba hari aba dataha bazi ibyo bakoze abandi nabo barashaka kuguma za burayi, abandi nabo bashaka imyanya ,none se iyo myanya mugomba kuyiharanira ntabwo izabansanga iburayi nta wuzabahamagara ngo abahe iyo myanya,urongera uti abana ba bakuru biga za america babona za bourse reka mbanze nkubwire ko murumana wanjye yabonye bourse ubu ngubu arimo kwiga muri america kandi data nu muhinzi ntawumuzi rwose,icyo nkwibariza wowe ufite uko wohereza umwana wawe mu mahanga wabireka kuko uwumuturanyi udafite amafaranga atashoboye kumurihira,cyangwa uwa kugira ministre wa education wunva wabanza kohereza abana barubanda abawe bakaba barorereye nti mugakabye mu rwanda abahutu,abatutsi bose babona za bourse mureke amatiku

  4. uwo tito aravuga ngo azatanga nu musanzu jye ndabona ibyiza aruko yafata iyambere akajya kurugamba akareka kohereza abandi natangire ko ariwe uzanye igitekerezo abandibakurikire

  5. Ubona ahubwo iyaba we nyine yarafashe iyambere akawushinga hanyuma akaba ari kubwira abantu ati nimuze munjye inyuma!! ikindi ibyo asubiramo ngo kuba batarakoze genocide!! ntabwo ari aricyo cyaha cyonyine cyakozwe muri kiriya gihugu kdi ntabwo ariyo qualificaton yonyine yakagombye gusubiramo inshuro nyinshi kuruta gukunda igihugu no kuba wenda babona uburemere bw’ikibazo abanyarwanda bafite!!! gusa ni igitekerezo yatangaga ubwo niko abibona!!!

  6. Ibyo gusubira mu ndaki bya Kagame n’agatsiko k’abasajya byo ntibidutangaje kuko n’ubundi baje ariho bava baje gusahura u Rwanda n’abanyarwanda none ubu biyongereyeho na Congo Kinshasa. Ubu rero igihe kirageze, abanyarwanda, abanyekongo n’andi mahanga yose ariya mabandi y’abasajya yari yarabeshye yiyita abanyarwanda ibyayo byaramenyekanye. N’ubwo abanyapolitiki bo muri opposition batashobora gushyiraho uwo mutwe w’ingabo, ikibazo kizakemurwa mu bundi buryo kandi biri hafi cyane.
    Ingero z’ibibazo nk’iki zagiye zikemurwa n’abaturage ubwabo zirahari. Bizaba nko guhumbya, ntimukajye mwirirwa muteganya ibidashoboka, niyo mpamvu Kagame n’agatsiko ke birirwa babaseka. Ibintu bigeze kure, kandi ntibikiri ibanga kuko na nyiri ubwite Kagame yabyivugiye ko agiye gusubira mu ndake, uretse ko atazabona igihe cyo kuyisubiramo.

  7. Ndumva iki gitekerezo ari sawa pe. FPR nayo yashyizeho umutwe wingabo ihangana na ex FAR none rero reka natwe dushyireho umutwe wingabo. Abibaza aho uzakorera reka mbahe igisubizo. Uzakorera mu kirere. Maze tunyagire Kagame ningabo ze pe. Reka dutangire uyu mwaka wa 2013 uzarangire turi i Kigali Kagame yasubiye mundaki nkuko abyivugira ku isabukuru ya FPR .

  8. Byari byiza iyo muba mudakomeza kuba ibirumira habiri.nonese mwakiraga nyakwigendera Inyumba mutekereza gushinga uwo mutwe?mwagiragango se abatere inkunga y’ibitekerezo y’ukuntu hashingwa umutwe3 w’ingabo urwanya rpf

    • Iriya foto koko ko umenga ngo ni iya type NDENGERA? Namwe nimundebere aho tugana. Amaze guhura na Inyumba, bashenye RDI none ngo dushinge umutwe wa gisirikare? Nagende atatwotera ubusa. Gaciro ati : “Injiji ziba mu bize”. We na Uwizeye nibawushinge.

  9. uyu muhungu azi amayeri cyane,ubu ni uburyo bwo gusaba imbabazi Twagiramungu,n’abanyarwanda muri rusange bamuhaye akato nyuma yo kwigomeka kuri Twagiramungu hamwe na wa mwirasi ngo ni Evode wibwira ko ngo yize cyane,cyakora rero mwa bahungu mwe ibyo muvuga byose mujye mwirinda kuvuga ko mwize cyane kuko rubanda babibonamo ubwishongozi ,mbere y1uko utangaza ibi waba waragiye gusaba imbabazi Twagiramungu?niba ntabyo wakoze uravuga ubusa kuko n’aho mwamuvuga gute Twagiramungu benshi baramuzi ko atarya ruswa mbega ntagurirwa, arazwi cyane n’abazungu baramwemera,mubonye Nyirakarimikarekare atanze umurozi gupfa kdi yari yabemereye kujya guhabwa uduhendabana muti birapfuye tugiye twapfa,ikorosi ryerekezaga mu Rwanda muritera umugongo,buriya jya umenya ko Twagiramungu aticaye ubusa,gushaka ingabo bikorwa mu ibanga rikomeye, ntabwo ari kuri Internet zishakirwa egera twagiramungu akubwire kdi ukubite ibipfukamiro hasi umusubiza icyubahiro wamwambuye.

  10. ahahahahahahhah, sha muzi kusakuza, ubundi RPF ifata ubutegetsi nuko yari rambiwe igitugu, akarengane, ubuhunzi etc……….. ifata icyemezo iva mu magambo ikora igikorwa igana ishyamba, none mwebwe murasakuriza mu binyamakuru ngo murashaka impinduka mureke induru muze kurugamba turwaneeeee ahahahahah
    puuuuuuuuuuu sha muzahora musakuza kugirango mubone umugati wamahanga ndavuga abazungu babacumbikiye mwatashye ko U RWANDA ARI PARADISOOOOOOOOOOOOOOOOOO

  11. Ariko ubundi nge ntangazwa n’ibyo muvuga, icyakora ibyinshi bikaba ari byo. hari ikibazo namwe ubwanyu mwiteye kandi kidashobora kubemerera ko mushobora guhirika ubutegetsi bwa RPF mwita ubwigitugu, ikigaragara n’uko namwe mwiyita Opposition abenshi barimo bashaka inyungu kubiti byabo ibyo bikagaragazwa n’amashyaka menshi atandukanye kandi adafite n’umurongo byibuze wumvikana cg se ingufu runaka. Ngaho nawe urajya kumva ngo runaka yashinze ishyaka, undi yashinze irindi, mbese umuntu wese usohotse hanze ahita ashinga ishyaka, ubwo mubona hari icyo byazageza ku banyarwandanda. Nshimye ko uvuze urutonde rw’abantu bafunze bazira politike zabo bafite, ngaho mwira bo ubwabo bigeze bahuza ngo byibuze bivugwe ko FPR yibasiye ishyaka runaka. Icyo nababwira n’iki. Niba ayo mashyaka muyashinga mugamije kubohora abanyarwanda ntazindi nyungu mubifitemo nimugire guhuza. KUKO BURYA KURWANYA ABATARI HAMWE BYOROHA CYANE KURUSHA KURWANYA ABASHYIZE HAMWE. AYO MASHYAKA YOSE MWAGIYE GUSHINGA HANZE AGIYE AKISHYIRA HAMWE YAKUBAKA IKINTU GIKOMEYE. EREGA NA FPR IJYA GUKOMERA YABANJE GUHUZA. MU MUGAMBO MAKE NTACYO MUSHOBORA KUZAGERAHO NAMWE UBWANYU MUGISHAKA INYUNGU ZANYU BWITE. NDETSE NO MU RWANDA ABANYARWANDA BENSHI BABUZE ISHYAKA RIMWE RIZIMA KANDI RIFITE INGUFU NO GUHUZA NGO BARIYOBOKE KUBERA AKAVUYO KAYO MASHYAKA. ICYO BYATANGA N’UKO HABAYEHO KWISHYIRA HAMWE MWENDA FPR YAREBA IGASANGA INGUFU ZA OPPOSITION ARI NYINSHI HANYUMA MUKICARA MUKAGANIRA NAHO MUGIHE MUKIFITEMO IBICE BICE, NTABWO RPF ISHOBORA KWICARA NGO IGIRE ICYO IGANIRA N’ISHYAKA NARIMWE RIRI HANZE.

  12. Nibashinge uwo mutwe vuba, turambiwe ingoyi n’ingoma y’igitugu, aho kwicwa n’imitima ruhohongo twakwicwa n’isasu…

  13. tito, wavuye ibuzimu ukajya ibumuntu koko. kuri ubu urumvva ukeneye gushinga umutwe w’ingabo uzatera ugafata igihugu kweri. wakwitonze niba inzara yakuriye wabuze amaramuko watashye ikaza iwanyu ugahinga cg ugakora ibindi uzi ukareka gushuka abanyarwanda. abari murwanda ibyo uvuga twarabirenze ubu turi kurushanwa mw’iterambere, uzasure urwanda nyuma uzabone kuvuga cg ufate ubuhamya by’umukecuru yatanze kuri 20 muri stade urebe ko atakuruta kandi witwa injijuke. come and see your country uzambwira. naho H.E Kagame mu mushyire hasi iyamuhanze izakomeza kumurinda hamwe n’abanyarwanda bose kdi baramushyigikiye bazi nuburyo abayoboye usibye namwe amahanga aramwemera. buriwese washonje azajya amwitwa kugira ngoabone amaramuko. murekeraho mutahe iwanyu.

  14. Ibyo ntawutabivuga rwose, sinumva ukuntu banga bakavugira hasi uboshye ibirema. None ko abanyarwanda twese turambiwe igitugu cy’agatsiko ka KAGOME mwatebutse koko tukagira icyo twikorera? ntabwo dukeneye ayo magambo masa kuko adashobora gusabira n’inka ubwatsi. Twiteguye kurwana pe! igihe byaba ngombwa kandi koko kakome ntiyavaho iriya ewasa tutayikujeho urusasu. Yoooo! nabonye ROGO ya FDLR numva uwanshyira mugisirikare cyayo.
    None se twinjiye ryari igisirikare ngo KAGOME tumusubize mu ndaki dore ko nawe nta kizere yifitemo? Twagiramungu se yaba akigira agatege nka kakera ngo adushyire kumurongo hanyuma tumwereke aho tumushyirira uriya sans kilo? Kayumba nawe dushushanyirize iyi ntambara tugiye kurwanda tukuziho ubuhanga n’ubushobozi!Karegeya nawe nyamuneka ba hafi kuko tugucyesha byinshi byindashyikirwa kumi rwanire! mbese ntawakwinjirira muri icyo urimo gutoza? duce hehe kugirango tukugereho? Nsubiza kuri iyi E-mail: [email protected]. Turabishaka kandi si inkuru pe!♥

  15. Noneho mbonye umunyarwanda uvugisha ukuri kwirirwa mumatiku yubunwa byaba twagiramungu nabandi nkabo ngo dialogue izakemura ikibazo cyurwanda nukwigiza nkana. niba ubuntu bwubutegetsi bwa Habyariammana butarashoboye kurangiza ikibazo cya FPR mumishikirano kuki mwakwibwira ko ubungubu ariho byashoboka. ndagirango mbagire inama ikurikira. Tumaze imyaka igera kuri 20 irenga turi mumaboko ya FPR. Ntakintu FPR yatugejejeho uretse kutwicira abacu. abana brwanda bavutse ari imfubyi za FPR turahari ubutugeze mumyaka 20 turi abasore bimiguruka buzuye agahinda kdi dufite umugambi wokwitangira u Rwanda tukibohoza iyi ngoma yikinyoma ya SEBUJINDIRI. Dufite abana benshi biga mumahanga mubyagisirikari kandi bazi ko ibihugu bakorera atari ibyabo abenshi naganiriye nabo hano muri Norway bsaba muri Afghasnistan barwanira ibihugu bikomeye kwisi bahora bibaza igihe bazagira gucungura no guhorera ababyeyi babo bishe urwagashinyaguro na FPR. Dufite inyota nyinshi yikubohoza urwanda Politike ninziza ariko ntacyo Imaze idashigikiwe ningabo zamoko yose yabanyarwanda zihuje umugambi wokubaka urwanda rushya. NGAHO NZIRAGUTINDA mutubwire igihe twagira murugano. Ntabwo aringombwa ngo tubone igihugu kitwakira tuzatura mubirunga tuharwanire kugeza dufite agace twashikiraniramo. abanyarwanda 90% bose ntibakunda ubu butegetsi bwa KAGAME

  16. kanyabigega ujye wivugira kuko nta munyarwanda wa gutumye kumubera umuvugizi, ngo 90/100 ntibakunda kagame hanyuma se abamutoye na ba congomani ko ari 90/100?,ukyeka ko hari imbunda yari ku mitwe yabo ngo nibatore kagame kwitegeko,erega murarushwa nu busa murigereranya na fpr ariko ntaho muza hurira kuko yo yarifite intego, ntabwo byari ibisambo nkamwe ariko jye narumiwe rwose abahutu mugira inda ndende reka nguhe urugyero fpr yarishaka ahanini ririmo abatutsi ariko ntabwo yigeze yicamo ibice ngo barashaka impinduka ngo kugira baronke imyanya ni yantego navuga ko bafite, i burundi hari ishaka ryaba tutsi ariryo uprona ntiyigera yicamo amashaka ariko reba amashaka ya ba hutu ari i burundi agera nko mwwi 10 ubwo koko murunva atari inda mushira imbere mwihanure murwanire ukuri ikibazo nuko atakuri muriho mu rwanira jye murandambiye rwose

  17. Mumenye ko intambara ari kimwe mu bikorwa bya shitani. Uwo wifuza gushyiraho ingabo zo guteza intambara mu Rwanda ni umukozi wa sekibi arashaka gufatanya na sekibi kumena amaraso y’abanyarwanda ni ukumusengera cyane agatsindwa mu izina rya Yezu.

  18. ariko Kagame mubona atarataye umutwe koko?
    gusubira mu ndake byo nabyibagirwe kuko amaze kumenyera kugenda mu ndege no kwicara mu biro imyaka 18 yosee…
    hakenewe abasore bafite amaraso maze bakamucyamura ukareba ngo amagambo arashira ivuga…kinani uzi uburyo yiyemeraga ngo yakubise inyenzi budegesera, mu bugarama…byarangiye bite?
    baje batubeshya ngo bahagaritse genocide, bazanye democratie y’amashyaka menshi..none twese dusigaye turi mu muryango wa RPF tubikunze cg tutabikunze !!!

    ikibazo cy’u rwanda kiri hafi gukemuka kuko benshi bamaze kubona ko RPF=MRND=ishyaka ry’akazu, igitugu kwiyemera, gushyira mu nda zabo gusa…
    reba urubyiruko rudafite akazi, abanyarwanda bamaze guhunga igihugu kuva RPF ifashe ubutegetsi…
    Bizasobanuka kandi ngo ” utazi ubwenge ashima ubwe “

  19. KAGAME NASUBIRA MU NDAKI,NTABWO AZABA AFITE IMBARAGA NA NKE KUKO ASIGARANYE ABASIRIKARI BAKE BAMUKORERA,ABANDI BENSHI BARAMUMENYE URETSE KO BATARABIMWEREKA KU MUGARAGARO.GUSA ICYO TWEMERANYA NI UKO POOOSITION IKENEYE INGABO KUGIRA NGO IZAFASHE ABARWANSHYAKA BA RNC BARI MU RWANDA.DORE NKUBU TWEBWE TURI MU RWANDA TURI MO GUKORRWA AMA LISTE YO KUZAJYA BUMVIRIZA ZA TELEFONI NA EMAIL NONEHO BATWICE.URUMVA RERO KO TWE ABO MU RWEANDA DUKOMEREWE CYANE.IMANA NIYO NKURU.

Comments are closed.