OPPOSITION NYARWANDA NDABASABA IKI KINTU!

Mwige gushaka aho mwahuriza.

Kuko nkunda imigani reka mbanze mbacire umugani!

Umunsi umwe amapfa yarateye arabica biracika imisozi uruma inzara irasizora ibintu byose biradogera abantu n’amatungo birapfa mbese buri wese akajya agira ati ejo ninjye utahiwe gupfa!

Abagabo bamwe babonye ko uretse nabo n’imiryango yabo yugarijwe bigira inama yo gufata iy’ishyamba ryabaga kure y’iwabo ngo barebe niba bazahabona umuhigo cyangwa se ikindi cyazaramira abo basize!

Urugendo rwari rurerure kuko bamwe muribo baguye nzira ariko amaherezo barasohora ngo bahagere bamenya ko muri iryo shyamba harimo imbogo kabombo ikaba imfizi yigize ishyano kuko abaturiye ishyamba bari barayihunze! Ntiyari icyago yari icyorezo kuko uwo yarabukwaga yatuzaga imuteye ihembe.

Abagabo kubera inzara no gutecyereza abo basize biyemeza kuyihiga ariko buri wese agatecyereza ati iyi mbogo ninjye ugomba kuyica bityo nkazagaburira umuryango wanjye ndetse inyama zisigaye nkaziranzika tukajya tuzirya buhoro buhoro. Ntibyatinze rero umwe zari afite ubuhanga n’intwaro inyuranye n’iz’abandi ariko guhuza umugambi ngo bafatanye bayihige bagabane bibabera ihurizo kuko barabivugaga ariko buri wese akinyurira ukwe!

Uwari uzi kumasha yibeta abandi ngo agere imbere ahura nayo aforo umwambi ngo ayirase ariko imbogo iba imukubise ihembe iramwirenza bidatinze iba iramusatiriye iramwishe.

Uwa kabiri akaba umuhanga mu gutera icumu ariko aragerageza biranga ahubwo nawe iramwirenza. Babiri bari bafite inkota buri wese aca ukwe uhuye nawe akagerageza ariko bikanga ahubwo umwe iramwica undi imusiga asambagurika.

Uwari asigaye yari umuhanga mu gutega imitego aba arayiteze ku bw’amahirwe iba irafashwe ariko kuko yari afite imigozi gusa abura uko ayica, ngo agerageze gushaka aho yakura intwaro iyo ari yo yose imbogo uko yakarwanye na ya mitego iba irayiciye wa mugabo ngo abibone agerageza kwiruka ku bw’amahirwe aba yuriye igiti ariko imbogo imuca akaguru.

Aho yari mu giti avirirana atangira kwicuza ati ubonye iyo mba nari kumwe na ba bagenzi banjye imbogo yamara gufatwa uwa mbere akaba ayiteye icumu undi inkota?

Amaraso yaravuye kugeza nawe apfuye bose kubera kwigira nyamwigendaho bapfa intatane! Abo basize sinamenye uko byabagengekeye!

Nyamwigendaho yabuze umuhamba kandi abashyize hamwe nta kibananira.

Mbere yo gushaka kuzatwara inyama nyinshi bakabe barabonye ko umwe ukwe adashobora kuzica iyo mbogo kandi inda nini yatumye bapfana inzara bapfa batarengeye abo basize.

Burya mbere yo gutecyereza gutwara byinshi jya ubanze umenye ko ibyo byinshi utabigeraho wenyine! Bagabana ibihari ntibagabana ibizaza. Icya mbere si ukugabana rero cyangwa gutecyereza ibyo uzafata, icya mbere ni ugushaka ibyo bintu hanyuma kugabana bikaza nyuma hakurikijwe uruhare buri wese yagize mu kubishaka!

Abwirwa benshi akumva beneyo

Emile Ndamukunda