Oslo: abarinda Kagame baciye ifoto ya Victoire Ingabire banatwara iya Major Munyaruguru!

Victoire Ingabire, Perezida w'ishyaka FDU-Inkingi, ufungiye mu Rwanda

Amakuru ava mu mujyi wa Oslo muri Norvège kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 6 Nyakanga 2015 aravuga ko uyu munsi muri uwo mujyi habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Kagame n’abamurwanya.

Nyuma y’uko amakuru amenyekana ko Perezida Kagame ari bwitabire inama yiga ku ruhare rw’uburezi mu iterambere mu mujyi wa Oslo, abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanije n’abanyekongo ndetse n’abarundi bahise bafata icyemezo cyo kuzerekana ko batishimiye urwo rugendo aho bahise bateganya kwigaragambya ku wa mbere tariki ya 6 no ku wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2015 imbere ya Radisson Blu Hotel mu mujyi wa Oslo rwagati ahabera iyo nama.

Ifoto ya Major MUnyaruguru yatwawe n'abarinda Perezida Kagame!
Ifoto ya Major Munyaruguru yatwawe n’abarinda Perezida Kagame!

Ariko abashyigikiye Perezida Kagame nabo barateguwe ndetse uretse abatuye muri Norvège hari abavuye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi bishyuriwe byose dore ko n’abatuye muri Norvège uretse gukangishwa kwimwa passport z’u Rwanda bari bateguriwe inzoga n’ibyo kunywa mu bubari bwa Oslo hafi y’ahabera inama.

Mu rwego rwo kwirinda ko haba ihangana hagati y’abashyigikiye Perezida Kagame n’abamurwanya, Polisi ya Norvège yabahaye aho bigaragambiriza hatandukanye, ariko ibyo ntabwo byabujije abashyigikiye Perezida Kagame kuza ahari abamurwanya mu rwego rwo kubashotora ni muri urwo rwego umwe mu barinda Perezida Kagame yacishije intoki mu ruzitiro agaca ifoto ya Madamu Victoire Ingabire ndetse agatwara n’iya Major Munyaruguru ayo mafoto akaba yari afitwe n’abarwanya Perezida Kagame. Ariko polisi yahise itabara isaba abigaragambyaga bose guhagarika imyigaragambyo bagataha. Ariko hateganijwe n’indi myigaragambyo y’abarwanya ubutegetgsi bwa Perezida Kagame ku ya 7 Nyakanga 2015 na none imbere ya Radisson Blu Hotell guhera mu ma saa yine.

Nabibutsa ko Major Emmanuel Munyaruguru ari umunyanoruveji ufite inkomoko mu Rwanda akaba agiye kumara umwaka ashimutiwe mu gihugu cya Uganda n’inzego z’iperereza z’u Rwanda, bikaba ari muri urwo rwego abigaragambyaga bari bitwaje ifoto ye bifuza ko Ministre w’intebe wa Norvège Erna Solberg yabaza Perezida Kagame aho yashyize uwo mugabo w’umunyapolitiki mu mujyi witwa Tromsø mu majyaruguru ya Norvège.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona n’uko uretse abavuye hanze ya Norvège, abaje gushyigikira Perezida Kagame hari higanjemo abatinya kuzamburwa inzandiko z’inzira z’u Rwanda bakoresha, abatse ubuhungiro biyise abakongomani, ndetse n’abandi batse ubuhungiro bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame tutibagiwe n’ababa bahuruye bakurikiye inzoga n’ibindi by’ubuntu bikunze gutangwa na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kongera umubare w’aberekana ko bashyigikiye Perezida Kagame.

The Rwandan

Email: [email protected]