Oslo: urugendo rwo kwamagana icyemezo cya ONU cyo kurasa impunzi z'abanyarwanda muri Congo

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015, mu mujyi wa Oslo mu gihugu cya Norvège hazabera urugendo rw’amahoro rwo kwamagana icyemezo cya ONU cyo kurasa impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo hakoreshejwe urwitwazo rwo guhiga FDLR.

Nk’uko amakuru twashoboye kubona abivuga, uru rugendo ruzaba ku wa kane tariki ya 29 Mutarama 2015, ruzatangira Saa sita n’igice (12:30) ku isaha ya Oslo. Ruzatangirira kuri Oslo Sentralstasjon (ku ngwe) rugenda rwerekeza ku nzu y’inteko nshingamategeko ya Norvège (Stortinget).

Uru rugendo rwateguwe n’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyarwanda n’abakongomani baba muri Norvège ndetse n’indi miryango y’abanyanoruveji.

N’ubwo uru rugendo rutahawe intumbero ya politiki ahubwo hagashyirwa imbere gutabariza ikiremwamuntu ni ukuvuga impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ariko amakuru dufite avuga ko abanyapolitiki nabo bazitabira urwo rugendo kimwe n’abandi babishaka bose baba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

Uru rugendo kandi ntabwo ruzavuga gusa ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda cyangwa abaturage b’abakongomani bashobora kugwa mu bitero by’ingabo za ONU ahubwo buzaba n’uburyo bwo gutabaza amahanga ku mugaragaro  ku kibazo cy’umutekano w’impunzi z’abanyarwanda ziri mu mahanga ugenda uba muke haba mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ibindi bihugu by’Afrika ndetse no ku isi yose.

Abateguye uru rugendo bavuga ko basaba amahanga ko ikibazo cy’akarere k’ibiyaga bigari n’u Rwanda ku buryo bw’umwihariko cyakemurwa biciye mu nzira za politiki n’ibiganiro aho gushyira imbere ingufu za gisirikare. Kuri bo kandi ubutegetsi bugendera kuri Demokarasi, butanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, bwubahiriza uburenganizira bwa muntu kandi butanga ubutabera butabogamye ni wo muti urambye kuko igihe cyose hazabaho ubutegetsi bw’igitugu bumeze nk’uburiho mu Rwanda impunzi zizakomeza kwiyongera.

Nabibutsa ko urugendo nk’uru rwo gutabariza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo rutazaba muri Norvège gusa ahubwo ruteganijwe kuri uwo munsi nyine mu bihugu byinshi kw’isi hose.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko imibare itangwa n’ibarura ryakozwe na Leta ya Congo ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) habarizwa impunzi z’abanyarwanda zigera ku 245.000.

The Rwandan/Oslo

Email: [email protected]