Oslo:imihango yo kwibuka Genocide yakorewe abahutu mu Burundi mu 1972

Kuri Uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 kuri Holocaust Center i Oslo mu gihugu cya Norway habereye igikorwa cyo kwibuka, abagiteguye bakaba bavuga ko hibukwa abahutu bakorewe Genocide mu gihugu cy’u Burundi mu 1972.

Icyo gikorwa cyateguwe na Ambasade y’igihugu cy’u Burundi mu bihugu by’uburayi bw’amajyaruguru ifite icyicaro Oslo muri Norway, uretse Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi Pascal Ruhomvyumworo watanze ubutumire icyo gikorwa cyitabiriwe na Robert Krueger wabaye ambasaderi w’Amerika mu Burundi hagati ya 1994 na 1996, Henry Stalgren wari umuyobozi wa Ecole Normale de Kiremba ndetse banafashe amagambo. Hari kandi n’uhagarariye igihugu cy’Afrika y’Epfo muri Norway.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abanyarwanda n’abarundi twashoboye kubona bamwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda bari bitabiriye uwo nka Padiri Thomas Nahimana na Jeanne Mukamurenzi bo muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse no mu ishyaka Ishema Party, undi wagaragaye ni Bwana Jonathan Musonera wo muri New RNC ndetse akaba ari n’umukuru w’umuryango RWANDA TRUTH COMMISSION

Abari aho bagize igihe cyo kubaza ibibazo. Ndetse n’igihe cyo gutanga ubuhamya. Abateguye uwo muhango basabye abari bahari ko mu kubaza bakwirinda kuzanamo politique cyangwa ubundi bwicanyi butari ubwo muri 72.

Ambassadeur Krugeur yasobanuye uko yageze i Burundi atangira imirimo ye. Atangazwa n’ uko ambassadeur wari waramubanjirije atari yarigeze arenga imbibi za Bujumbura. Bityo akaba nta makuru yajyaga aha Leta ye yerekeranye n’ ubwicanyi bwabereye i Burundi. Yatangaje ko yatangaga amakuru y’ uko mu Burundi ubutegetsi buri gukora genocide. Atanga ibimenyetso byemeza iyo genocide; nko kuba abasirikare aribo bazaga ku mashuri cyangwa aho abantu bakorera bagatoranya abo bajyana kwica babahamagaye mu mazina yabo, bivuga ko babaga bazi abo bashaka

Henry Stalgren wari umuyobozi wa Ecole Normale de Kiremba we avuga ko mu kigo yari ashinzwe hajyanywe abarimu 7 ndetse n’abanyeshuri barenga 120!

1 COMMENT

Comments are closed.