Oslo:Kizito Mihigo Yahawe Igihembo Yizezwa Ubutabera

Ishyirahamwe ryita ku burenganzira bwa muntu “Human Rights Foundatiton” kuri uyu mugoroba w’uwa gatanu ryashyikirije igihembo kitiriwe Vaclav Havel, batatu bakegukanye uyu mwaka. Barimo umuhanzi w’umunyarwanda nyakwigendera Kizito Mihigo.

Garry Kasparov, Prezida w’Ishyirahamwe Human Rights Foundation, ni we wamuritse igihembo cyahawe Nyakwingedera Kizito Mihigo. Ni umuhango wabaye ku buryo bw’iya kure kubera kwirinda icyorezo cya Covi-19.

Kizito Mihigo niwe batangiriyeho batanga icyo gihembo cyitiriwe Vaclav Havel kikaba gihabwa impirimbanyi ziharanira impinduka zikoreshje ubuhanzi n’ubugeni.

Mu ijambo rye Garry Kasparov, yagarutse ku buzima bwa Kizito Mihigo, wabyirukanye urukundo akaza kugirwa imfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyo kigeragezo kikaba cyaramuhaye imbaraga zatumye ahinduka intumwa y’amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda.

Garry Kasparov yavuze kandi ko ari bwo bwa mbere iki gihembo gihawe umuntu witabye Imana, akaba yibukije ko Kizito Mihigo yatangiye kugira ibibazo byamuviriyemo gupfa amaze guhimba indirimbo yise Igisobanuro cy’urupfu.

Igihembo yahawe kigizwe n’ishusho ry’umuringa yerekana impirimbanyi ya demokarasi, yibutsa ibyabereye ku mbuga ya Tiananmen mu Bushinwa muri 1989, igihe abanyeshuli bigaragambyaga Leta ikabanyanyagiza ikoresheje ingufu za gisirikare.

Iryo shusho rero riherekezwa n’ibihumbi 38.000 by’amadolari. Byose bizashyikirizwa umuryango wa Kizito Mihingo inzira zongerye kugendwa, nyuma y’icyorezo.