PADIRI MUDASHIMWA GASIPARI

Padiri Mudashimwa Gasipari yavukiye mu Murera wa Ruhengeri. Amashuri abanza yayize kuri misiyoni ya Rwaza. Yize seminari ntoya i Kabgayi ayirangije akomereza mu iseminari nkuru i Nyakibanda. Yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1953. Ku rutonde rw’abapadiri ba za diyosezi b’abanyarwanda ari kuri nimero y’112. Yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Nyundo, aho yabaye uwungirije padiri mukuru ku Nyundo; yayoboye koleji y’Inyemeramihigo ku Gisenyi ayihimbira indirimbo yayo y’imihigo yitwa Inyemeramihigo. Yabaye kandi ushinzwe uburezi muri Diyosezi. Avuye muri Diyosezi ya Nyundo yagiye muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yakoze igihe kirekire mu iseminari ntoya ya Rwesero ari naho yiciwe  n’Inkotanyi hamwe na bagenzi be mu mwaka w’1994. Yahimbye indirimbo nyinshi. Zimwe muri zo zizwi nk’indirimbo zahimbiwe ingabo z’u Rwanda, izindi zijyanye n’iyobokamana, izindi zigamije kuvuga ibigwi bamwe mu banyarwanda. 

Nkuko ambasaderi Kabanda abivuga mu gitabo cye, Padiri Mudashimwa Gasipari ari mu bahimbye indirimbo yubahiriza igihugu mu mwaka w’1963. Dore zimwe muri izo ndirimbo twavuze haruguru.

UMUTAGA W’URUKEREREZA

Iyi ndirimbo padiri Mudashimwa Gasipari yayihimbiye Musenyeri Bigirumwami Aloyizi, iririmbwa n’abaseminari, mu gitaramo cyabaye ku munsi wa kabiri wa Kamena 1952, yaraye yambitswe ikamba ry’ubwepiskopi. 

Dore amagambo yayo:

Umutaga ucyuye impundu iwacu ni uyu

Umutaga w’urukerereza rwera inkesha wakeye.

Wakereye Indatwa, Indatwa idakemwa

Ariwe Musenyeri, Iriza ry’u Rwanda

Nimumurebe munezerwe.

1.  Nimwakire izi mpundu zihunze u Rwanda

Babyeyi babyariye Imana, bakayirerera gikristu

Uyu mutahira Papa atoye ari mu ntore mwatanze

Nimumurebe munezerwe.

Reka natwe twizihize uyu mushumba ubateye ishema,

Gwira Muhire wuje urugwiro, gwira, gwira.

Mwiza Imana isangije ubukuru n’ububyeyi

Hirwa, hirwa.

2.  Rugira yahanze ibintu byose,

Yagukunze utaranavuka,

Ishaka kuzakugira umwihariko, gwira

Muhire Imana yahanze, gwira.

3.  Batisimu wahawe ukiri muto,

Yagutandukanije na Sekibi,

Roho yawe itakwa inema ntagatifu, gwira,

Muhire Imana yatatse, gwira.

4.  Kunogera Yezu udatezuka, wabyitoje utizigama,

Mu mashuri na Seminari, hirwa

Uwanogeye uwagukunze, hirwa.

5.  Iyagennye byose iranezerwa

Umutima wawe iwugira inteko

Igushyira mu bari b’Altari

Uwanogeye Iyagutoye, hirwa.

6. Kiliziya ishatse umutahira

Papa w’i Roma arakwibuka

None agutoyeho icyegera, hirwa

Gwira Muhire wuje urugwiro

Gwira, gwira.

7.  Mwiza Imana isangije ubukuru n’ububyeyi

Hirwa, hirwa.

Gahorane ikamba, gahorane ikamba, rumuli

Rumuli rw’ihangu rwanga ubwire,

Kiliziya uhawe urayihire.

8.  Uyibere iremezo ry’ubudahinyuka,

No mu buvivi uzahore uvugwa.

Hirwa, ramba gwira Mugabe w’inganji,

Hirwa, hirwa, ramba gwira Mubyeyi ukwiye impundu

Hirwa, ramba, gwira ramba ku Nyundo sugira i Rwanda

Hirwa, ramba, sugira.

NYIRINGOMA ZOSE

Iyi ni imwe mu ndirimbo za padiri Mudashimwa Gasipari zifashishwa mu iyobokamana. Dore amagambo yayo:

Nyiringoma zose watashye muri twe,

Tukwihaye twese uko tungana.

1.  Bakristu mwese nimwibumbire hamwe,

Namwe bamarayika beza muduhimbaze,

Turate ingabire ihatse zose ni Rugira,

Nyir’izina turi kumwe.

2.  Abanzi bacu ntibagira umubare,

Kudutwara ni cyo bashaka ngo tukwimure;

Turakwiringiye, Yezu wacu turwaneho,

Wowe musa twahisemo.

3.  Ba umwami wacu utugenge wenyine,

Tugutuye imitima itatse ubutungane;

Tubane Rumuri rw’abagenda mu maganya,

Tujye tuguhungiraho.

INTIGANDA MU RWANDA

Igisenge

Dukenyere dukeshe imihigo

Twinikize uruhwerekeza

Ducurange urukerereza

Turirimbe intwari zo n’indacogora

Umuvugo

Zesa imirera mu marembo ya Ruhondo

Ab’i Muhura na Gasabo

Bagataha i Kangoma na Muyunzwe

Umusumo wa Gihira na Mutongo

Bagasanga urwa Kabona na Buyanga

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zata amajoro izo ndibori zikaneka

Ab’ibishegu bagashwara

Bakabandwa icyarimwe Nyabirungu

Izi manzi, zambariye kujijura

Kanyarwanda, niyambarire kujijuka

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zanga umugayo ga izo ntwari zikamasha

Ab’i Murambi bakarambya

Zigahunga za nyagwa amabandi

Abahashyi, ba Nyakizu na Nyakira

Baratuze, nibimakare bararinzwe

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Zamamarizwa ku Kirembo na Kirimbi

Ab’i Muhanga bati “ni uko”

Inyarwanda noneho zirahimbye

Imiryango, yereranye birahwitse

Muraberwe, musanganire urwo rugwiro

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

Mwa bavunyi mwe turabizi murashoza

Abazi inamba ya rubanda

Barashima nta mpaka uwo murava

Umurego, wakomeye urarambe

Murashinge mukungahaze iyo ntego

R/Amasangano arasanzwe, tuzivuge intiganda

Intiganda, intiganda, mu Rwanda

Intiganda, intiganda, intiganda, intiganda.

INZIRABWOBA ZO MU RWANDA

I.                     AMATEGEKO CUMI ZIGAMBANA

1.   Mu rya kagoma – Rambagira

2.   Mu bushorishori-Tondagira

3.   Mu butayu – Kuraguza

4.   Mu ruhira – Hirimbana

5.   Mu bimanga – Haramba

6.   Mu bishyamba – Rimbagura

7.   Mu bishanga – Jabagira

8.   Mu ngeri – Reremba

9.   Mu busunzu – Iburuka

10.   Iteka ryose – Inzirabwoba

II.                   URURIRIMBO

A.  Umushozi ni ikobe rirerire mu majwi abiri, riherekeza inzirabwoba mu isibo yazo, ari mu myiyereko, ari no mu ndwano.

B.  Igisenge:

Inzirabwoba –(:I, i: Inzirabwoba: (2) Rambagira (2) i. I (5) Tumbagira, Tondagira, Kuraguza, Rimbagura, Tumbagira, Tondagira, Kuraguza, Rimbagura.

C.  Igisigo:

1.   Reba (3), dore inyange iwa Rwogabicu,

Reba (3) izo mpiza zirururutse,

Zigeze (2) iwacu zibyara inkuba,

Zihetse imitimba ku mabega.

2.   Reba (3) abahungu mu rya kagoma

Baje (3) baratamba barambukanya

Kwambuka (2) kwabo ni “mpa umugozi

Dukure umutsindo iwa Nyoni”

3.   Reba (3) urugamba ubu rwahinanye

Kenga (3) ziratwaje zirunamutse

Zimaze (2) kwica Rugombituri,

Wakekaga kwiba umugono

4.   Reba (3) izi ntwari iwa Rwamamara

Berwa (3) imidende iratamirijwe

U Rwanda (2) rwacu rugiye iburyo

Rurambe mu myaka amagana.

N.B. Impakanizi ni: – Inzirabwoba (4). Ngizi zirasesekaye (3)

IMBANGULIRAKUBANZA

Inyikirizo:

Zim zim – zim zim zim

Ta ta   – ta ta ta

Tu tu   – tu tu tu 

Tutu tutu tutu

Imbangulirakubanza (2x)

Tuliyo

Rwanda rwatubyaye Zim zim zim

Tuliyo

Ingamburuzabakinzi Vum vum vum

Tuliyo

Imvugutirakugeruza taerarata

Inyange rwirahira

Imihigo yacu twese

Imbangulirakubanza

Vim vum ta tu

Ishyaka ibakwe umurego

Imbangulirakubanza!

1. Kinga. Kinga za bulende

Zize. Zize zize zize

Zize Inkazamurego

Zitahe. Zitahe zayogoje se

Mbangulirakubanza

2. Banza. Banza ku rugerero

Wihe.  Wihe ibigwi mu Rwanda

Uhundwe. Uhundwe impundu ndende se

Mbangulirakubanza

3. Berwa. Berwa ku itabaro

Wese. Wese imihigo cyane

Irenge. Irenge i Bwerankore se

Mbangulirakubanza.

Uburyo Mudashimwa Gasipari yapfuye, uretse wenda abarokokeye mu gace yiciwemo muri Mata 1994 (we n’abandi bihayimana babaga ku Rwesero) bashobora kubitangira ubuhamya, hari n’abanditsi babikozeho ubushakashatsi. Barimo Judi Rever na Abdul Joshua Ruzibiza.

Mu gitabo cya Judi Rever mu kiganiro yagiranye n’umusilikari mukuru witwa Petero wari muri Giti mu rwego rwa DMI uyu yamubwiye ko binjiye muri Giti na Rutare ari mu bakuru ba Batayo ya 21 yari iyobowe na Nzaramba Maritini. Kayumba Nyamwasa we yari ahari kuva bigitangira aho yari kumwe n’abandi bari bafatanyije mu kazu k’ibyuma muri Rutare, hafi y’aga centre k’ubucuruzi, hatari kure y’agashyamba k’ibiti by’akasiya. Muri metero 150 uvuye aho hari umurima w’urutoke. Uwo musilikari yabwiye Judi Rever ko Nyamwasa ariwe wayoboraga ibikorwa bya gisirikari muri Rutare, Giti na Kinyami. Kandi ko, liyetona Mupenzi yari akuriye yategetse abasirikari be kwica padiri Mudashimwa Gasipari n’abandi bihayimana b’abahutu bari mw’iseminari yo ku Rwesero. Uriya musirikari Petero yabwiye Judi Rever ku byerekeye Nyamwasa ko nta kintu kijyanye n’ubwicanyi cyashoboraga gukorwa atagitegetse. Yongeraho ko Nyamwasa yavuganaga buri gihe na Kagame.

Lt Abdul Joshua Ruzibiza, dore uko we avuga iby’urupfu rwa padiri Mudashimwa Gasipari, mu gitabo cye cyitwa :“Rwanda. L’histoire secrète.” 

Agira ati:

“Nyuma  y’italiki ya 16 Mata, amakompanyi amwe yo muri batayo mobile 21 yari amaze gufata igice kinini cya Rutare muri Byumba. Bari banatangiye gutera amabombe muri komini Giti, hafi ya Rwesero. Ingabo za FAR zimaze guhunga, abasirikari ba FPR bayobowe na liyetona koloneli Nzaramba Maritini, bamanutse bagamije guhura n’abayoborwaga na koloneli Musitu Charles. Aba, bari barageze muri ako karere mbere. Kuri 22 Mata, bagabye igitero kuri seminari ntoya ya Rwesero, mu duce twa Ruzizi, Karushya, na Ntaremba. Kubera ko ingabo za FAR (za leta y’uRwanda icyo gihe) zari zarahavuye, urebye nta mirwano yahabaye, ahubwo habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe abaturage.

Mbere yo gukomeza urugendo rwe agana i Kigali, liyetona koloneli Nzaramba yategetse abasirikari be gushyira abihayimana hamwe n’abandi bahutu bize, nuko bakabica. Bamwe biciwe muri segiteri ya Ntaremba, hafi y’ibiro bya komine Giti, abandi barimo abihayimana biciwe i Karushya. Abihayimana bishwe icyo gihe ni ba padiri Hitimana Yozefu, umuyobozi wa seminari ntoya ya Rwesero, Nkundabanyanga Atanazi, umucungakigega wayo, Mudashimwa Gasipari, Havugimna Alegisi, Mulindwa Fawusitini, Mulinda Fideli, Muhayimana Celesitini, Mushyenderi Ogusitini, n’ababikira batatu hamwe n’abakozi basanzwe b’iyo seminari. Bishwe kuya 23 Mata. Abo bihayimana bose bishwe kubera ubwoko bwabo. Ubwo bwicanyi bwayobowe n’umukozi wo mu butasi witwa Rusagara Antony.

Nyuma yuko batayo mobile 21 yerekeje i Kigali, aho hasigaye itsinda ry’abasirikari riyobowe na kapiteni Dan Munyuza, ba serija Idahemuka Tarisisi na Janviye M. bari bashinzwe gutoratora no kwica ababaga barokotse ubwicanyi bwakozwe na batayo mobile 21. Iryo tsinda ryishe abantu batabarika mu masegiteri yose ya komini Giti, nyamara iyo komini yari yabaye intangarugero mu kurwanaho no guhisha abatutsi: niyo yonyine mu Rwanda itarapfuyemo umututsi n’umwe. Mu gace ka Ruzizi abantu bageze kuri 200 bishwe na batayo mobile 21. Ubwo bwicanyi abakekwa kubugiramo uruhari ni: liyetona koloneli Nzaramba Maritini, kapiteni Munyuza Dan, serija Idahemuka Tarisisi, na koloneli Musitu Charles.”

Byanditswe na:

Maniragena Valensi
Murorunkwere Darıca
Nzeyimana Ambrozi