PADIRI NAHIMANA INTAMBARA URAYIRWANIRA AHATARIHO

Nifuje kugira icyo nvuga kunyandiko Padiri Nahimana aherutse gusohora mukinyamakuru The Rwandan : « Revolisiyo : Nta manda ya gatatu kuri Kagame! » (1). Ndifuza kugaragaza muri iyi nyandiko, ko uko mbibona, Padiri Nahimana, intambara ya politiki arwana ayirwanira ahatariho.

Ntimubifate nko guterana amagambo, nashoboraga kuba namugezaho icyombitekerezaho kugiti cye mwandikiye, aliko kubera izi mpanvu zikurikira, bibaye ngombwa ko ngira icyo mbivugaho munyandiko isomwa na benshi :

  • Padiri Nahimana kugeza ubu niwe mu kandida uzwi mumatora ya Perezida azaba mu Rwanda muri 2017. Bivuze ko ibyo avuze cyangwa yanditse bigomba kwitabwaho no gusesengurwa.
  • Padiri Nahimana ni umukuru w’ishyaka. Bivuze ko abayoboke b’ishyaka rye n’abandi bifuza kuriyoboka, bakwiye no kumenya icyo abandi batekereza kubitekerezo umukuru wabo atanze. Cyane cyane iyo ari ibitekerezo bireba abanyarwanda bose cyangwa bireba igihugu.

Munyandiko ye Padiri Nahimana, arasesengura itegeko nshinga ryo muri 2003, akavuga ko mw’itegeko nshinga bashyizemo umutego (article 101) ibuza Perezida wa Repubulika kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ingingo ya 101 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorewa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.

Nta narimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri kumwanya wa Perezida wa Repubulika”

Mubyukuri itegeko nshinga ryanditswe nabi, Padiri yibagiwe kuvuga ko ingingo ya 193 ivuguruza iy’i 101, bisa naho iyitesheje agaciro.

Ingingo ya 193 igira iti:

(1) “Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’itegeko nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika… bufitwe kandi na buri mutwe w’inteko ishinga amategeko …”

(2) “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika …rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’inteko inshinga amategeko”

(3) “Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo (193 ndr) ushobora kwakirwa.”

Mubyukuri rero, dusomye itegeko nshinga ntituzanemo ibya politiki cyangwa amaranga mutima, ntakibuza Perezida Kagame kongera kwiyamamariza manda zirenze ebyiri, kuko Constitution imuha uburenganzira bwo guhindura ingingo ya 101, kugirango abigereho igihe azabishakira.

Nkuko nabivuze haruguru, ingingo ya 193 yatesheje agaciro ingingo ya 101. Ibiramambu, igika cya gatatu bashize ku ngingo ya 193 (Nta mushinga w’ivugurura ry’iyi ngino ushobora kwakirwa), iyo abanditse itegeko nshinga badashaka ko nta mu Perezida uzarenza manda ebyiri, dore ibintu bibiri biba byarakozwe:

  • Igika cya kabiri cy’ingingo ya 193 ntabwo kiba cyarabayeho. Ntabwo bagombaga gushyiramo iyo possibilité yo kuvugurura manda ya Perezida wa Repubulika kandi mu ngingo ya 101 bamaze gushimangira ko: “Nta narimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri kumwanya wa Perezida wa Repubulika”
  • No kungingo ya 101 baba barashyizeho iyi gasopo: “Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa”

Kuva ibyo bitarakozwe rero, Padiri Nahimana ntiyibesye ngo harimo umutego ubuza Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu cyangwa ndetse n’iya Kane. Itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo guhindura ingingo ya 101.

Padiri Nahimana rero niba ugikomeje kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika muri 2017, ukaba utinya kuzahangana na Kagame, intambara yawe ugomba kuyerekeza ahandi hatari mw itegeko nshinga.

Ikindi Padiri Nahimana aravuga ngo: “Niyongera guhabwa ijambo binyuze muri referendum rubanda izavuga OYA kuko mpamya ko itazemera ko bayihindura injajwa”

Aha Padiri Nahimana yahabuze ubushishozi kubera izi mpanvu zikurikira:

  • Yibagiwe ko nta matora asesuye, adafifitse ubutegetsi bwa FPR bushobora gukoresha mu Rwanda
  • Nkuko batekinitse amatora yamugize Perezida, n’ubundi bazatekinika referendum izahindura ngingo ya 101 y’itegeko nshinga, usange babitoreye 99%

Padiri Nahimana akomeza avuga ngo: “Abamotsi ba Kagame nibadukana nibadukana ka kageso kabokamye ka “Tora aha” cyangwa bakitabaza bwa bukorikori bwabo bwa nzikoraho bwo gutekinika amajwi, rubanda izaba imite uburenganzira bwo kuvuga ngo OYA binyuze mu myivumbagatanyo na Revolisiyo. Aha ho kubyitegura tubigeze kure!”

Padiri, aha rwose uribeshya cyane. Revolution yabaye muri 59, cyangwa ibimaze kubera muri Burkina Faso ntabwo bishoboka ubu mu Rwanda dukurikije uko ubutegetsi bwa FPR bumeze. Dore ikintera kuvuga ko imyivumbagatanyo idashoboka mu Rwanda kuri ubu butegetsi bwa FPR uko bumeze ubu:

  • Burya revolution itangira abantu bafite aho bavugira, bashobora no gukora amanama kugira ngo bagire icyo bageraho. Ibyo mu Rwanda ubu ntibishoboka. Yaba ari amanama yo kumugaragaro yaba ari amanama yihishe ibyo ntibishoboka. Igihugu cyose cyuzuye ba maneko ba FPR.
  • Muri ibi bihe tugezemo, revolution ishoboka aho ingano muri rusange cyangwa abayobozi b’ingabo baba bashigikiye ibyifuzo by’abaturage. Ibyo uzi ko bidashoboka mu Rwanda. Ingabo ziriho si ingano z’igihugu. Ni ingabo zibereyeho guharanira no kurinda inyungu z’abatutsi na FPR. Nicyo cyatumye FPR ijya gutangira urugamba yarahamagaye abasore bose b’abatutsi babishaka ibavanye muri Congo, i Burundi, Tanzaniya, Uganda, Kenya n’ahandi. Kandi aho ifatiye ubutegetsi abatutsi bose babishaka ibahamagarira kuva muri ibyo bihugu bataha mu Rwanda. Izo ngabo rero zirinze ubutegetsi zashyizeho ntabwo zizikora munda.
  • Muli 1994 umujyi wa Kigali warutuwe n’abaturage bagera kuri 250,000. Ubu utuwe n’abaturage barenze 1,100,000. Sinshidikanya ko nka 90% z’abatuye Kigali ali abatutsi, abarokotse genocide, abavuye iyo hose za Uganda, Congo, Burundi, Tanzaniya n’ahandi. Burya rero revolution itangirira mu mijyi. Uribwira ko abo batutsi bari i Kigali, bafashe akazi kose nako kenshi ko muli Leta n’amasosiyete anyuranye FPR yashyizeho, bazajya mumihanda gukora imyivumbagatanyo, ngo baramagana ko itegeko nshinga riha Kagame manda ya gatatu?
  • Ubutegetsi bwa FPR bwashyizeho politiki zo koza abahutu ubwonko no kubatera ubwoba binyuze muli za gahunda za Gacaca, Ndumunyarwanda no gusaba imbabazi kw’abahutu. Birashoboka, ariko ntibiragerwaho kubohoza intekerezo zabo.
  • Umuntu wese uvuye mu Rwanda ikintu avuga ni ikintu cy’icyoba kuburyo bw indenga kamere, ubutegetsi bwa FPR bwashyize mu bantu cyane cyane muri rubanda nyamwinshi b’abahutu. Ntawukora revolution afite ubwoba. Indwara y’ubwoba igomba kubanza kuvurwa.
  • Abaturage benshi bakennye kuburyo butigeze bubaho mu Rwanda, sinzi niba iyo ishobora kuba intandaro yo kwiyahura bagakora imyigaragambyo cyangwa yaba impanvu izabazitira kuba bakwivumbagatanya.
  • Uti kwitegura imyivumbagatanyo mubigeze kure. Inama nakugira: Aho kuroha abaturage imbere y’amasasu ya FPR, nakurarikira gushyigikira ingabo ziriho ubungubu zaba iza FDLR cyangwa izindi, zo zishobora guhangana n’abasirikare ba FPR, abaturage batongeye kuba ibitambo.

Umwanzuro

Ubutegetsi bwa FPR bukomeje kumera nkuko bumeze ubu, mungabo za FPR haramutse hatavuyemo abareba kure ngo bahindure ubutegetsi bafashe abasivile gushyiraho imitegekere mizima , irambye, ibereye abanyarwanda bose; nta myigaragambyo ishoboka.

Abirirwa basebya ingabo ziriho zaba iza FDLR cyangwa izandi mashyaka, icyarutaho nuko mwazitera inkunga. Cyangwa se abari muri opposition hanze birirwa bavuga ngo FDLR igizwe n’ingabo z’abakiga gusa, ubu umwanya ni uyu. Mufite amahirwe (opportunité) yo gukusanya urubyiruko mw ibonamo mugashyiraho ingabo zanyu kugira ngo bidatinze zifatanye n’izindi ziriho kubohoza igihugu.

Jotham Rwamiheto

Montréal, Canada

Impiririmbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye ni ibitekerezo.

_______________________

Ibyungiriza inyandiko

  1. Padiri Nahimana, Revolitiyo : Ntamanda ya gatatu kuri Kagame!, the rwandan (https://www.therwandan.com/ki/revolisiyo-nta-manda-ya-gatatu-kuri-kagame/ )