Padiri Thomas Nahimana ati: Nimureke iterabwoba

Padiri Thomas Nahimana, Madame Nadine Claire Kasinge, Bwana Chaste Gahunde

Mu kiganiro yahaye Radio BBC Gahuza Miryango cyatambutse kuri uyu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 22 Ugushyingo 2016, Padiri Thomas Nahimana yiyamye

abashaka kumutera ubwoba dore ko hari benshi mu bashyigikiye Leta ya Kigali barimo gukorera hasi kubura hejuru ngo batere ubwoba Padiri Nahimana ye kujya mu Rwanda ndetse umuryango Ibuka wo wasabye ko ngo yahita afatwa akigera ku kibuga cy’indege!

Mushobora kumva ikiganiro Bwana Thomas Nahimana yahaye BBC Gahuza Miryango

 

 

Undi wagize icyo avuga Ni Tom Ndahiro uvuga ko ari umushakashatsi ku bijyanye na Genocide ariko bitewe n’ibyo atangaza hakaba hari benshi bahamya ko ubwo bushakashatsi buhishe irondakoko n’izindi nyungu za politiki zibogamiye ku butegetsi bwa FPR buriho mu Rwanda.

tomNtabwo ari Tom Ndahiro gusa kuko n’ibinyamakuru biri mu kwaha kwa Leta ya Kigali nka igihe.com byatangiye kwibasira Padiri Thomas Nahimana.

Biravugwa ko umuvugizi w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba yatangaje ko ngo Kiliziya idakorana na Padiri Thomas Nahimana ko ibikorwa bya politiki abirimo ku giti cye.

N’ubwo abahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bufaransa ntacyo bavuze kuri uru rugendo rwa Padiri Nahimana, uhagarariye u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga (Twitter na Facebook) ndetse no mu gihugu cy’u Bubiligi Bwana Olivier Nduhungirehe uzwi no kw’izina rya Budome yatangaje ku mbuga nkoranyambaga inyandiko nyinshi ndetse zica n’amabanga y’akazi aca amarenga igitegereje Padiri Nahimana nagera i Kigali, ntabwo yaciye ku ruhande kuko yiyambuye umwambaro w’ubw’Ambadasaderi agahinduka umushinjacyaha.
olivierUmwe mu bayobozi b’ishyaka Ishema ry’u Rwanda Bwana Chaste Gahunde akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yatangaje ko bafite inshingano zo gutabara igihugu cyabo kuko ngo abona nta gahunda ikiba mu Rwanda kuko ngo Kiliziya yigize umucamanza naho Ambasaderi Nduhungirehe akigira umushinjacyaha.

Marc Matabaro

Email: [email protected]