Padiri Thomas Nahimana mu ndorerwamo ya Leta ya Opozisiyo yo mu buhungiro

Nyuma y’iburizwamo rya kabiri rya Padiri Thomas Nahimana ryo gutaha mu Rwanda, Umunyamakuru Tharcisse Semana yaganiriye n’abantu batandukanye harimo n’abanyapolitiki bagira icyo babivugaho. Abantu benshi bavuga ko n’ubundi byari ukwigerezaho kubera ko inzitizi zari zaramubujije umbwa mbere kugere i Kigali zari zitaravaho. Igitekerezo gishya yazanye cyo gushyiraho ”Guvernoma (Leta) ya Opozisiyo yo mu buhungira nacyo bagize icyo bakivugaho muri iki kiganiro. Hari abavuga ko iri inzira ya bugufi yo kwikura mu kibuga kandi bitari bikwiye kubera intera n’ikizere abantu bari bamaze kumugirira nk’umunyapolitiki ukibyiruka. Ese ninde ufite ukuri: Padiri Thomas cyangwa abatekereza gutya? Amateka mu minsi mike azatumara amatsiko

1 COMMENT

  1. Uyu Mukakibibi Sayidati, harumuntu uherutse kumbwira ati kuva bamufungura yahindutse FPR nsa nsa nsa. Mbega amagambo ateye isoni nagahinda… yavuze ibyo uvuga aliko akirinda kwivanga mubyurugo rwa Nadine Kasinge ? Mama se umugabo wa Nadine niwe wamubwiye ko Padiri amusenyeye urugo ? Yewe ga Sayidati. Nuko afite isura yicyaha cyinkomoko akaba atabona umunyegera mba ngize icyo nongeraho, none mpisemo kurekeraha. Aliko hari Sayidati, ,hari uyu umubaza, bose ni bamwe, biragaragara ko icyo bari bagamije ari ugutukana, bityo ibyo Semana Tharcisse avuze, naya manjwe ya Sayidati, nta gaciro na mba umuntu muzima yabiha. Bo ubwabo bateye isoni.

Comments are closed.