Padiri Thomas Nahimana yiyemeje kujya guhangara ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame

Muri iki kiganiro, Padiri Thomas Nahimana arasobanura icyo ashingiraho, yemeza ko Paul Kagame yapfunyikiwe amazi mu Itegekonshinga ryavuguruwe mu mpera z’umwaka w’2015. Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’Urwanda, aravuga ko agiye gufatanya n’abaharanira ko impinduka nziza n’uburenganzira nyabwo byagerwaho mu Rwanda. Muri iki kiganiro twanatumiyemo Emmanuel Senga, umwe mu bantu bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda.

Arasubiza ibibazo binyuranye, birimo :
– Kumenya niba koko afite abo bazafatanya imbere mu gihugu
– Kumenya niba yifitemo icyizere ku mutekano we n’abo bazafatanya
– Ese asanga imiterere y’amategeko n’imyifatire y’ubutegetsi muri iki gihe, bitazagira inzitizi kuri we na bagenzi be ?
– Ese afite amikoro yo gukora ibikorwa bya politiki birimo no gutegura amatora
– Hari n’abibaza niba ataraguzwe ngo aherekeze abafite ubutegetsi, bityo bigagare ko batari bonyine mu kibuga.

Padiri Thomas Nahimana, arashimangira ko nta mpamvu izamubuza, we na bagenzi be kujya mu Rwanda bitarenze Ugushyingo 2016. Avuga ko inzira y’amahoro, ukwishyira ukizana na demokarasi, biharanirwa, bikanasaba ubwitange budasanzwe. Iyo nzira, ngo nta munyarwanda itareba.

Padiri Nahimana, asobanura ko we na bagenzi be, bazi neza inzira n’urugamba rubategereje. Yemeza ko niba abanyarwanda bashaka impinduka nziza, bagomba guharanira uburenganzira bwabo, bityo bagera ku butegetsi bagakosora ibyananiwe n’abari baburiho, ndetse bagakora n’ibindi byirengagijwe, nyamara byari bifitiye inyungu rusange abenegihugu.

Padiri Thomas Nahimana asobanura ko urugamba atari urw’amasasu gusa, ko ahubwo n’urugamba rwa politiki rukozwe mu nzira y’amahoro rugira uko rukorwa, ndetse rugatanga umusaruro iyo rukozwe mu bwitange. Avuga ko abanyarwanda bakwiye guhitamo neza, bagakemura ibibazo bitanyuze mu ntambara, kuko ngo ntawuyitangira yizeye kuyitsinda, nta n’uyitangira yizeye neza ko atayigwamo. Aha aboneraho akibutsa abasirikare, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ko na bo bategerejweho kubungabunga ituze kuri buri munyarwanda, no kwirinda ko hari uwahutazwa.

Padiri Thomas Nahimana, ni umuyobozi mukuru w’ishyaka Ishema ry’Urwanda kuva mu w’2013. Ateganya ko akigera mu Rwanda azakoresha inama nkuru y’ishyaka (Congrès), y’abazaba bahagarariye inzego zose, by’umwihariko nibura buri karere kagize Urwanda kakagira abagahagarariye batanu muri iyo nama. Urwo rwego nirwo ruzemeza ku buryo bushimangiwe nk’uko n’amategeko abisaba, gushinga imizi no kubaho guhamye ku iri shyaka mu Rwanda.

Jean-Claude Mulindahabi

Ikiganiro na Padiri Thomas Nahimana: