Padiri Thomas yagombye kureka kwiyemera akajya inama n’abandi

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Bwana Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi uri mu Rwanda yagize icyo avuga ku byabaye kuri Padiri Thomas Nahimana igihe we na bagenzi be bangirwaga kwinjira mu Rwanda.

Akoresheje urubuga nkoranyamabaga rwa Facebook yagize ati:

“Ko nta somo Padiri Nahimana yagombye gukura muri ruriya rugendo aho yiyemeraga annyega andi mashyaka ko ntacyo ashoboye?

Ubu se we ashoboye iki usibye kuba aje agahura n’akabazo toto ko kumubuza kujya mu ndege gusa?

Ibi bikwiye kumwereka ko agomba guca bugufi ahubwo akajya inama na bagenzi be yita ko ngo ntacyo bashoboye kugeza no ku bari mu gihugu noneho ahubwo ubwo yabonye uko ibintu bimeze nako nta kintu yabonye kuko nta nubwo yigeze ahura na Rupiyefu nibura ngo imukome akanyundo ku mutwe).

Rero ngo yaryamye ku ntebe muri Transit raa ngo amasaha 14! Mwasetsa nuvuye guta nyina! Hariya se hari uwigeze amuniga cyangwa ngo amubohe amaguru akaguru kamwe k’i buryo ku kaboko k’i bumoso?

Mwamenya kuganira koko! Nihigwe ubundi buryo bwo guhangana na Mukotanyi ubwiyemezi bushyirwe hasi abantu batahirize umugozi umwe niba binaniranye i Burayi mukomeze mwifatire ka Refu ku masaha mukitse imirimo maze mwitere icyara ko muzavanaho Rupiyefu!”

“Mwe mwiganirira hano kuri murandasi ni byiza rwose. Gusa biriya bakoreye Thomas bikwiye kubigisha ko musinziriye cyangwa dusinziriye ahubwo nimukanguke cyangwa dukanguke kuko turugarijwe, turimo kugona pe ariko udushaka we aracyaza inkota yo kudusogota. Mwe mukivugisha ngo revolution….ngo urubuga rwa politiki..Kagame ibyo ntabikozwa kandi ntiyiteguye gutega amatwi abamubwiza ineza kuko abacecekesha karatchinikov kuko aho yicaye niyo yahamugejeje.

Ubu isomo dukwiriye kuvanamo ni uko nta shyaka rya politiki ritavuga rumwe na leta rishobora kwemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku buryo n’abayobozi bayo mashyaka ubu ntibagomba no kwemererwa kuza mu gihugu nibura ngo bafungwe! Message rero mwayibonye niba mubona. Abatangiye gusubiranamo ngo ishyaka kanaka ntiryavuze bla bla ibyo ni bwa burangare n’ibitotsi bukibabuza kubona no kumva, na cyane ko ukurikiranye benshi mu bayobozi ba opposition bafite icyo bavuze bananditse kuri iki kibazo mugenzi wacu Thomas yagize. Ariko ntibibujije ko Nahimana ahambirizwa shishi itabona ngo imibano y’ibihugu itangirika hejuru y’umuntu wo muri opposition!

Nta muyobozi n’umwe muri bino bihugu bishyigikiye uyu munyagitugu Kagame Paul utaramenye uko Nahimana byamugendekeye! Nimuhumuke rero kuko umwana niwe wihesha ingobyi kandi akimuhana kaza ….Uburenganzira dushaka ntituzabuheshwa na Kenya, USA , Belgique, UK.. nta nubwo tuzabuheshwa n’amatangazo nubwo kuyakora nabyo bikiri ngombwa. Iyi message itanzwe n’ubutegetsi bwa Kigali iyaba abayihawe bumvaga bakanabona yajyaga kubereka ko hari byinshi bibeshyagaho.

Thomas bamubujije kugera mu gihugu ariko ntawamukubise, ntawamukuye amenyo ntawamumenye umutwe nkuko benshi mubari mu gihugu byabagendekeye. Ntawamushimuse, nta wamwishe, nta wamwirukanye ku kazi, nta wamwicishije inzara, ntawamusenyeye inzu ye nkuko inaha bigenda.

Cyakora ni umugabo kuko ibi byose yari yemeye kuza akabibanamo na rubanda ndetse nawe akemera ko byamubaho. Gusa bamweretse ko kumufunga bidakenewe ko ahubwo we n’abasa nkawe ubu noneho betemerewe no kurukandagiramo. Ubwo rero we na bagenzi be nibura babonye ko no kubohoza ababoheye mu Rwanda bidashoboka n’amagambo gusa, beretswe ko niba bashaka kurwinjiramo bitwaje amakote na za cravate gusa ko bibeshya!

Ibi bintu njye buriya narabishimye kuko hari benshi batazi uko ibintu bimeze mu gihugu wababwira uti birakomeye, bati bariya bari mu Rwanda ntacyo bishoboreye njye buriya ngiyeyo nahita mbwira abaturage tukigaragambya ako kanya buriya butegetsi bwanze gutanga demukarasi bugahita buyemera…biciye mu nzira y’amahoro!

Abandi bati tuzakora nkuko abaturage bo muri Tunisiya cyangwa Misiri babikoze ariko bakiyibagiza ko muri ibyo bihugu amashyaka ya politiki yari asanzwe ahari anakora bakiyibagiza ko muri ibyo bihugu hari harimo sosiyete civil ikora kandi mu bwisanzure, bakiyabagiza ko polisi n’abasirikare baho batari ab’umuntu cyangwa agatsiko nkuko hano bimeze!

Nimwongere mutekereze neza muve mu nzozi ibyo muteganya gukora mubihuze n’ukuri kw’ibiri mu gihugu cyanyu apana kubihuza n’iby’ahandi bidafite n’ihuriro namba.”


 

3 COMMENTS

  1. Merci d’annuler cet article puisque igaragara nk’iyanditswe na Boniface kandi si byo, Boniface ntabwo ari injiji jusque là.

    • Ushobora kunyarukira kuri facebook ukirebera aho yabyanditse kereka atweretse ikimenyetso cy’uko hari undi utari we wakoresheje compte ye ya Facebook

  2. Ese muragira ngo Padri Thomas Nahimana abagishe iyihe nama?None se nib koko uri muri opposition kuki Madam Ingabire Victoire Umuhoza bamufunze wowe ukab ukidegembya aho muri Kigali????None se ko umwambaro atariwo ugaragaza uwo uro we (L’ habit ne fait pas le moine) ubwo wowe iryo shyaka witwa ko uhagararariye ryaba ritaniye he na Green Party cyangwa se PDI cyangwa se izo za PSD twumva kko byagaragaye ko mwese uhagarariye inyungu za RPF-Inkotanyi? Ikimenyetso simusiga nuko mwirirwa muririmba Genoside yiswe ko yakorewe abatutsi, nyamara nta n,umwe muri.mwe wigeze afungura umunywa ejo bundi ubwo Dr Theogene Rudasingwa yemezaga kumugaragaro ko RPF-Inkotanyi yakoze Genoside y,Abahutu. None se ko wibereye muri Singapore, ubwo mu bayoboke b iryoshyaka witwa ko uhagarariye waba umaze koherezamo bangahe (umubare ungaba iki) ngo bajye kunganira FDLR mu mashyamba ya Kongo (DRC)???Inda mbi z,abahutu turazimenyereye ari wowe ari na Rucagu Binonifasi mwese nyoko ubabyata ni UMWE. Ubwo Padri Thomas Nahimana nimumuhe amahoro mumureke akurikirane gahunda z,ishyaka rye, kuko kuba namwe mwitwa ngo muri mu ngirwa opposition mu Rwanda ntacyo byamariye abanyarwanda cyane cyane ABAHUTU basigaye barasubijwe ku ngoyi ya Gihake-RPF-Inkotanyi. Mwese abiyitirira kub mu Rwanda mukorera RPF-Inkotanyi kubera inda mbi zanyu zabarenze. Burya Umuhutu nyawe ni uri muri 1930 cyangwa se muri Kongo, cyange se ahandi hose ariko hanze y u Rwanda. Menya ko buriya Padri Thomas Nahimana ba Madame V.I. Umuhoza ari intwari, kuko banze kuba ba Ruhu rw,Inda nka mwe mwese.

Comments are closed.