Padiri Thomas yateze umutego FPR iwugwamo yibwira ko yamuhamije ariko niwe wayihamije!

Sinkunze kwivanga mu bya politiki ariko ibyo kubuza Padiri Thomas kwinjira mu Rwanda byanyeretse politiki yo mu rwego rwo hejuru binyereka ko burya FPR uretse kwibwira ko irimo abanyabwenge burya nta babamo ahubwo hiberamo abacungana n’imbehe zabo gusa byaba mu gushyanuka (Nduhungirehe) no kwirengagiza bagategereza bakigira ba ntibindeba bagategereza gusa amategeko aturutse hejuru (abayobozi b’u Rwanda bose ikibazo cya Nahimana cyarebaga)

Nkivuga iby’umutego nashimangira ko FPR yaguye mu biziba aho kubibyukamo ahubwo ibigumamo ibyivurutamo nk’ingurube.

Uko byagenze ibara umupfu

Padiri Thomas ni umuhanga uretse ubuhanga bwa gipadiri yize mu maseminari bujyanye na filozofiya n’ibindi bijyanye n’ubumenyamuntu, yize n’amategeko na politiki ndetse azi no kwitegereza cyane cyane mu gushaka intege nke z’uwo bahanganye.

Muri buno buhungiro abantu barimo, gushinga ishyaka rya politiki nta gashya ubwira abantu ugera aho ukarambirana ku buryo umunyapolitiki ugifite amaraso ashyushye agerageza imivuno yose ishoboka ku buryo hari bamwe bashobora kubibonamo guhuzagurika cyangwa gutagaranya mu bitekerezo ku buryo ukora atyo ashobora kwisanga yashwanyutse cyangwa yatanyutse.

Rero Padiri Nahimana yagerageje imivuno yose yatuma aba agashya muri politiki ya opposition, yabanje acuditse na Simeon Musengimana wo kw’ijwi rya Rubanda batangira bafite umurongo wo gukangura abahutu bibasira RNC na Kayumba Nyamwasa karahava ku buryo hari ababonaga ari CDR yazutse, biteye kabiri yadukana politiki yise iy’impanga, bukeye ajya gusoma misa yo kwibuka Perezida Habyalimana, bidateye kabiri yibasira abo yita abasirikare bose cyane cyane ngo abishe Perezida Kayibanda bamwe babinamo kwibasira abakiga, mu gihe bitaribagirana ashinja FDLR kuba igikoresho cya FPR, ubwo umuriro uba uratse na n’ubu ruracyageretse n’abacunguzi ku mbuga nkoranyambaga, ubwo hataho nouvelle génération, umuvuno wa nyuma uba kujya gukorera politiki mu Rwanda

Uyu muvuno wa nyuma wagoye cyane Padiri Thomas ku buryo byanze bikunze yagombaga kujya mu Rwanda cyangwa akabigerageza kuko naho ubundi aba yarapfuye mu buryo bwa politiki.

Ikigaragaza cyane ko ibi bintu byagoye Padiri Thomas ni uburyo yagiye yimura amatariki yo kugenda, uburyo yandikiraga Perezida Kagame amabaruwa y’ibanga (azwi na Nduhungirehe gusa warwanyaga igenda rye mu Rwanda), uburyo umubare w’abo bazajyana wavuye ku bataripfana 30 b’ikubitiro nk’uko Padiri yabivugaga mbere noneho bakagera i Nairobi ari batatu gusa bagatabarwa na Kejo Skyler wisanze muri uwo mukino wa politiki umurenze ariko akaba ari we wahaye ingufu icyo gikorwa cy’ishyaka Ishema n’ubwo mpamya ko atarageza imyaka yo kwinjira mu mitwe ya politiki cyangwa ngo abe ari umunyamuryango w’Ishema Party.

Kugenda kuri Padiri Thomas byari ngombwa kubera impamvu nababwiye haruguru, mu gushaka ibyangombwa arimo gutera icyumvirizo FPR n’inzego zayo z’ambasade, abo bakozi ba FPR bakoze amakosa yatumye Padiri Nahimana abarunguruka bituma ashobora gupanga gahunda ye neza. Aya makosa ni aya:

-Kumubuza gutora mu gihe cy’ikinamico cyo gutekinika itegeko nshinga cyabaye mu Kuboza 2015: Banze ko atora bamubwira ko atari ku rutonde rw’abagomba gutora, ababajije kumwereka aho urwo rutonde ruri bamubwira ko barufite mu mutwe!!! Iyo bamureka ijwi rye rya OYA bakarica nk’uko basanzwe babigenza bagashyiramo YEGO byari kubatwara iki? Umuhungu wo kuri Nzahaha (iwabo wa Padiri) aba yabateye imboni atangira kubona ko FPR itamushaka rwose byaba mu gihugu cyangwa muri gahunda zayo zindi zose.

-Agiye kwaka pasiporo aho kuyimuha ahubwo bagwa mu mutego wo kwigira abanyabwenge ngo barimo kumurindagiza, naho umwana w’umushi barimo kumufasha gupanga batabizi bagera n’aho bamubwira ngo pasiporo ngo azayisanga i Kigali.

-Abatse viza nabwo bigira nyoni nyinshi bashaka gukina imikino nk’iyo bakinnye Faustin Twagiramungu alias Rukokoma bibwira ko iminsi izamurangirana agatuza nka Rukokoma nabwo Padiri Thomas abereka ko mubyo bigisha abapadiri burya no kwihangana bibamo arabihorera ahubwo abaka pasiporo ye y’infaransa mu cyayenge arasimbuka yigira mu banyakenya abakubise igiswayire baba bamukomye viza ya East Africa ishobora no kwinjira mu Rwanda.

Ari bagenzi be bo muri opposition ari ab’i Kigali bati Thomas arabeshya ntabwo azajya i Kigali ntabwo yabitinyuka, bagiye kubona babona arimo gusezera, bahumbije gato babona atangiye guhamagara abanyamakuru ababwira ko nta kabuza ataha mu rwa Gasabo! Sibwo bahiye ubwoba i Kigali batangira gutekinikana ubuswa ngo baratera ubwoba Padiri Nahimana. Ngabo ba Tom Ndahiro, ngizo za IBUKA, ibinyamakuru biri mu kwaha kwa Leta sinakubwira, abasenyeri ba Kiliziya nabo baba bahindutse nka Petero yihakana Yezu bavuga ko uwo mupadiri batamuzi,  Budome mwene Nduhungirehe nawe si ukuyicuranga ayica umurya ku mbuga nkoranyambaga kugeza n’aho bamwise imbeba (RAT= Rwandan Ambassador on Twitter).

Kugeza ku munota wa nyuma Leta y’i Kigali ntabwo yari izi ko Thomas azagenda ahubwo bibwiraga ko ari igipindi ko ku munota wa nyuma azahimba impamvu ituma atagenda.

Padiri Thomas nawe yari yiteguye gukina umukino we. Ishapure ye hafi, amatelefone y’abanyamakuru ku mufuka, ndetse n’abandi bantu bose bashobora kumukorera ubuvugizi Chaste Gahunde yiteguye kuboherereza amatangazo.

Umukino watangiriye ku kibuga cy’indege i Paris mu Bufaransa amafoto aba arafashwe, Abateruzi b’ibibindi cyangwa abakombambehe (mubite uko mushaka amazina ntabuze) nka ba Nduhungirehe na Ndengera bati OYA ntibishoboka Padiri arimo kwifotoza, intore nazo ziti buriya ubwo ari abahutu nabo buriya bafite abamaneko mu Ishema party buriya barabizi ko ntaho ajya arimo kwifotoza yarangiza akajya kwinywera umuvinyo yirebera wa munara w’ibyuma w’i Paris.

Bidatinze i Kigali baba bakubiswe n’inkuba sinzi uwabahaye amakuru ko umwana w’umushi akandagije ikirenge i Nairobi! Sibwo ubwoba bubatashye amatelefone aracicikana abakabya bavuga ko hari abajenerali bahamagaye babaza Batallions zibateye uko zingana n’imbunda zifite uko zimeze. I Kigali bati Adui tugomba kumuhagarika atarinjira mu gihugu naho ubundi byaba bibi, batera Kenya Airways urusinga by’inkubagahu bari umugabo wambaye amataratara ntiyinjire muri iyo ndege iza hano. Padiri Thomas aho yari yabunzaga imitima yibaza uko ari bubigenze nibamureka akajya mu ndege ijya i Kigali, yibukaga ibyabereye za Rwesero, Gakurazo n’ahandi, yakwibuka ba Victoire Ingabire, Déo Mushaidi, Dr Niyitegeka, Icyitonderwa n’abandi aho bari ibikoba bikamukuka. Sibwo inkuru nziza se yayisanze imbere bamubwiye ko atemerewe kujya mu ndege! Nk’umuntu wese w’umunyarwanda wujuje amategeko aba yifashe mapfubyi yigira nk’uwapfushije, none se yari gusobanurira Nadine wari uhetse uruhinja rw’amezi 7 ko aje gukina ikinamico i Nairobi? OYA!

Ibyakurikiyeho murabizi, Thomas Nahimana aba atuye FPR mu mushibuka gutyo, ari amahanga ari abanyarwanda bashidikanyaga byaba kuri Padiri cyangwa bibwiraga ko i Rwanda imiryango ifunguye babona ko imiryango idadiye kuri bamwe.

Padiri Thomas Nawe arabahima hagati y’ibigairo n’abanyamakuru ku maradiyo atandukanye akajya acishamo akirambika mu ntebe bakamufotora! Kigali nayo n’ubwenge bwinshi nk’ubwa Joriji Baneti  iti Nadine n’umwana na Vénant bo baze nta kibazo, abandi nabo bati turi abataripfana ntabwo turi abadahambana ntabwo dusiga mugenzi wacu!

Nguko uko Thomas Nahimana yateye icy’umutwe Leta y’i Kigali akayereka ko batiganye mu isominari. Ubu se hari uzongera kuvuga ngo mu Rwanda amarembo arafunguye? Yego wenda arafunguye ku bazemera gushyira ubwenge mu gifu bagakorana n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro!

Bishimangiye ko kwinjira mu Rwanda uri muzima bigoye kurusha kwinjiramo uri umurambo cyangwa umugogo biterwa n’uwo uriwe, mwibuke isibaniro ririmo kubera ku mugogo wa KIgeli V Ndahindurwa.

Leta y’u Rwanda yatinye iki?

Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ihangayikishijwe n’ikinamico kizakinwa mu 2017 n’ubwo hari inkuru zivuga ko abaturage bose barangije kubatorera ndetse n’ibarura ry’amajwi ryarangiye hasigaye kuzajya kwikirigita bagaseka ngo ni ukwiyamamaza bigasozwa no kwikinisha (mastrubation) ngo barimo gutora.

Leta y’u Rwanda yahaye amahanga isura y’u Rwanda irangwa n’umutekano usesuye, imihanda ikubuye, imiturirwa izamuka nk’ibihumyo n’umuperezida w’umuhanga cyane wahagaritse Genocide ubu akaba agiye gutuma u Rwanda rusiga na Singapore mu minsi yavuba.

Rero Leta y’u Rwanda nta nduru ikeneye y’imanza zirimo abapadiri ngo bashaka kwiyamamaza kuba ba Perezida kandi abanyarwanda bose ngo bashaka Intore izirusha intambwe (iyo urushije abandi intambwe uba wasobanije) kugeza byibura mu 2034 kandi abo bapadiri bashaka kugarura Genocide no gusenya ariya mazu no kubuza abakuburaga iriya mihanda (ntibahembwe) kuyikubura!

Mu nyandiko twabonye abantu bagenda bikoreye ngo basaba ko itegekonshinga rihinduka ngo abazanditse cyangwa bazandikiwe barenga 4.000.000, abarwanije ko itegeko nshinga rihinduka rikadodwa nk’ikoti rikwiriye Kagame wenyine ngo ntibarenga 10! Murumva rero ko Leta itari ikeneye ko abo 10 biyongera bakaba 14 nako 13 kuko Kejo Skyler ntabwo yari yageza ku myaka yo gutora.

Namwe nimwibaze induru urubanza rwa Victoire Ingabire rwateye, mwibuke icyuya rwabijije abacurabwenge ba FPR batekinika, bapanga bapangura, bigisha abatangabuhamya, ndetse n’ubu rurageretse iyo za Burayi mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, tutibagiwe ko urwanda rwaseze mu rukiko rw’Afrika kubera iki kibazo, ntabwo byari byoroshye rero.

Ibaze nawe rero bahaye urubuga Padiri Nahimana ngo yisobanure mu rukiko agashya yabakorera! Bamukatira imyaka bashaka kuko ntawe uburana n’umuhamba ariko yasiga ababwiye akari imurore imbere ya za Camera na Micro za ba Rugigana dore ko urubanza rwe bitaborohera kurushyira mu muhezo nk’urwa ba Rusagara na Byabagamba dore ko rwasize rwambitse ubusa FPR ubu ikaba isigaye yambaye akabindo gusa!

Muri make FPR ntabwo ishaka umuntu uyivangira ngo yibutse ko Kagame agiye gufata manda 3 wongeyeho n’iyitiriwe Pasteur Bizimungu. Irashaka kwerekana ko igihugu gituje kirimo gutera imbere abanyarwanda bose bishimiye Perezida Kagame ndetse banamufitiye icyizere n’ubwo baba baburaye kubera Nzaramba cyangwa barimo gupfa kubera inzara nk’aba za Kayonza.

Ibi byose Padiri Nahimana yabibonye rugikubita igihe bamwimaga Pasiporo, bamwimaga visa n’igihe bari batangiye kumukanga ngo baramufunga. Yahise abona ko bazamubuza kwinjira noneho nawe akaza umurego mu gutanga abagabo no gutuma Leta y’u Rwanda yivuruguta mu bisogororo ngo irimo kumubuza kwinjira mu Rwanda naho Padiri nawe ntabyo ashaka ndetse nta n’ibyo agamije.

Umwanzuro

Uko bigaragara urugendo rwa Padiri Nahimana i Rwanda, n’ubwo atagezeyo rugiye gusiga abaye icyamamare muri opposition hagowe uziha kumuvuguruza cyangwa gukemanga ibyamubayeho.

Uwagerageje ni Boniface Twagirimana. Nawe ariko ni uko ari mu Rwanda nawe atorohewe na Rupiyefu, naho iyo aba mu mahanga ntaho bari kuzongera kumuha umukono cyangwa guha agaciro icyo avuga.

Padiri Nahimana nawe yinjiye mu mateka abaye ikimenyetso gifatika cy’uko FPR mu by’ukuri idashaka ko abanyarwanda batahuka cyane cyane abatiteguye kuruca bakarumira. Raporo z’amahanga, n’imiryango mpuzamahanga zizajya zimugarukaho kenshi zitanga ingero z’ukuntu mu Rwanda atari nyabagendwa ndetse urubuga rwa politiki rudadiye uretse ku bateruzi b’ibindi cyangwa abakombambehe. Umunyamashyaka wese uzajya ujya gusaba ubufasha muri ba Rugigana bakamubwira ngo nabanze ajye mu Rwanda azajya yerekana Padiri Nahimana nk’ikimenyetso nadakora amakosa atuma icyubahiro akuye i Nairobi kiyoyoka!

Mu gusoza twavuga ko Padiri Nahimana yungukiye cyane muri iki kibazo byaba mu cyubahiro cya politiki ndetse n’umubare w’abayoboke b’ishyaka rye ushobora kuzamuka niyitwara neza iki gikorwa agashobora kugicunga neza akakibyaza inyungu.

Kuri opposition ni indi turufu ya politiki ibonetse kuko uretse kwerekana ko hari abicwa, abafungwa hiyongereho noneho n’ababuzwa kwinjira mu gihugu cyabo.

Viateur Bicukundi

Nairobi

 

*Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’uwanditse iyi nyandiko rero ntabwo bisobanuye ko ari umurongo w’imitekerereze wa The Rwandan muri iki kibazo