Paris: ikibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana kizongera kwigwaho.

Yanditswe na Marc Matabaro

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa rugomba kwiga kuri uyu wa 15 Mutarama 2020 ubujurire rwagejejweho n’ababuranira indishyi bamagana icyemezo cyo guhagarika amaperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyalimana na Mugenzi we Cyprien Ntaryamira w’igihugu cy’u Burundi.

Nabibutsa ko ku itariki ya 24 Ukuboza 2018 ari bwo abacamanza bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, ari bo Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bakoze icyo benshi bise impano ya Noheri kuri Leta y’u Rwanda (cadeau de Noël) batangaza icyemezo cyo guhagarika gukurikirana ibyegera bya Perezida Kagame bavuga ko ibimenyetso bashoboye kubona bidahagije ku buryo haba urubanza.

Iki cyemezo kikaba cyaraje gikurikira ibyatangajwe n’abacamanza bakoraga iperereza bavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’abari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda (FAR) nk’uko byari byaremejwe na Raporo yitiriwe Jean Mutsinzi (umaze iminsi mike apfuye) yakozwe na Leta y’u Rwanda. Ibi bikaba byarabaye hashize igihe gito Perezida Nicolas Sarkozy wategekaga u Bufaransa avuye mu Rwanda dore ko yakomeje kugirana umubano mwiza na Perezida Kagame. Ibi bikaba byarateye benshi gukeka ko ingufu za politiki na diplomasi zaba zaragize uruhare mu cyemezo cyafashwe n’abacamanza Jean Marc Trevidic na Nathalie Poux mu 2012.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi baravuga ko bizeye noneho ko ubutabera bw’u Bufaransa buzashobora kurenga ingufu za politiki na diplomasi zivanga muri iki kibazo kuva cyatangira mu myaka ishize dore ko abatangabuhamya benshi bashyizweho igitutu bagaterwa ubwoba abandi bakaburirwa irengero. Ibi bikaba byatangajwe na Me Philippe Meilhac uburanira umufasha wa Perezida Habyalimana, Agatha Kanziga.

Ababuranira ibyegera bya Perezida Kagame bo baravuga ko bazaburana basaba ko icyemezo cyo guhagarika amaperereza no gukurikirana uruhande rwa FPR bigumaho ngo kuko byafashwe n’umucamanza wagaragaje ubwigenge bwuzuye mu kazi ke. Ibi biravugwa na Me Léon-Lef Forster, uburanira 7 mu byegera bya Perezida Kagame byakorwagaho amaperereza n’abacamanza b’abafaransa.

Iki kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana cyakomeje gutera umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa aho abafaransa bashakaga gukurikirana ibyegera bya Perezida Kagame (Ariko we ntakurikiranwe kuko afite ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu uri ku butegetsi) Ariko Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR nayo igakangisha gushinja abari abategetsi mu Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 ko bagize uruhare muri Genocide.