Pascal Nyamurinda yavuze ko atari agishoboye kuyobora umujyi wa Kigali

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Nyamulinda yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 418 atorewe gusimbura Monique Mukaruriza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko bateranye ku mugoroba wo ku wa 13 Mata, basuzuma ubwegure bwa Nyamulinda bafata icyemezo cyo kwemera ubusabe bwe.

Nyamulinda yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite, gusa Rutabingwa yavuze ko yabasobanuriye ko atari agishoboye kuyobora umujyi.

Yagize ati “Yatubwiye ko ari icyemezo yafashe yumva ashaka gusezera ku kazi kuko atari agishoboye kuyobora umujyi kandi akazi ni ubushake bw’umuntu, twanze kumugora turamwemerera.”

Yakomeje avuga ko itegeko riteganya ko mu minsi 90 aribwo hatorwa umuyobozi mushya ariko ngo ntibizatwara iki gihe cyose kuko Umujyi wa Kigali ukeneye umuyobozi cyane.

Nyamulinda wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatowe ku wa 17 Gashyantare 2017 agize amajwi 161 atsinda Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35.