Patrick Karegeya azashyingurwa muri Afrika y'Epfo

Amakuru agera kuri The Rwandan, aravuga ko umurambo wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya uzashyingurwa mu gihugu yaguyemo cya Afrika y’Epfo.

Ibi bije nyuma y’aho Leta ya Uganda ihakanye ko Colonel Patrick Karegeya atari umugande, ikemeza ko yari umunyarwanda wari utuye muri Afrika y’Epfo.

Ariko ibi birimo ukwivuguruza kuko hari umwe mu bayobozi bo hejuru wa Uganda wari watangaje ko Leta ya Uganda yemeye ko umurambo wa Karegeya washyingurwa muri Uganda ariko Leta ya Uganda ntizagira icyo ifasha muri uwo muhango.

Byari byanatangajwe kandi ko abayobozi bamwe ba Uganda bavuze ko Colonel Patrick Karegeya atari umunyarwanda usanzwe ku buryo bakwemera ko ahambwa ku butaka bwabo batabajije Leta y’u Rwanda.

N’ubwo bwose Colonel Karegeya yavukiye muri Uganda, akahakurira ndetse n’umuryango we munini akaba ari ho utuye, ntabwo byabujije Leta ya Uganda kumwihakana mu gihe bizwi na bose ko yagize uruhare runini ndetse akanabifungirwa kugira ngo inyeshyamba za NRA zari ziyobowe na Perezida Museveni zifate ubutegetsi muri Uganda.

Uko bigaragara n’uko Leta ya Uganda yirengagije ubusabe bwa nyina wa Colonel Karegeya bw’uko umurambo w’umwana we washyingurwa hafi ye kubera igitutu cya Leta y’u Rwanda.

Ababikurikirananira hafi bemeza ko Leta y’u Rwanda yatinye ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera wahuruza abantu benshi bityo bikerekana uburyo yari akunzwe ibyo bikaba byakoza isoni Leta y’u Rwanda ikunze kuvuga ko abatavuga rumwe nayo badashyigikiwe n’abanyarwanda.

Leta y’u Rwanda yo ikomeje gutangaza ko urupfu rwa Karegeya nta mbabazi ruyiteye ndetse ko yari umwanzi wayo ukomeye. Ibyo byagaragariye mu kiganiro cyo ku rubuga rwa twitter aho abana ndetse n’abakunzi ba Colonel Karegeya bari bahanganye na Louise Mushikiwabo, Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Marc Matabaro

The Rwandan