Patrick Kinigamazi yabwiye LECPINFO ko yiteguye gufasha abakinnyi b’iteramakofi mu Rwanda

Mu kiganiro yaraye agiranye na LECPINFO, Patrick Kinigamazi yatubwiye inzira yanyuzemo kugeza aho atwara ikamba ku rwego rw’isi.

Amaze gutera intambwe ishimishije kandi afite n’ubushake bwo gufasha abakiri bato n’abasanzwe bakina uyu mukino w’iteramakofi mu Rwanda.