Patrick Ndengera yasabye ijambo Radio Itahuka ngo avuge iby’urugendo rwe mu Rwanda

    Nyuma y’inyandiko yakwirakwiye ku mbuga za internet ifite umutwe ugira uti: “Uko Patrick Ndengera yabonye u Rwanda nyuma yo kurusura” yanditswe na Bwana Patrick Ndengera ndetse ikanavugwaho byinshi, umunyamakuru wa Radio Itahuka yashyize ku rubuga rwa facebook inyandiko yageneye Bwana Patrick Ndengera yagize ati:

    “Patrick Ndengera maze gusoma inyandiko yawe hari byishi ndimo kwibaza, uti reka mbabwire uburyo nabonye u Rwanda, ndunva ari byiza cyane ko wabashije gusubira mu Rwanda kandi ukaba uri umunyarwanda , ariko ikibazo gikomeye nuko ugomba kubanza kwaka uruhushya abandi banyarwanda kandi bakabanza ku kwizeza ko umutekano wawe rwose bazawurinda bakawubahiriza ntihagira uwuhubanganya” aho harimo ikibazo gikomeye” icyo nicyo kibazo cya mbere wagombye kwibaza, kuki umunyarwanda asaba umutekano mugenzi we ngo abashe kujya iwabo?

    Mu nyaka ya 85 kugeza muri 90 ngo hari abandi banyarwanda baturukaga muri uganda cyangwa tanzaniya baje kureba iwabo bakagenda bavuga ko u Rwanda ari ubusuwisi”Switzerland” muri iyo myaka, none urunva itandukanyirizo rya 85 na 2014 ari irihe?

    Ikindi kibazo wagobye kutubwira ni ikibazo cya politike ya FPR iri kubuyobozi, uti wabaye mu mashyaka atavuga rumwe na FPR ndetse uba mu bayobozi bwayo, none se uyu munsi uravuga ko ibyo waharaniraga cyangwa wifuzaga ko bihinduka mu Rwanda byaba byaragezweho?

    Igisubizo ni oya, none iyo fatigue yawe ndetse na bagenzi bawe ko ari icyorezo muri société nyarwanda aricyo kibazo abanyarwanda dufite gituma ibitekerezo byawe cyangwa iby’abandi bidashobora gutera imbere.

    Urugero naguha usubize amaso inyuma urebe inyandiko zawe zose wagiye wandika mu myaka yashize maze urebe nibyo wandika muri iyi minsi urahita ubona itandukanyirizo rikomeye , aho niho harimo ihurizo ry’ikibazo abanyarwanda dufite. ibindi tuzabiganira buhoro buhora ariko icyiza nuko wowe ubasha kubivuga bigatuma tubasha kubona ihurizo ry’ibibazo u Rwanda rurimo magingo aya.

    Umunsi mwiza
    Radio Itahuka”

    Mu gusubiza Bwana Patrick Ndengera yagize ati:

    “Mpa gaunda kuri radio Itahuka nzabasubize ibibazo byose mwibaza kuko gusubiza umwe umwe hari igihe usubiramo ibintu bimwe inshuro 5 !!!!”

    Radio Itahuka yasubije ko igiye gukusanya ibibazo mu rwego rwo gutegura icyo kiganiro.

    Twizere ko ari Radio Itahuka, ari Bwana Patrick Ndengera mutazatenguha abanyarwanda bafite amashyushyu menshi yo kumva icyo kiganiro.

    Umusomyi wa The Rwandan