Paul Kagame agiye kuba aka wa mupilote w’umudage wagongesheje indege umusozi ku bushake!

    Amakuru akomeje kugaragara mu bitangazamakuru byo kw’isi yose aravuga ku muderevu w’indege w’umudage Andreas Lubitz wagongesheje indege ya kompanyi Germanwings umusozi akagenda yisasiye abantu hafi 150!

    Iyo umuntu asesenguye imyitwarire ya Perezida Kagame asanga isa neza neza n’iya Andreas Lubitz, cyane cyane ibimenyetso bigaragaza imyitwarire imeze nk’ibibazo byo mu mutwe no kumva umuntu ntacyo atinya mbese ameze nk’uwihaze yumva yakwiyahura ariko agasiga yisasiye benshi kugira ngo izina rye rizamenyekane.

    Kimwe na Andreas Lubitz, Perezida Kagame yagerageje guhisha ibibazo afite ku buryo bamwe bakomeje kumugirira icyizere bakamuha inshingano zikomeye kandi ubundi bitagombye kugenda gutyo.

    Kimwe na Andreas Lubitz waciye impapuro zerekanaga uburwayi afite zimubuza gukomeza akazi Perezida Kagame abamuhanuye bose arica agafunga abandi basigaye bakaruca bakarumira.

    Amakuru atangazwa kw’isi hose ni uko Andreas Lubitz yakingiranye umuderevu mugenzi we hanze y’icyumba batwariramo indege ngo adatabara mu gihe undi yari yafashe umugambi wo kwiyahura ajyanye n’abari mu ndege bose.

    Uko politiki imeze muri iyi minsi mu Rwanda birasa nk’aho Perezida Kagame arimo kwikingirana mu cyumba batwariramo indege wenyine agakingirana abandi hanze (kwikubira ubuyobozi, kutumva inama z’abandi, kutihanganira umubwiza ukuri, kwigira kamara ngo nta wundi washobora gutwara u Rwanda).

    Hari abanyarwanda bamwe babona umugambi wa Perezida Kagame wo kugongesha abanyarwanda umusozi nk’uko uriya muderevu Andreas Lubitz wa Germanwings yabigenje, ariko bameze nk’uri muderevu wundi bakingiranye hanze y’icyumba gitwarirwamo indege (nta buyobozi bafite abenshi nta n’ubwo bari mu gihugu) uburyo ubutegetsi n’inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda byubatswe ni nka kiriya cyumba batwariramo indege, wikingiranye urimo imbere biragoye  ko uri inyuma ashobora gufungura kuko urugi n’umutamenwa.

    Kugira ngo icyo cyumba batwariramo indege cyubakwe gutyo hitwajwe ko ari ukurinda ko hagira ibyihebe byinjiramo bikayobya indege, no mu Rwanda rero hitwajwe Genocide ngo n’abagaruka kuyikomeza nk’uko bamwe mu banyarwanda n’inshuti zabo z’abanyamahanga babibona bubaka inzego zimeze nka kiriya cyumba batwariramo indege none Perezida Kagame yikingiranyemo wenyine bose abasiga hanze kandi barabona ko agiye kubagongesha umusozi nta kindi babikoraho.

    Ikibabaje ni uko hari abatazi ibirikuba babone indege irimo kwizunguza bakagira ngo barimo kurya umunyenga babona undi muderevu agerageza gusenya urugi ngo atabare bati barimo cyangwa barashaka gusenya ibyagezweho!

    Iyo Andreas Lubitz acungirwa hafi uburwayi bwe bugakurikiranirwa hafi ntabwo yari kwemererwa kujya mu batwara indege yari gufatwa nk’umurwayi ahubwo agahabwa imiti. Iyo hatabaho uburangare bwa bamwe mu baganga cyangwa abakoresha b’uriya muderevu ubu bariya bagenzi bakabakaba 150 baba bakiriho.

    Rero natwe mu Rwanda abafite icyo bakora baba abanyarwanda cyangwa amahanga bagombye gukoresha ingufu bafite bakareka kwirengagiza ngo barebere gusa maze nyuma bazavuge ngo bari barabivuze, cyangwa ngo barabibonaga bakabona bidakabije n’ibindi…

    Marc Matabaro

    01.04.2015