Paul Kagame akomeje iterabwoba ku banyarwanda bamuhunze !

Kuri uyu wa 18 kamena 2019, abanyarwanda batagira ingano bahuriye  i Bruxelles mu Bubiligi

Kwamagana umunyagitugu Paul Kagame wari witabiriye inama ya EUROPEAN DEVELOPMENT DAYS(EDD) yateranye ku nshuro yayo ya 13.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti  “Addressing inequalities, building a world which leaves no one  behind” ngenekereje mu Kinyarwanda “kurwanya ubusumbane, kubaka isi itagira uwo isiga inyuma”

Iyi nsanganyamatsiko yatumye nibaza icyo Umunyagitugu Paul Kagame aba aje gusangiza abandi mu gihe mu Rwanda harangwa ubusumbane mu mfuruka zose z’igihugu; muri serivise no mu buzima bwa buri munsi !  si icyo gusa kandi PAUL KAGAME icyo Arusha abandi nuko agerekaho gukenesha rubanda; kuburabuza; kwica umuntu wese ugerageje kugaragaza ko mu Rwanda ubusumbane bwahawe intebe!

Ni muri urwo rwego abanyarwanda baturutse imihanda yose y’isi, bakitabira imyigaragambyo bamaganira kure kandi bagaragariza amahanga uburyo umunyagitugu Paul Kagame adasiba kugarika ingogo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Intero y’abitabiriye imyigaragambyo yagiraga iti:”Paul Kagame umwicanyi, yishe Rwisereka, yica Anselme Mutuyimana, yica abanyarwanda, yica abanyekongo, yica abanyamulenge, yica abafaransa, yica ababiligi,……….Paul Kagame agomba gufatwa akajyanwa i La Haye” ayo niyo mashyi n’impundu yakirijwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Igihe imyigaragambyo yari irimbanyije, intore za Kagame zibasiye imodoka za bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo zizimena ibirahure! Izi modoka zari ziparitse kure gato y’ahaberaga imyigaragambyo.

Abigaragambya bakimara kubona ibyabaye bitabaje Police dore ko yari ibacungiye umutekano! Police yahise itangira iperereza kuko izo ntore zitahise zifatwa.  

Abanyapolitike  ndetse n’abahagarariye imiryango  ya société civile bari aho, bavuzeko bagiyegukora rapport y’ibyabaye maze bagahamagarira abanyarwanda n’abanyamahanga cyane cyane abatuye i Bulayi mu myigaragambyo karundura yamagana iterabwoba umunyagitugu Paul Kagame akomeje gukorera abanyarwanda, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu ijambo ryo gusoza imyigaragambyo , umuhuzabikorwa wa société civile (CLIIR) Joseph Matata, yabwiye abitabiriye imyigaragambyo ati:”Kagame mwaramuhagurukiye,  ntabwo ari igiparu aravaho! Indi nkuru nziza nuko intore ze yazitoje kwicana, twebwe twabatoje kuba libre no kwerekena uburenganzira bwanyu no gutinyuka. Muri abagabo!”  Akomeza agira ati “umudigitateri yigiza nkana kuberako aba abona abantu bamwihoreye, ariko iyo bamuhagurukiye!!!  Umudigitateri afite utuboko tubiri, akagira utuguru tubiri, akagira agatwe kamwe, akagira amatwi abiri, akagira umunwa umwe, akagira amaso abiri, ni nk’umuturage uwo ariwe wese! Ni ukuvuga ko imbaraga umudigitateri afite nimwe muzimutiza, muzimwambuye yakwirukanka akamera nk’inkoko ikwamiye mu nkike! Ubwo rero murabyumva ni ahanyu, mumwambure amaboko ahasigaye ak’umwicanyi kazaba gashobotse!”

“Kurwanya ubusumbane, kubaka isi itagira uwo isiga inyuma” bigomba guhera mu Rwanda , umunyagitugu Paul Kagame nta mwanya akwiye mu ruhando mpuzamahanga!

Ijisho ry’umutaripfana 

Rugaravu Protais