Paul Kagame: umuperezida w’inzererezi, usesagura.

Paul Kagame amaze kwegukana akazina ka Mobayilo Purezidenti (Mobile President)

Mu Kinyarwanda inzererezi bivuga umuntu wirirwa cyangwa akarara agenda, cyangwa byombi icyarimwe. Kera bene uyu muntu bamuvugiragaho bati imbwa yamurigase mu karenge, ni kabwera, ni ikirara, ni inzererezi. Muri iki gihe iyo bavuze inzererezi humvikana ba bana baba mu muhanda bazwi no ku izina rya mayibobo. Ikintu abantu bitwa aya mazina bahuriyeho ni ukutagira akazi kazwi, baba bagafite kakaba katemewe n’amategeko. Perezida Paul Kagame we, n’ubwo afite akazi kazwi, ingendo ze za buri munsi ziteye ikibazo cyane cyane ko akoresha amafranga aturuka mu misoro y’abenegihugu kandi ingendo ze zirahenda cyane. Bityo abantu bakagira bati iyaba yagendaga mu gihe koko ari ngombwa ubundi akibuka ko igihugu gikennye.

Iyo witegereje  zimwe mu ngendo Kagame ajyamo ziba zihenze ku buryo bukabije. Urugero, mu kwezi kwa Nzeri 2011 perezida Kagame yaraye muri Hotel Mandarin Oriental Hotel aho yishyuraga amadolari agera ku bihumbi makumyabiri  maganatandatu na mirongo itandatu n’ane(US$20,664 y’abanyamerika ku ijoro rimwe!!! Ni ukuvuga arenga miliyoni cumi n’enye z’amanyarwanda ( 14.000.000Frws). Igitangaje ni uko uyu mugabo iyo agiye atarara ijoro rimwe ahubwo amara nk’ibyumweru bibiri nibura. Ikindi cyiyongeraho ni uko mu ngendo ze akoresha indege ye bwite ariko Leta akaba ariyo iyikodesha.

Kuba Perezida wa repubulika yajya mu ruzinduko ntacyo byari bitwaye niba koko ari ahantu ha ngombwa. Ariko iyo urebye ingendo nyishi akora aba ari izashoboraga gukorwa nabamwe mu ba minisitiri. Cyakora inyinshi ziba ari mu nyungu ze, ngo azajya guhabwa igihembo cyimpamyabumenyi z’ikirenga (atigiye) bita iz’icyubahiro. Ahandi akunda kujya mu nama ni izerekeye iz’ishoramari. Aha naho hashobora kujyayo minisitiri ushinzwe ubukungu, cyangwa se umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishoramari,…

Muri uyu mwaka wa 2014, Perezida Kagame umaze gutsindira akazina ka mobile president ( mobayilo purezidenti) yamaze iminsi hafi 90 yose hanze mu ngendo zidasobanutse ariko zifite intego izwi: gusesagura umutungo wa leta. Hai aha hari urutonde rw’izo ngendo.

  1. 12 Mutarama, Luanda, Angola
  2. 21 Mutarama , Naivasha, Kenya
  3. 24 Mutarama, Davos, Switzerland
  4. 30 Mutarama, Addis, Ethiopia
  5. 05 Gashyantare , Cap Vert
  6. 12 Gashyantare , Los Angeles World , Wisdom Conference, visits to Berkeley University, University of California, and Palo Alto University)
  7. 20 Gashyantare, Kampala, Uganda
  8. 23 Gashyantare,  Dublin, Ireland
  9. 25 Gashyantare , Luanda, Angola
  10. 02 MataA, Brussels, Belgium
  11. 22 Mata, Eastern USA ( MIT, Tufts and Brandeis University)
  12. 25 Mata, Western USA (Milken Institute, Saddleback Church, and Stanford University)
  13. 02 Gicurasi, Nairobi, Kenya
  14. 08 Gicurasi, Abuja, Nigeria
  15. 11 Gicurasi ,Nairobi, Kenya
  16. 16 Gicurasi ,Geneva, Switzerland
  17. 23 Gicurasi , Gabon
  18. 27 Gicurasi, New York, USA
  19. 27 Kamena, Malabo, Equatorial Guinea
  20. 08 Nyakanga, Accra, Ghana
  21. 03 Kanama, Aspen, USA
  22. 06 Kanama, Washington, DC, USA
  23. 20 Kanama, Rwanda Day (Mercier University), Atlanta, USA.
  24. 21 Kanama, New York City
  25. 01 Ukwakira, Dubai
  26. 05 Ukwakira, Trieste, Italy
  27. 07 Ukwakira, Kampala, Uganda
Kubera igihe amara mu ndege ari kinini abakozi bo mu ndege babeye nk'umuryango we!
Kubera igihe amara mu ndege ari kinini abakozi bo mu ndege babeye nk’umuryango we!

Iyo ubaze iminsi uyu mugabo yamaze muri izi ngendo usanga ari 88 ni ukuvuga amezi atatu aburaho iminsi ibiri. Muri iz ngendo nk’uko bigaragara 17 zabereye muri Afurika, Uburayi, n’uburasirazuba bwo hagati kandi wasangaga buri rugendo rumara nibura iminsi ibiri(3). Ni ukuvuga iminsi 51 yose hamwe. Mu kwezi kwa Gashyantare, Kagame yamaze icyumweru cyose muri Leta zunze ubumwe z’America (USA) yongera kumarayo ikindi cyumweru mu kwezi kwa Mata. Ukwezi kwa Nzeri 2014 Kagame yazereraga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) atangirira Aspen, Colorado; akomereza Atlanta, Georgia ahava yerekeza New York. Ahavuye Kagame yanyuze i Dubai agera mu Rwanda tariki ya 2 Ukwakira nyuma y’iminzi itatu asubira mu Burayi kuya 5 Ukwakita aho yagiye mu Butaliyani. Yose hamwe iminsi 36 wayiteranya na  51 twabonye haruguru ikaba iminsi 87 yuzuye ni ukuvuga hafi amezi atatu umukuru w’igihugu yamaze azerera.

Ubu Kagame aritegura kujya i Londres mu Bwongereza kuwa 20 Ukwakira 2014 ntawamenya iminsi azamarayo.

Ikibazo gikomeye ni aha kiri: Ni kuki Kagame atareka ngo ba minisitiri be bakore akazi kabo bajye mu ngendo zijyana n’akazi kabo? Uko byagenda kose mission ya minisitiri itwara makeya kurusha aya Kagame ujyana indege ye! Niba ibi abyanze se yakuyeho guverinoma ubwo mbona byose ashaka kubyikorera?

Murabona aho ya mafranga yo mu kigega agaciro ashirira. Kanid ntajya atanga raporo ngo avuge uko yayakoresheje. Ng’ibyo ibya Mister Mobile President! Harahagazwe!

Umwanzuro:

Igihe kirageze ngo Kagame afate ikiruhuko kuko biragaraga ko ananiwe. Ariko abe anitegura kuzasubiza ibibazo imber y’ubucamanza ku byerekeye uko yakoresheje nabi umutungo wa leta. Miliyoni 14 Kagame akoresha mu ijoro rimwe umwarimu wo mu Rwanda yazikorera mu gihe kingana n’amezi 238 ni ukuvuga imyaka 19 n’amezi abiri. Murumva aho bigeze? Aya mafranga yakwishyurira Abana 14 muri Kaminuza mu gihe cy’umwaka. Ufashe ayo Kagame yakoresheje muri iyi minsi 87 Abanyeshuri1200 babona bourses.

Uyu mugabo azi kwihesha agaciro koko.

gahunde

Chaste Gahunde