Paul Kagame: umwanzi w’amahoro mu karere k’ibiyaga binini yaratahuwe

Jules Mutebutsi

Nagize amahirwe yo kumenyana n’abaturage b’ibihugu by’Ubugande, Congo, Burundi, Tanzania cyane cyane abo Kagame yagiye akoresha mu ntambara zayogoje akarere kose.

Ibi byatumye nsobanukirwa umwanzi akarere gafite ndetse n’icyakorwa kugira ngo uyu “umwicanyi” nk’uko za raporo nyinshi zibitangaza ko kuva yafata ubutegetsi abarenga “miliyoni esheshatu bamaze kwicwa”.

Mbere na nyuma ho gato ya 1994 yabanje kwica umuntu wese yakekaga kuba yabangamira inyungu ze haba mu Rwanda ndetse no mu karere, ibi byatumye abanyarwanda benshi bicwa ahereye mu basirikari, abasivile, nibwo yicaga ba Vedaste Kayitare(Intare batinya), Kabera Assiel, Seth Sendashonga, Théoneste Lizinde, Assinapol Rwigara, Jean de Dieu Mucyo, Habarugira, Gasakure n’abandi benshi kugeza ku bana bo mu muhanda, n’abazunguzayi.

Nyuma yo gufata ubutegetsi amaze “kwica aba perezida babiri” yakomeje umugambi we wa mpatsibihugu mu karere ahereye muri Congo-Kinshasa. Abibuka neza uwo mugambi ni uko yakoresheje Abanyamulenge (Sud-Kivu) n’Abanyamasisi (Nord-Kivu) nk’iteme rimugeza ku nyungu ze bwite n’ubwo hari ibisahiranda(Kabarebe…) byagiye bikomorerwaho nabyo ubu byabaye ibiherwe ariko abo yakoresheje navuze haruguru bakomeza kuba mu bukene bukomeye hakiyongeraho umutekano muke izo ntambara zateye ku buryo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafatwa nk’abanzi mu gihugu cyabo ndetse na ba nyirabayazana w’intambara z’urudaca.

Nyuma y’igihe kinini abanyamulenge baje kumutahura ko nta rukundo abafitiye ahubwo ko ashishikajwe n’inyungu ze, hakurikiyeho abo muri Nord Kivu n’ubwo bo bagifite inzira ndende.

Amakuru mfite ni uko arimo gushakisha uko yakongera gukoresha Jenerali Makenga n’ubwo yamunaniye kugeza aka kanya nandika iyi nyandiko, amakuru kandi avuga ko Makenga yarahiye ko atazongera gukorana na Kagame kugeza apfuye nyuma y’aho amushutse agashinga M23 amwizeza ubufasha ariko nyuma byaje kurangira yisanze mu kaga aho yarokotse ha Mana amaze gupfusha abana benshi.

Uku kwihagararaho gutuma Kagame yumva adatekanye bitewe n’uko yashwanye n’ibihugu by’ibituranyi byose hakiyongeraho ko atagifite ijambo muri Sud na Nord Kivu. Mbere yaho gato Kagame yari afite umugambi wo guhungabanya umutekano wa Tanzania ubwo yahigiraga kwica uwahoze ari perezida Jakaya Kikwete amuziza gusa ko yamugiriye inama yo gushikirana n’abatavugarumwe nawe. Abatanzania baramutahuye n’ubwo bicecekeye!

N’ubwo perezida Magufuli yagerageje gukoresha dipolomasi ariko azi neza ko Kagame ariwe mwanzi wa Tanzania ifite bityo agomba guhora ari maso. Uwavuga iby’u Burundi ntabwo yabirangiza, bijya kuba bibi cyane Kagame yacikishije Hussen Rajab hakurikiyeho ipfuba ryo guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, abari inyuma y’icyo gikorwa bahungira mu Rwanda ndetse akomeza ibikorwa bibi byagiye bihitana Abarundi umunsi ku w’undi. Ikibabaje ni uko hakiri abarundi cyane cyane abatutsi bagifashe Kagame nk’umucunguzi wabo ari nabyo bituma benshi mu Barundi batarasobanukirwa neza Kagame uwo ariwe. Cyane ko bake mu bahungiye mu Rwanda yabahaye imirimo ya nyirarureshwa ari nako abacuruza (abari mu nkambi) mu miryango mpunzamahanga kugirango yibonere amafaranga. Yaratahuwe!

Ubugande nibwo burimo kurwana no guhangana n’abantu ba Kagame yakoreshaga imyaka myinshi ishize aho bicaga, bagashimuta abo yita ko bamurwanya kandi ari impunzi zikeneye kivugira. Abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihu cyagize Kagame uwo ariwe uyu minsi ntabwo bashidikanya kuvuga ko Kagame ari umugome ndetse wibagirwa vuba. Ikibabaje ni uko Kagame uhora ahiga impunzi aho ziri hose cyane cyane i Bugande akiyibagiza ko yabayeho impunzi nawe ahubwo imigambi ye ari uguhungabanya umutekano w’abagande ndetse no kwibasira abadashaka gukorana nawe bari mu nzego z’umutekano za Uganda. Yaratahuwe!

Mu buryo bweruye cyangwa bw’ibanga ibihugu bikikije u Rwanda byose bifitanye amakimbirane na Kagame ikibabaje ni uko abanyarwanda babihomberamo. Umuti rero ni ukwishyira hamwe abo navuze haruguru (Tanzania, Congo, Burundi, Uganda) bakarwanya uyu munyagitugu wayogoje akarere kose. Ni amahire ko abayobora ibyo bihugu bamuzi neza n’ubwo bakora kidipolomasiya, natwe abaturage twese twirinde inzira zose Kagame akoresha kugirango duteze imvururu mu bihugu byacu bityo amahoro asangame twishire twizane.

Ndagaruka cyane cyane ku baturage ba Sud na Nord Kivu mbaburira ko Kagame ataracika intege n’ubu aracyashakisha abo yakoresha haba mu basirikari, abapasitoro, abacuruzi, abanyeshuri, abanyapolitike yewe n’abaturage basanzwe. Mube maso mutazongera kwisanga mubyo mutazi, afite amayeri menshi akoresha iyo bibaye ngombwa akoresha amafaranga bityo rero ntimushukwe n’akamanyu ku mutsima. Mwibuke aho Nkunda na Ntaganda bari ndetse munazirikane urupfu rwa Mutebutsi n’abandi benshi bishwe bamaze gukoreshwa amabi(kwicisha bene wabo), birababaje!.

Akarere ntikazabona amahoro Kagame akiri ku butegetsi.

Umusomyi wa therwandan