PAUL KAGAME UMWICANYI WABIGIZE UMWUGA MU MAREMBERA

Paul Kagame akomeje umwuga we w’ ubugizi bwa nabi. Ejo hashize, inzego z’ umutekano za Kagame zashimuse bwana Alex Bakunzibake, Visi Perezida w’ Ishyaka P.S. Imberakuri. Bwana Alex, kubw’ amahirwe aramutse arokotse, azaborera mu munyururu kimwe na Madame Victoire Ingabire wa FDU, Inkingi; Bernard Ntaganda, umuyobozi wa P.S. Imberakuri; Bwana Deo Mushayidi wa PDP Imanzi ndetse n’ inzirakarengane zitabarika z’ abanyarwanda baheze mu munyururu bazira ibitekerezo byabo bya politiki, no guharanira ukwishyira ukizana. Biranashoboka ko bwana Alex yafungurwa mugihe byagaragara ko gushimutwa kwe kumugaragaro kwazashyira ingoma ya Kagame mukaga. Iyicwa rya Sendashonga na Lizinde, urupfu rw’ agashinyaguro rwakorewe bwana Rwisereka ubwo yacibwaga umutwe, iyicwa rya bwana Charles Ingabire na Rugambage, gushaka guhitana General Kayumba Nyamwasa, no kugerageza guhitana bwana Ntwali Frank muri Afrika y’ epfo ubwo yateragurwaga ibyuma, byerekana inyota y’amaraso n’ ubwicanyi bwa Kagame butagira aho buhagararira.

Lisiti y’ abo Kagame amaze kwivugana ni ndende: uwari Prezida w’ Urwanda Habyarimana, uwari Perezida w’ Uburundi Cipiriyani Ntaryamira, uwari perezida wa D.R. Congo Kabila, miliyoni z’ abanyarwanda n’ abanyekongo amaze kwivugana haba mu Rwanda ndetse no muri Congo, abanyarwanda bamaze kuvutswa ubuzima bwabo baba mu mahanga guhera mu w’ 1994 nubu bigaragara ko inyota yo kwica ikiri yose. Raporo mpuzamahanga ndetse n’amaperereza byakozwe ntibimubuza gukomeza ubwicanyi bwe. Yabashije kwirengagiza ibyo aregwa, ubundi ashobora kubeshya amahanga abifashishijwe nabambari be bo mumiryango mpuzamahanga. Muzi uko byangenze kuri raporo yiswe “ Gersony, Mapping, iperereza ryakozwe n’ inzego z’ Ubufaransa ndetse n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Yakomeje kuvogera ubusugire bw’ igihugu cya Congo, byatumye miliyoni nyinshi z’ abanyekongo bahasiga ubuzima, kugeza n’ uyu munsi akaba atarabibazwa. Mu minsi micye ishize nibwo amahanga yananiwe kwihangana, amaze gutahura ko Kagame atari ikibazo mu Rwanda gusa, ko ahubwo ari ikibazo no mu bihugu bituranye n’ Urwanda. Mu byumweru bibiri bishize ubwo abanyarwanda bagiye kumurega mu rukiko mpuzamahanga rw’ i Lahaye yavuze ko ntacyo bimubwiye. Ubwo yashyikirijwe Ikirego muri leta za Oklahoma na Iowa zo muri Leta z’ Unze ubumwe z’ amerika kubera uruhare rwe muguhanura indege ya Habyarimana, yakijijwe no kuba afite ubudahangarwa.

Nubwo ariko Kagame adahwema kwidoga, bimaze kugaragara ko akomeje guhabwa akato, yataye umutwe, afite umujinya mwinshi, kuba atazi uko ejo hazaza he hameze, akaba ameze nk’ imbogo yakomeretse ishaka kurimbura ibyo ihuye nabyo byose. Umugambi we nuko ashaka gushora miliyoni 11 z’ abanyarwanda mu marorerwa yakagombye gukumirwa. LONI yamushinje gushinga no gufasha inyeshyamba za M23 muri Congo. Nyuma y’ ibyo Leta z’ Unze ubumwe z’ Amerika, Ubwongereza, Ubuholandi, Banki y’ Afurika itsura amajyambere, Ubusuwisi ndetse n’ Ubudage bybaye bihagaritse imfashanyo byahaga u Rwanda. Umuryango wa SADC , wamaganye unaha gasopo leta ya Kigali. Aho kumva impanuro nibyo baregwa, Leta ya Kigali ahubwo nkuko bisanzwe, yikomye abanyamahanga, mu rwego rwo kwigarurira abanyafrika atahwemye gukandamiza no gusuzugura igihe yari akiri kw’ibere ry’ ibihugu by’ amahanga. Leta ya Kagame yanashyizeho ndetse uburyo bwo kwaka amafranga abaturage bwiswe “ Agaciro Development Fund”. Ubu akaba ari uburyo bwo kunyunyuza imitsi y’ abanyarwanda, mugihe Kagame we akomeje kwiberaho ubuzima bwe bw’ abaherwe. Kagame ubwe yivugiye ko ibihugu by’ amahanga byamushyize mu nguni, bumusunikira kugikuta, ariko asezeranya ko azarwana agaramye. Aho kugira ngo atekereze uburyo bwo gukumira impfu z’ abanyarwanda, anejejwe no gushoza intambara. Mubyukuri, Kagame yishyize mu rwobo atazashobora kwikuramo. Yakomeje gukandamiza abanyarwanda n’ abanyekongo kuburyo bikomeza kubamara ubwoba kuburyo ntakindi bakirengera. Kwica no gufunga abanyarwanda ntabwo bizamukiza. Ahubwo uko akomeza kubakandamiza ninako abarakaza. Ubwo ubukangurambaga buzaba bugeze ku ntego ishimishije, uburakari bivanze n’ ubwoba bizahinduka intwaro yo kuzana impinduka ya demokarasi mu gihugu mu buryo bw’ amahoro. Iki gihe nikigera, kandi uko iminsi ihaye iyindi niko cyegereza guhirima kw’ ingoma ya Kagame, abaturage bazamukanira urumukwiye.

Ihuriro Nyarwanda, rishimiye P.S. Imberakuri na FDU, Inkingi ibikorwa bakomeje byo guharanira ukwishyira ukizana kw’ abanyarwanda.

Mwihangane, tuzatsinda

DR. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa, Ihuriro nyarwanda (R.N.C.)
Kuwa 5 Nzeli 2012

6 COMMENTS

  1. reka ahubwo ibyanyu byabarangiranye burigihe, mwandika ama article ashaje ,abanyarwanda twese tuzi neza kwari binyoma, ahubwo reka gato ngurebe inkunga, zose ziragaruka ese wamenye ko ubwongereza bwatanze 12million de dollard ikindi gice kikazatangwa umwaka urangira warangiza ngo kagame ari mu marembere,….gute?ryari se?izo ni nzozi ariko nukomeze urema imitima yabo mufatanije ngo murebe ko umwaka washira muruhutse mu mitwe yewe nakumenyesha ko nu burayi bugiye gutanga inkunga iruta niyo bahoraga batanga,reba frank yari mu ri opposition yatashe ,ubuse yatashe ataruko amaze kubona ko ntaho muzagera nizo opposition zanyu zitafututse,amahanga nti yoroshe, ubwo namwe turunva ejo mwatashe ariko su bundi ko mwirirwa muvuga ngo mu rwanda nta mutekano uhari,frank ,na twagiramungu bakaba bagiye gutaha nako frank yagezeyo,ngirango noneho umutekano wabonetse….hahaha

  2. Inkunga zizagaruka kubera abanzidutera atari ibicucu babona ko igihugu cyose kitakagombye kwishyura ibyo ukiyobora agishoramo ! Kagame RUDASUMBWA wowe wibaza umuntu utubaha ubuzima bw’umuntu ni intwari ?? genda Rwigema wagiye kare iyo ubona ishyano wadusigiye ryiyitirira ibigwi byose n’amaraso ryakoze ! Njyewe nzahumeka bishyizwe ahagaragara uruhare rwa Kagame mu mpfu zose z’abanyarwanda..Guhera kuri genocide kugeza Congo n’abanyecongo basigaye batwanga urunuka bakananga bene wabo bavuga ikinyarwanda kubera RUDASUMBWA wanyu murata iriya nkoramaraso !Niba wowe utekereza ibaze ba Lizinde, Sendashonga,Bizimungu, Cyiza, Sebarenzi, Kayumba…n’abandi benshi abatarapfuye barahunze kandi barafashije igihugu ? wibaza ko Kagame ariwe mwiza kurusha bariya bose ? Kagame ni so uramuzi ? uzi abo yirengeje kuva mu ishyamba ? None rero ngo ni ibya kera ntazabibazwe ? Congo yayogoje uzi amafr avayo ? Ni nayo yamuteye umurengwe yigira kagarara… Kandi ayo ma fr yirirwa atakara mu mafuti y’ubwicanyi n’inyungu wowe zitagufitiye akamaro n’abanyarwanda muri rusange uretse abidishyi be!! 50% ya budget y’umutekano ni ukubungabunga ubuzima bwe abanyarwanda bashira nta mpuhwe agira na nyina yamuhitana !…maneko zitabarika ku isi yose, intelligence zitabarika, aba Republican guards bahembwa akayabo nkaho aribo ngabo zirinda abaturage !! inzuri ufite Congo ? Nibyo kumurata ariko icara utekereze…sha yaratwicishije, yihimuye ku bahutu, yishe abanyecongo…buretse gato umutego mutindi ushibukana nyirawo ! Mbabajwe n’abanyarwanda yafunze ubwonko yiyitirira ubutwari atigeze…uretse munyangire n’iterabwoba uriya muramuzi mbere yo kuvuga amateshwa ???

  3. Abanyarwanda babaga hanze Fred yashakaga ko batahuka hatamenetse amaraso menshi niyo mpamvu yaciye mu mutara !We yumvaga ko azashyikirana na Habyalimana amaherezo.. Kagame we ajya mu misozi kubera ko hagoranye kuko we yari afite indi objectif…iterabwoba aditinya kumena amaraso…kurwana mpaka afashe ubutegetsi we ntashobora kubusangira niwe RUDASUMBWA yo gahona!! Kagame mu mishyikirano yemerewe ibyo yasabaga byose !! Ariko ntiyanyuzwe ati ndakurasa, nta MINUAR nshaka, ababiligi ati mbahaye amasaha 48, ati genocide ndayihagarika…azabazwa ibyo yakoze pee dore aho ndi hano ndabibabwiye mba ndoga Rwabugili waguye u Rwanda ureke iriya mbwa izabamara!! Yatoje ingabo ze agafuni (nazibayemo nararebaga narumiwe !!!)…yashakaga ubutegetsi dore arabufite ariko ntarunamura icumu…Kagame kuva 1990 abanyabyumba bazakubazwa…1994 abatutsi bashize kubera ubwishongozi bwawe bazakubazwa…1996 abahutu b’impunzi warashe bazakubazwa…kuva 1998 Congo izakubazwa…komeza wikangate uri gutera imigeri inkuba izagukubita vuba aha ndabibabwiye naho mwe mwiririrwa muvuga ngo turi abasazi nimwihangane muzadushimira ahubwo !

  4. mureke abanyarwanda twikorere namwe nimutahe mureke inzara,nimuza murwana turi tayali kubapiga!let them mze

Comments are closed.