Paul KAGAME witegura kuba President wa UA mumushinga wo « gucuruza abanyafurika » no gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga .

Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe Bagashize bakomeje gahunda mbisha yo gushyiraho amategeko adukumira twebwe abenegihungu ngo tutagaruka mu Rwanda, noneho yadukanye umushinga mubisha wo « gucuruza abantu » abifashijwemo na Ministri w’Intebe wa Israheli Benjamini Natanyahu bagomba kuba basangira amafaranga akomoka muri ubwo bucuruzi bw’amaraso.

Amakuru yasakaye mu binyamakuru byo mu Rwanda no hanze yarwo aremeza ko Paul Kagame yumvikanye na Ministri w’intebe wa Israheli ku isoko ryo kumwoherereza Abanyafurika ibihumbi 40 akabagurisha aho ashaka cyangwa akabakoresha ikindi yishakiye. Benjamini Natanyahu yiyemeje gusenya inkambi ya Holot iri mu gihugu cye, bityo agasumira Abanyafurika bayirunzemo, akaburiza indege, akaboherereza Kagame mu Rwanda. Yemeye kuzajya aha Kagame ibihumbi 5 by’amaeuros ni ukuvuga hafi miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri munyafurika uzoherezwa mu Rwanda. Nanone kandi biteganyijwe ko na buri wese muri izo ngorwa zigiye koherezwa mu Rwanda ngo azajya ahabwa impamba y’amaeuros ibihumbi 3 na magana atanu ni ukuvuga hafi miliyoni 3 n’igice. Kubera ko Kagame akunda amafaranga kurusha abazima n’abapfuye, ubwo we yarangije kubara ko azabambura n’ariya mafaranga y’impamba bazahabwa. Ngo si ubwambere yaba akoze bene ubwo bwambuzi.

Ngabo ba gica baracura umugambi mutindi wo gutesha agaciro abanyafurika bakabahindura ibicuruzwa!

Abo banyafurika bari mu kaga kandi batagira kivugira bari barinjiye muri Israheli bishakisha ubuhungiro, mu rwego rwo guhunga imidugararo y’urudaca n’ubukene bwokamye ibihugu bakomokamo cyane cyane Erithreya na Sudani y’Amajyepfo . Ariko kubera ko Ministri w’intebe wa Israheli ateye nka Kagame akaba asuzugura bitangaje Abanyafurika, ahisemo kubagurisha na Kagame aho kubasubiza mu bihugu baturutsemo.

Icyo dukwiye kumenya ni uko kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari riteganya uko abantu bangana batyo bakwakirwa n’uburenganzira bahabwa mu gihugu kitari icyabo.

Reka twibutse ko abo bantu bataje mu Rwanda nk’impunzi cyangwa ngo babe baje gutura mu Rwanda babyihitiyemo. Ahubwo bazanywe ku gahato kandi mu buryo budakurikije amategeko, bazanywe nk’ibicuruzwa cyangwa ingaruzwamuheto, bazanywe mu gihugu batazi , badakunze kandi badashaka.

Nanone kandi ntawe ukwiye kwirengagiza ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’amasambu kubera ubwinshi bw’Abanyarwanda (miliyoni 12) n’ubuto bw’ubuso bw’igihugu cyacu(26 336 kilometero kare). Bizwi ko muri iki gihe inzara ya Nzaramba ikomeje guca ibintu mu giturage. Ntitwakwirengagiza kandi ko hakiriho  ibihumbi agahumbagiza by’impunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye ku isi Paul Kagame adashaka ko zitahuka i Rwanda.
Mu kwemera kuzana abantu ibihumbi 40 atitaye ku bibazo uruhuri igihugu cyacu gifite, biragaragara ko Paul Kagame adashishikajwe n’ubuzima bw’aba banyafurika bagenzi bacu ahubwo akaba yifitiye irari rikabije ry’amafaranga azakura muri iki gikorwa kigayitse, kandi ayo mafaranga akaba aziyinjirira mu mifuka ye.

Ikindi kigaragaza ko uyu mugambi ari mubisha ni uburyo wagizwe ibanga kugeza ku ndunduro, nta wundi Munyarwanda wigeze abazwa icyo awutekerezaho, yewe n’abayobozi bandi b’igihugu, mu Nteko Ishinga amatekego na Guverinoma bakaba batarahawe umwanya wo kugira icyo babivugaho.

Bisobanuye ko ikibazo cyo gucuruza bariya Banyafurika ari ibanga ryihariye riri hagati ya Benjamini Natanyahu na Paul Kagame akaba ari nabo bonyine bakwiye kuzaryozwa ingaruka z’uwo mushinga wabo mubisha

Umwanzuro

Dukwiye twese guhaguruka tukamaganira kure Paul Kagame, tukanasobanurira Abanyafurika imigambi ye mitindi y’ubu bucuruzi buteye isoni yadukanye kandi butazabura kugira inkurikizi mbi kandi nyinshi kuri ejohazaza h ‘igihugu cyacu. U Rwanda si akarima ke bwite agenga uko yishakiye. Nareka kuzana bariya bantu mu gihugu cyacu, dore ko batazabura kuzana ibibazo bishya byiyongera ku ruhuri rw’ibibazo bikomeye twari dusanganywe.
Biragayitse kubona ukuntu uyu munyagitugu Paul Kagame adufungira amarembo akatubuza gusubira mu gihugu cyacu ariko ntazuyaze kwiyemeza kuzana mu Rwanda abantu ibihumbi 40 atazi aho bakomoka n’ uko babayeho .
Abanyarwanda bose dukwiye kuba maso tukumva neza uburemere bw’amarorerwa uyu munyagitugu utava ku izima akomeje kungikanya : nidukomeza gusinzira tuzajya gushiguka Kagame n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe Bagashize bararangije kugurisha igihugu cy’u Rwanda burundu. Igihe kirageze ngo dukanguke twivumbure kuri aka Gatsiko katakigira rutangiira, tugasezerere kataradusenyeraho igihugu burundu.

Claire Nadine KASINGE
Ministre w’Intebe wungirije,
Ministre w’umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori muri
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

1 COMMENT

  1. Birababaje kubona Leta yiyemeza kwakira abantu bangana batyo kumpamvu y’amafaranga.. kuko u Rwanda ruzishyurwa bigendeye ku mubare ruzakira… ntekereza ko iyo haboneka impunzi miliyoni 11 yari kuzakira zose ubundi akirukana abanyarwanda babakene agasigaza agatsiko ke n’abasirikare na DMI miliyoni 1 gusa ubundi abandi bakomongana mu Mahanga…. Ishyano ryaraguye rwose abanyarwanda ntitwabimenya. Ikindi nibaza ni icyo aya mafaranga ataramurikiwe inteko kandi bizwi ko Inguzanyo,Impano,nandi mafaranga yose u Rwanda rwakiriye ruyamurikira Inteko bakanerekana icyo akeneye gukora.. none ndibaza ikibazo u Rwanda rufite gituma rugurisha ubutaka(indirectly) n’uburenganzira bw’Abanyarwanda.. Ibi ni ikimenyetso gifatika cyuko Leta ititaye ku baturage rwose.

Comments are closed.