PAUL KAGAME YISHONGOYE KU ABABYEYI YICIYE ABANA KU RUGUMBA NYAMARA YATAHANYE N’ABANA BE.

Bavandimwe banyarwanda, banyarwandakazi, nimuhunge nk’uhunga urupfu igitekerezo cyo kuba igikoresho cy’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, hato atazabanduza ububi bwe ndengakamere. Ibiganza bye birajejeta amaraso y’inzirakarengane zitabarika yishe. Yaranduye, yanduza Urugwiro aho yirirwa acura imigambi mibisha yo kugambanira igihugu no kwica urubozo abana bacyo. Muramenye namwe ntazabanduze abashora mu bikorwa by’urukozasoni bimuranga: ubwicanyi, ubujura, ubwirasi, ibinyoma bidahagarara n’umunsi umwe, amarozi, ivanguramoko, n’ibindi bikorwa by’urugomo ndengakamere. Erega ashimishwa no kwigereranya n’intare itunzwe no kurya abantu ikabinovora yaryohewe; arayikunda kuburyo yayishyize ku kirangantego cy’ishyaka rye.

Nimuhaguruke vuba na bwangu mufatanye n’izindi mpirimbanyi kumuturumbura muri village Urugwiro aho yihishe ubutabera ngo hatagira umuryoza amahano yakoreye u Rwanda. Twese yatugize ingaruzwamuheto ze, tugomba gufatanya tukamurwanya twivuye inyuma ngo adakomeza kutugaraguza agati no kudukandagira ku gakanu.

Tugomba twese gufatanya kuko twese adufata nk’inkoma mashyi yica igihe ashakiye. Nubwo amahanga yarataga yarangije kutarura ubwicanyi bwe ndenga kamere n’itekinika rye, nta kwibeshya ko abanyamahanga ari bo bazaza kumudukura hejuru kandi bamwe muri bo bafatanya na we guhekenya u Rwanda; ni inshingano yacu rwose kumuvana mu nzira, ngo “Ubabaye ni we ubanda urugi”. Uko akomeza kuduhohotera no kuduhiga ngo adukorere ibyamfurambi, ni ko natwe tugomba gukaza umurego tumuhiga ngo tumushyikirize ubutabera. We yatwimwe ubutabera butagira aho bubogamiye, ariko nibwo twe tumwifuriza. Tugomba gukoresha ubwo butabera kugirango twisubize ibyo yatwambuye akoresheje ingufu n’itera bwoba: uburenganzira bwacu, imitungo y’igihugu yiba buri munsi, imisoro y’ubwoko bwose, n’ibindi byinshi. Ntidushaka ko abana bacu bakurira mu gihugu umwicanyi ruharwa Paul Kagame yagize agatobero nk’akarima ke.

Ntidushaka na gato ko abana bacu babarirwa mu mbwa ze. U Rwanda rw’amata n’ubuki yaruhinduye igihugu cy’amarira, imiborogo, amagufa y’abacu yanitswe i musozi, icyicaro cya Sekibi. Yewe iyaba imivumo y’abanyarwanda yicaga ako kanya, imva ya Paul Kagame iba yarasibanganye kera!

Ukuntu ateye biteye agahinda, nta n’ubwo afitiye u Rwanda n’abanyarwanda urukundo rungana ururo: yatinyutse gushinyagurira ababyeyi yiciye abana ku rugamba,ngo icyo mwashakaga “si igihugu nti mwacyibonye” nyamara we yatahanye n’abana be bose; bukeye yishongora ku abatutsi babaga mu Rwanda barokotse jenoside ngo nibafungire akababaro kabo mu kabati baceceke kandi bamenye ko nta wurya umuleti atamennye amagi.

James Munyandinda