Paul Manzi Byabagamba murumuna wa Col Tom Byabagamba nawe yatawe muri yombi!

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Nzeli 2014 aravuga ko Bwana Paul Manzi Byabagamba, akaba ari murumuna wa Colonel Tom Byabagamba na Dr David Himbara nawe yatawe muri yombi na police y’u Rwanda.

Ayo makuru nk’uko akomeza abivuga ngo Bwana Paul Manzi Byabagamba ntabwo yajyanywe wenyine ahubwo yajyananywe n’umugore we utwite n’umwana wabo!

Nabibutsa ko mu minsi ishize ari bwo Colonel Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara nabo batawe muri yombi.

Nk’uko bitangazwa na Dr Himbara (mukuru w’uwafashwe ku rukuta rwe rwa facebook) ngo uwo murumuna we yabaye umusirikare wa FPR mbere ya 1994 nyuma aza kuva mu gisirikare aho yakomeje amashuri akiga ibijyanye n’amahoteri akaba ari nabyo yakoragamo muri iyi myaka ishize.

Ubwanditsi

The Rwandan