Paul Mbangurunuka ni muntu ki? (Igice cya 1)

Kugira ngo tubashe gusobanukirwa neza iki kibazo reka dufate ingero ebyiri ziribubashe kutwumvisha neza uwo Paul Mbangurunuka ariwe.

Urugero rwa 1 :
Cyera ngitangira kugira inyota yo gusoma nahise numva kandi nkunda ibitabo by’umwongereza witwa William Shakespeare uzwi cyane nk’umu “dramaturge” ukomeye wabayeho mumateka y’Ubwongereza. Nubwo uwo William Shakespeare azwi cyane n’abantu benshi cyane baba barabashije gukandagira mw’ishyuri, nyuma y’imyaka itari myinshi naje kugwa ku kinyamakuru Reveillez-vous cyo kuwa 8 Kanama 1998 ; The World Book Encyclopedia; New Encyclopædia Britannica na Medical Knowledge of Shakespeare cya sir John Bucknill binyereka ko uwo nkunda inyandiko ze ashidikanywaho : ko atabayeho kandi niba yaranabayeho ibyo bitabo bitanditswe nawe ubwe ahubwo byagiye bimwitirirwa.

Abemera ko yanditse ibitabo bavuga ko yavukiye i Stratford-upon-Avon mu 1564, apfa afite imyaka 52, muwa 1616. Akaba yarapfuye amaze kwandika ibitabo byinshi cyane nk’uko tubizi ubu. Kurundi ruhande, hari abashakashatsi benshi bibaza niba koko niba yarabayeho bagashingira ko hasohotse ibitabo byinshi bimwitirirwa na nyuma y’imyaka myinshi apfuye. Ikindi kandi kibatera kumushidikanyaho n’uburyo mubitabo bye yigaragaza nk’umuhanga muby’Ubuvuzi, igisirikare, amategeko, ubuhanga muguhiga, gutwara amato, ikigiriki, ikilatini, n’ibindi…Nyamara kandi Ben Jonson, wari inshuti ye yemeza ko Shakespeare ntakilatini cg ikigiriki yari azi kuvuga akongeraho mushuti we nt’amashyuri ahambaye yize.

Ninde muby’ukuri wandikaga ibitabo mu izina rya William Shakespeare ?
Abenshi mubashakashatsi bemeje ko ibyo bitabo byandikagwa n’itsinda ry’abantu nka Christopher Marlowe, cardinal Wolsey, sir Walter Raleigh, abandi bakavugamo n’umwamikazi Élisabeth Ire. Abandi bashakashatsi nka professeur Pierre Porohovshikov, bemeza ko ibyo bitabo byitirirwa William Shakespeare byanditswe na Francis Bacon, Roger Manners na William Stanley ( Abifuza kumenya neza birambuye ibya William Shakespeare muzashake ibyo bitabo navuze haruguru).

Nubwo ibyo bandikaga byose byari byiza bishimisha abantu, jye nsanga izi nzandiko za Paul Mbangurunuka zandikwa n’itsinda ry’abandu bafite ubumenyi butandukanye: mwisomeye uburyo uyu Paul Mbangurunuka yatangiye yigaragaza nk’umusirikare uzi neza iby’igisirikare by’u Rwanda na viyongozi bakuru b’igisirikare, akomeza yigaragaza nk’umuhanga muby’isesengura mvugo, umuhanga mubya politiki y’u Rwanda, umuhanga muby’amateka y’igihugu, urebye neza kandi usanga uyu Paul Mbangurunuka yigaragaza nk’umuhanga muri filozofiya, n’umuhanga mumitekereze ya muntu, iyo nsomye inyandiko ze sintinya kumwita ko yabayeho umwarimu, mu Ibaruwa ye ya gatatu murahasanga uburyo ahindura ishusho nk’ikinyugunyugu akigaragaza nk’umuhanga muby’iyobokamana!Paul Mbangurunuka atangira yerekana ko afite uburere n’ikinyabupfura bike cyane n’imvugo nyandagazi ariko mu ibaruwa ya kabili n’iya gatatu yiyerekana nk’umuntu uzi ibyo akora cyane aho agira ati: ”… Ubuse ubwenge bwanyu (abahutu) ntiwabwiboneye koko? Ubu mwese usibye wowe ndabafite, barahurutuye amamessages bantuka sinakubwira kubera bwabwenge kamere bwaruse ubutirano, ntanubwo bibutse kumenya cg kwibaza bati : Uyu Mbangurunuka arasha kugera kuki?…”

Hari aho agera agashaka gusaza abantu akoresha imvugo isa n’itera abantu ubwoba aho agira ati: ”….Ubu mwese usibye wowe ndabafite, barahurutuye amamessages bantuka ….Nanjye copy paste nyifatira hafi ngeza za coordonnées mububiko zikwiriye hato hatazagira nuba agifite bwabwenge buhahano nka we Padiri, akazisiba zitarakorerwa ubugororangingo n’isesengurwa.” Ninde Paul Mbangurunuka avuga ko ashyira izo messages zimutuka?Ninde ufite ubwo bushobozi bwo kuzikorera ubugororangingo n’isesengura nk’uko abyivugira?

Ntarondogoye rero, nk’uko nabiberetse mbere murugero rwa William Shakespeare, ndasanga izi baruwa z’uyu Paul Mbangurunuka zitandikwa n’umuntu umwe; zirimo kwandikwa n’itsinda ry’abantu bafite ubumenyi butandukanye bafite icyo bashaka kugeraho nk’uko izi nzandiko zibyivugira.

Abo bantu bazandika rero ni bande kandi bagamije iki? Nzabisubiza mu nyandiko yanjye y’ubutaha nkoresheje n’urundi rugero ruzadufasha kubyumva neza!

Mugire amahoro y’Imana!

Kanuma Christophe
E-mail: [email protected]
https://www.facebook.com/kanuma.christophe

2 COMMENTS

  1. Ndemeranya nawe ko Mbangurunuka atari umuntu umwe. Ibararuwa yambere igaragara nkumuntu utarakandagiye mu ishuri ariko, izikurikiraho zimugaragaza nkumuntu w umuhanga. Ninde uzandika? Ese agamije iki? Ese mwambariza impamvu Padiri yari yakuyeho ibaruwa ye ya gatatu? yari yabitewe níki? Kuki yongeye se kuyigaruraho? ikindi nubwo twishiramo mbanguruka, nyamara hari ibyo avuga bifite ukuri. Kuki batamusubiza ahumbwo bakamwamaganira kure? Mubyukuri bwana kanuma hari byishi abantu twibaza.

  2. Mbangurunuka Number 1, ndavuga uwandikiye padiri Nahimana mbere, ntabwo ari we wanditse iyi nyandiko ya kabiri. Mu kuki? Inyandiko ya mbere yari umwimerere irimo n’amarangamutima menshi ariko isesengura ari rikeye, harimo amakosa menshi y’imyandikire ku buryo byagaragazaga ko uwayanditse afite amashuri aciriritse, naho uyu Mbangurunuka Number 2 ndavuga uyu wandikiye Padiri Nahimana bwa kabiri we yakandagiye mu ishuri kandi nta makosa menshi agaragaza mu myandikire ikindi kandi arasesengura cyane kurusha uko agaragaza amarangamutima n’umujinya nka Mbangurunuka Number 1. Umwanzuro natanga n’uko Padiri Nahimana atazongera guta umwanya asubazanya n’abantu baringa bagamije kumutesha umwanya we n’abasomyi ba le Prophète bahugiye muri aya mateshwa mu gihe Kagame n’abambari be bakomeje gukandamiza abanyarwanda no kubacuza utwabo bakoresheje uburyo bwose bushoboka.

Comments are closed.