PDP-IMANZI ISEZEYE MUMPUZAMASHYAKA P5 KUGIRANGO YITANGIRE IBIGANIRO BISESUYE KANDI BITAZIGUYE HAGATI Y’ABANYARWANDA.

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda,

Ku itariki ya 14 Kanama 2015, ishyaka PDP-Imanzi ryashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’amashyaka n’imitwe ya politiki Amahoro PC, RNC, FDU-Inkingi na PS-Imberakuri.

Mu gihe k’imyaka ine twakoranye, twashyizeho amakomisiyo yihariye yatumye tumenyekanisha ibibazo by’Abanyarwanda ku isi hose. Twakoze amaraporo menshi, inama mbwirwaruhame nyinshi, amatangazo menshi kimwe n’imibonano n’abayobozi b’ibihugu byinshi by’inshuti z’u Rwanda. Ibi byatumye isi yose imenya ibibazo by’ingutu Abanyarwanda bahanganye nabyo.

PDP-Imanzi irashimira abayobozi batandukanye n’abashinzwe za komisiyo ubufatanye n’akazi kakozwe kandi ibashishikariza gukomeza inzira yo gushakira u Rwanda demokarasi izira amakemwa.

N’ubwo ariko hagezweho byinshi, ishyaka ryacu ribabajwe no kubona ko amakimbirane, kutubahana yewe no kwitana abanzi b’igihugu hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo bimaze gufata indi ntera kandi ko guhuza izo mpande zombi bigenda birushaho kuba ingorabahizi. Ishyaka ryacu PDP-Imanzi ntitwakomeza kurebera kuko kuva ishyaka ryashingwa, umugambi waryo wa mbere wari ukubaka ikiraro hagati y’Abanyarwanda b’ingeri zose. Kwitana bamwana, gutukana no kwitana abanzi b’igihugu ntabwo twakomeza kubirebera kandi tuzi aho byagejeje igihugu cyacu.

Kubera izo mpamvu zose, PDP-Imanzi iramenyesha abarwanashyaka bayo, abakunzi bayo ndetse n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :

  1. Guhera none tariki ya 16-11-2019, ishyaka PDP-Imanzi ntirikiri mu mpuzamashyaka P5.
  2. Ishyaka PDP-Imanzi ryongeye kwibutsa bidasubirwaho ko rizaharanira byimbitse ko habaho Ibiganiro bisesuye kandi bidaheza kugirango habeho kurangiza mu mahoro ibibazo byose igihugu cyacu cyahuye nabyo kugeza ubu ;
  3. Ishyaka PDP-Imanzi rihamagariye Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo kureka burundu inzira mbi yo guhangana, kwitana inyangarwanda, ahubwo bagashakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Abanyarwanda ;
  4. Ishyaka PDP-Imanzi ryongeye kwibutsa ko intambara, ubushyamirane no kwitana inyangarwanda ndetse n’izindi nzira zose zitanya Abanyarwanda bidashobora kuba ibisubizo birambye. Izo nzira zose zarakoreshejwe mu bihe byashize ariko nta mahoro byazaniye Abanyarwanda.
  5. Ishyaka PDP-Imanzi ruhamagariye umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda gutera inkunga bidasubirwaho ibiganiro bisesuye kandi bidaheza mu Rwanda. Ishyaka PDP-Imanzi riributsa ko nta terambere rishoboka nta bwisanzure buhari ku benegihugu.
  6. Ishyaka PDP-Imanzi riributsa abantu bose ko ubushyamirane bukurura intambara hagati y’Abanyarwanda ndetse no mu karere ari igihombo kitagira ingano kuri buri wese, yaba umuryango mpuzamhanga cyane cyane Abanyarwanda by’umwihariko.
  7. Ishyaka PDP-Imanzi rirasaba Leta y’u Rwanda gutanga urugero rwiza irekura infungwa za politiki n’izizira ibitekerezo byazo ihereye kuri Perezida wa PDP-Imanzi Mushayidi Déogratias, Dr Mpozayo Christophe, Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, aba PS-Imberakuri ndetse n’abandi tutarondoye kugirango batangiza uwo muco mwiza wo gukemura ibibazo mu mahoro. Gufunga no guhutaza abantu ntibishobora gutsinda abenegihugu bafite inyota y’ubwisanzure.
  8. Ishyaka PDP-Imanzi ryongeye gusaba Leta y’u Rwanda gukora iperereza ryimbitse ku mfu za hato na hato kimwe no kuburirwa irengero ryadutse mu Rwanda. Ubuzima bw’ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi ishingano ya mbere ya Leta ni ukurinda umutekano w’abenegihugu.
  9. Ishyaka PDP-Imanzi riramenyesha Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko ritazahwema guharanira ko mu Rwanda habaho ibiganiro bitaziguye kugirango Abanyarwanda bagere ku bwiyunge nyakuri kandi bimakaze ubwisanzure, ubuyobozi bubereye bose kandi busangiwe, buha ituze buri muturarwanda ahava akagera.Harakabaho amahoro, ubwisanzure n’ubuvandimwe mu Banyarwanda.

Bikozwe kuwa 16 Kanama 2019.

Munyampeta Jean-Damascène

Umunyamabanga mukuru Bruxelles
Tel : +32477971465

Kayumba Jean Marie Vianney

Visi-Perezida akaba n’umuvugizi

Kigali-Rwanda
Tel : +250 736 623 022