PDP Imanzi yifatanije na Padiri Nahimana Thomas mu rugamba arimo rwo gutaha mu Rwanda

Ikibazo cyo kubuza Ishema Party gutaha mu Rwanda

ITANGAZO No 11/PDP-IMANZI/2017

Nyuma y’aho ishyaka ishema ry’u Rwanda ritangarije ko rigiye kuza gukorera Politike yaryo mu Rwanda aho umunyamabanga mukuru waryo Padiri NAHIMANA Thomas atangarije ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017 aho ishyaka PDP-IMANZI mu ntumbero yaryo twashyigikiye uyu mugambi mwiza wo gukomeza guharanira Demokarasi.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu,ku wa 23 Ugushyingo 2016 i saa munani n’iminota mirongo itanu n’itanu Imanzi,abanyamakuru n’abandi banyarwanda bari babukereye n’akanyamuneza kenshi ngo babashe kwakira Padiri NAHIMANA Thomas na bagenzi be bikarangira amaso aheze mu kirere amerwe agasubizwa mu isaho.

Dushingiye kandi ku itangazo ry’ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA ryo kuri uyu wa 23/11/2016 Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:Ishyaka PDP-IMANZI rirakomeza gushima umugambi mwiza w’ishyaka ISHEMA wo kuza gukorera politiki mu Rwanda.

Ingingo ya kabiri:Ishyaka PDP-IMANZi ryihanganishije Padiri NAHIMANA Thomas n’itsinda ayoboye mu ngorane zose bakomeje guhura nazo muri uru rugendo rutoroshye.

Ingingo ya gatatu:Ishyaka PDP-IMANZI rirashimira abari bitabiriye umuhango wo kwakira Padiri NAHIMANA Thomas n’itsinda rye aribo Imanzi, abanyarwanda muri rusange ndetse n’abanyamakuru ubwitange bagize rinabashishikariza kudacika intege ahubwo mu gihe bizamenyekana ko baza tukazarushaho kwitabira turi benshi.

Ingingo ya kane:Ishyaka PDP-IMANZI turasaba imiryango mpuzamahanga na leta y’u Rwanda gufasha Padiri NAHIMANA Thomas n’itsinda rye koroherezwa kugera mu gihugu cyabo nkuko bikorerwa abandi bene gihugu bose babyifuje.

Harakabaho demokarasi,ubufatanye n’ubwisanzure mu rwa Gasabo.

Bikorewe i Kigali ku wa 23 Ugushyingo 2016

KAYUMBA J.M.V
Visi Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI (se)