Perezida Bozizé yahungishirije umuryango we i Kigali

Photo: Vincent Biruta, Ministre w’uburezi akiri umukuru wa Sena yitabiriye irahira rya Perezida Bozizé mu 2011

Amakuru aturuka mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrika aravuga ko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Francois Bozizé zugarije umurwa mukuru wa Bangui, zikaba zimaze gufata imijyi myinshi yo mu gihugu hagati no mu majyaruguru.

Mu ijambo Perezida Bozizé yavuze kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukuboza 2012, yatakambiye ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa ngo bimutabare bisabe inyeshyamba gusubira inyuma ngo bajye mu mishyikirano, ariko ntacyo byatanze kuko ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje ko abasirikare b’u Bufaransa bari muri icyo gihugu bazakora akazi ko kurinda abaturage b’abafaransa baba muri icyo gihugu gusa.

Hagati aho hari amakuru avuga ko abantu benshi bari hafi y’ubutegetsi batangiye guhunga bava i Bangui, ngo nk’umuryango wa Perezida Bozizé waba wahungiye i Kigali mu Rwanda kimwe n’imwe mu mitungo ye, abandi bayobozi nabo bakaba bakomeje guhungisha imiryango yabo n’imitungo yabo mu bindi bihugu nka Congo Brazzaville.

Ubwanditsi

 

 

5 COMMENTS

  1. Yewe PALUKU abivuze ukuri.Abonye aho ahungira.Kuko nyuma y,uriya ni KAGAME utahiwe n,agatsiko kabicanyi be Ruharwa.

  2. ibyo mubikurahe muba mwabuze izindi commentaire muvuga, ndibaza ibyo muba muvuze niba mwabihagararaho.

    Imana ibababarire.

Comments are closed.