Perezida Jakaya Kikwete arasaba u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR.

Mu nama rusange ya 21 y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yatangiye i Addis Abeba muri Etiyopiya kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013, mu gihe hanizihizwa imyaka 50 uwo muryango umaze uvutse, Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete yaboneyeho umwanya wo kwerekana inzira we abona yakemura ibibazo byo mu biyaga bigari no mu burasirazuba bwa Congo ku buryo burambye.

Kuri we ingabo zigize umutwe udasanzwe urimo gushinga ibirindiro ubu mu burasirazuba bwa Congo ngo urwanye imitwe y’inyeshyamba kuri we ntacyo ushobora kugeraho mu gihe hatabayeho ibiganiro hagati y’impande zitandukanye zihanganye muri iki kibazo hatibagiwe u Rwanda na FDLR kimwe na Uganda na ADF-NALU.

Aya magambo ya Perezida Jakaya Kikwete ntabwo yapfa gufatwa nk’adafite uburemere mu gihe umutwe w’ingabo za ONU ushinzwe kurwanya imitwe y’inyeshyamba ubu urimo gushinga ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo kandi ukaba uyobowe n’umujenerali w’umunyatanzaniya ndetse ukaba urimo abasirikare ba Tanzaniya barenga 800.

Ntawakwirengagiza ngo atekereze ko ingabo za Tanzaniya ari agafu k’ivugwa rimwe nk’uko bamwe cyane cyane abashyigikiye Leta ya Kagame na M23 babyibaza. Ntawe uyobewe ko imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda ari nacyo M23 yubakiweho bifite imizi mu gisirikare cya Tanzaniya ndetse ’ubu hari abasirikare benshi b’u Rwanda bajya gukorera amahugurwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Umuntu ashobora kuba umufana, agafana nk’ufana umupira ariko burya utabusya abwita ubumera! Ese tubwizanyije ukuri ni abanyarwanda bangahe dushyizemo n’abashyigikiye Kagame biteguye guhangana n’ibihugu by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya hejuru y’umururumba no gushaka kwigira umujandarume w’akarere kose bya Kagame?

Tugarutse ku byavuzwe na Perezida Kikwete mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013, imbere y’umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon n’abakuru b’ibihugu bo mu karere bari bateraniye mu muhezo, Perezida wa Tanzaniya yavuze ku bintu bitatu by’ingenzi:

-Mbere na mbere yavuze ku mutwe udasanzwe w’ingabo za ONU woherejwe muri Congo kurwanya imitwe y’inyeshyamba avuga ko ari igikorwa cyiza ariko ngo izo ngabo ngo ntabwo zizakemura iki kibazo, kuko ikibazo nyamukuru gishingiye kuri politiki.

-Icya kabiri Bwana Jakaya Kikwete yavuzeho, ni uko ari ngombwa ko Leta ya Congo na M23 basubira mu biganiro. Aya magambo ya Kikwete asobanuye byinshi, ku babikurikiranira hafi bigaragara ko ingabo za Tanzaniya zitagamije gutera M23 mu birindiro byayo ahubwo zigamije kuyikumira ngo idakomeza gufata utundi duce harimo n’umujyi wa Goma kuko bimenyerewe ko imitwe y’inyeshyamba iyo ishaka byinshi mu mishyikirano ikunze gutera itunguranye ingero ni nyinshi zaba iza M23 cyangwa FPR ikiri umutwe w’inyeshyamba.

-Icya gatatu yavuzeho n’uko ngo ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo bidahagije ubwabyo byonyine, niba Leta ya Congo igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ni ngombwa ko na Leta y’u Rwanda igirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR uyirwanya ndetse na Leta ya Uganda ikagirana ibiganiro na ADF-NALU. Aya magambo nayo arerekana neza ko ingabo za Tanzaniya zitazapfa gutera FDLR mu gihe izaba isaba ibiganiro ngo itahe mu Rwanda mu mahoro.

Kuri Perezida Kikwete nta mahoro arambye azabaho mu gihe hatabayeho ibiganiro rusange ku bibazo byose byo mu biyaga bigari. Twabibitsa ko Perezida Obama wa Amerika azasura ibihugu by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya mu mpera z’ukwezi kwa Kamena n’intangiriro za Nyakanga uyu mwaka, kandi umuntu ntabwo yashidikanya ko imyumvire y’ikibazo cyo mu biyaga bigari ya Perezida Jakaya Kikwete ayisangiye na Perezida Zuma w’Afrika y’Epfo, uwasesengura neza yasanga urugendo rwa Perezida Obama muri Afrika rushobora gusiga ubutegetsi bwa Obama buteye umugongo Perezida Kagame ndetse byaba ngombwa bukamuhatira gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe nk’uko Perezida Kikwete yabitanzeho igitekerezo. Igisigaye ni ukumenya uburyo Perezida Kagame azabyifatamo, hari ababona azanangira mpaka, hari n’abandi babona azagirana ibiganiro by’ikinamico n’abitwa ko bamurwanya bari mu mitwe ya politiki cyangwa y’inyeshyamba yihimbiye kugira ngo ahume amaso abanyamerika n’andi mahanga kuko kuva yakubitirwa ahareba Oxford kandi ubutegetsi bw’abongereza burebera bishatse kuvuga ko hari abamukingiraga ikibaba batangiye kumurekura n’ibirenze biriya bishobora kuzamubaho.

Tugarutse Addis Abeba, ngo mu gihe Perezida Kikwete yatangazaga ibyo, Perezida Kagame nawe wari muri iyo nama ntacyo yigeze avuga yarucuye ararumira, ariko Perezida Museveni we yavuze muri make ko bazagirana ibiganiro n’abashaka kuganira naho abandi bakazahabwa akato.

N’ubwo bwose nta cyemezo kidakuka cyafashwe ariko biragaragara ko uko iminsi igenda yicuma imyumvire ku kibazo cyo mu biyaga bigari iragenda ihinduka ndetse bamwe bagatinyuka kuvuga ukuri ku mugaragaro dore ko abaturage benshi bo mu karere batayobewe ukuri kw’ibibazo bihari dore ko urugero nka Tanzaniya itari kure kandi burya ntawamenya ibya Kagame burya imbeba irya umuhini yototera n’isuka.

Marc Matabaro.

7 COMMENTS

  1. mwarasaze gusa ari obama ari kikwete,bose ntawe utava amaraso,uzadutera turi tayari kumwivuna twese abanyarwanda.

  2. H.E wacu nawe n’umuhanga azi icyo azakora gusa Uwiteka ajye amufasha mubitekerezo no mu migambi ye ,kucyo yakora.

  3. Muraho…Mr. ncs….ibyo wandiste ntamuntu wabyizera kuko mbona ntashingiro bifiti ahubwo aramaranga mutima.

    Nawe Hagenimana, nkoko wemera ko Kagame urumuhanga nabandi bemera ko nabahanganye nawe nabo baravuste kuko nawe yavuste. i mean, we are all creature including Kagame.even i believe that some human being can do much more better than kagame.

    so guys open your eyes and see extra miles instead of closing them for just a daily bread…

    twihangane but working so hard.

    murakoze

  4. How are you mr.ncs…ibyo wandiste sinabyemera kuko mbona boshobora kuba bidafite gihamwa na nishingiro ryabyo. ahubwo mbona bisa namaranga mutima cyangwa kuba ntayandi mahitamo ubona kubera uko ubwonko bwawe buhagaze on the issue. mubyukuri i wanted to defend kagame ariko urebye neze ibyo wandiste, you have failed to convice the world here on the net ”why what you said may be inevitable or possible”

    Hagenimana we, uraho namahoro…uti rero H.E numuhanga! kwica ntabuhanga bubamo, i have not even had any kind of university around the world itanga ibyemezo byokwicana ngo noneho ube uvuga ko, yabonye niyo mpamyabumenyi yokwicana. i mean here, ko kwica abantu ntabuhanga bisaba,even amad metal person on the street can kill. ariko ibintu bisaba ubuhanga, the mad mental man on the street can not attempt to do them. therefore anybody can kill but not anybody can be wise my dear.

    jyewe rero nunva umuntu wicya abandi bantu ndeste akica ntabamufashije, kumwita umuhanga nunva arukwirengagiza ikiza nikibi.kunva ko kubaho kwawe ariko gupfa kwakanaka nabwenge mbibonamo nabusa nagato. ahubwo mbibonamo, gutinya isi, gutinya abandi bantu nkawe, gutinya kubaho nabandi bariho…mbibonamo so many things

    twihangane but working so hard to reject kagame’s jail Train

    MURAKOZE

  5. ese ko muvuga ngo abahutu bose nabicanyi abatutsi kuki mutivuga kandi ntawe ubarusha kwica muzashyikirane musabane imbabazi mwese muva indimwe kandi mwalicanye mutababalirana ntabwo byakomeza bityo ngo mwebwe muli bamiseke igoroye uwabarusha kuba mwaralimbuye imbaga ninde koko hali nuwali azi ibyi ntambara mbere ya 94 ubyo mwazaniye abanyarwanda ni mubisibe bisibangane ntibizasubire ukundi twarabibonye kandi twarabagaye nubwo mwabitugeretseho bwose ntituyobewe uwabituzaniye murwatubyaye twali twibaniye neza intamenya ngo ntidushaka undi utali inkotanyi ntabwo twali tuzizi ndabarahiye imana igira amaboko kuba mutanadutsembyeho hakaba hali abagihumagulika inyuma yanyu

Comments are closed.