Perezida Kabila arashyirwa mu majwi kuba yarategetse iyicwa rya Floribert Chebeya

Amakuru ava muri Congo aravuga ko umupolisi w’umunyekongo witwa Paul Mwilambwe, wakatiwe urwo gupfa kubera kugira uruhare mu kwica impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu Floribert Chebeya, yemeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2012 ko kwica Floribert Chebeya byakozwe ku itegeko rya Perezida Kabila.

Abajijwe na Radio y’abafaransa RFI, Paul Mwilambwe, wari ushinzwe umutekano w’aho Chebeya yiciwe, yemeje ko yabonye Chebeya yicwa muri Kamena 2010, ngo umwe mu bapolisi bakuru yamubwiye ko yabonye itegeko rya Perezida Kabila ryo kwica Chebeya riciye kuri général John Numbi.

Paul Mwilambwe, uvuga ko yatorotse nyuma yo gushimutwa inshuro nyinshi no guterwa ubwoba na bagenzi be b’abapolisi, yari yatanze ubuhamya muri sinema y’umubiligi Thierry Michel yiswe ”L’Affaire Chebeya un crime d’Etat ?”. Uwo mupolisi yemeza kandi ko yabonye muri za Camera zicunga umutekano (caméras de surveillance) abapolisi bagenzi be bica Chebeya bakoresheje ishashi n’impapuro zimatira (scotch) bakamubuza umwuka.

Floribert Chebeya

Chebeya, wari ufite imyaka 47, yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ”La Voix des sans-voix”. Ku itariki ya 1 Kamena 2010 yagiye kwitaba ku biro bikuru bya polisi i Kinshasa ari kumwe n’umushoferi we Fidèle Bazana aho yari afitanye gahunda na général Numbi, umukuru wa polisi.

Umurambo wa Floribert Chebeya wabonetse mu modoka ye tariki 2 Kamena 2010 ku maboko ye bigaragara ko yambitswe amapingu. Umushoferi we  ntabwo umurambo we wigeze uboneka. Général Numbi, wari umuntu ukomeye muri Congo yahagaritswe ku kazi, yemeza ko nta gahunda yigeze agirana na Floribert Chebeya. Nyuma y’iperereza hashyizwe mu majwi abapolisi 8, 3 muri bo baratorotse barimo na Paul Mwilambwe.

Tariki ya 23 Kamena 2011, urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rwakatiye urwo gupfa ukekwa wa mbere colonel Daniel Mukalay, uwa kabiri mu nzego zidasanzwe za polisi (services spéciaux de la police), ndetse n’abandi bapolisi 3 batorotse bakatiwe badahari. Undi mupolisi yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, abandi 3 bagirwa abere. Bose bongeye kuburanishwa mu bujurire ku ya 19 Kamena 2012. Urubanza ruzongera gusubukurwa ku ya 23 Ukwakira 2012.

Général Numbi, yabajijwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa mbere, ahanagurwaho icyaha. Abaregera indishyi bafata Général Numbi nk’ukekwa wa mbere basabye ko yakongera kubazwa mu bujurire, ariko ibyo urukiko rwarabyanze kugeza ubu.

Ubwanditsi