Perezida Kabila mu nzira yo kureshya abakongomani!

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2013, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangarije ijambo inteko zombi z’inteko nshingamategeko azigezaho ibyemezo byafashwe bivuye mu biganiro byari bimaze iminsi bihuza abanyapolitiki bashyigikiye Perezida Kabila, abamurwanya n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa idafite aho yegamiye muri politiki.

Ibyo biganiro byari bimaze ibyumweru 2 birangiye.

Perezida Kabila yatangaje ko hagomba kubaho impinduka muri politiki zirimo gushyiraho Leta y’ubumwe bw’igihugu ihuriwemo abamushyigikiye n’abamurwanya ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta. Iyo leta izaba ifite inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu, gusana ibyangijwe, no gutegura amatora.

Yatangaje kandi ko ibisagazwa bya Mobutu Sese Seko wari perezida  na Moïse Tshombe, wari ministiri w’intebe, bigomba kugarurwa muri Congo.

Perezida Kabila kandi yamenyesheje ko hazafatwa ibyemezo bijyanye n’imbabazi rusange zahabwa bamwe mu banyapolitiki  bafunze ariko yavuze ko ari nta mbabazi rusange zizahabwa abayobozi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Iryo jambo yarivuze hari Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville n’umukuru w’Afrika yunze ubumwe, Nkososana Dlamini Zuma.

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo bemeza ko ibi byemezo byavuye muri ibi biganiro kuba Kabila yavuze kobizashyirwa mu bikorwa ni uburyo bwo kureshya abanyekongo cyane cyane ko benshi mu bakongomani bari bamaze kumukuraho icyizere kubera kutagaragaza ingufu zihagije mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo

Ubwanditsi

The Rwandan