Perezida Kagame afite umutungo ukabakaba Miliyari 400 z'amafaranga y'u Rwanda!

Amakuru The Rwandan ikesha urubuga mpuzamahanga rukurikirana imitungo y’abaherwe kw’isi rwitwa Celebrity Net Worth   aravuga ko Perezida Kagame n’umuryango we bafite umutungo ungana n’akayabo ka Miliyoni zisaga 500 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga Miliyaridi 380 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyo mitungo habarirwamo indege Bombardier Global Express ifite agaciro ka Miliyoni 50 z”amadolari, igihugu cy’u Rwanda kimukodesha iyo agiye mu ngedo mu mahanga, bishatse kuvuga ko Perezida Kagame iyo ari mu ngendo mu mahanga aba arimo kwinjiza amafaranga kuko indege aba agendamo aba yayikodeshe Leta y’u Rwanda ku mafaranga atari munsi y’amadolari 9000 y’Amerika ku isaha!

Nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga ngo Perezida Kagame n’umuryango we bafite ubukungu bwose bw’u Rwanda mu biganza byabo bakoresheje ikigo cy’ubucuruzi kitwa Crystal Ventures. Icyo kigo kikaba kigizwe n’amasosiyete menshi y’ubucuruzi ari yo yihariye ubukungu bwose bw’igihugu kuko niyo ahabwa amasoko yose arimo agatubutse yaba aya Leta n’ay’ibigo byigenga byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga. Uretse mu Rwanda iki kigo cy’ubucuruzi cyahoze ari icya FPR, none kuri ubu Perezida Kagame akaba yarakigize icye, cyashoye imari mu mahanga mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Uganda, Kenya, Congo Brazzaville, mu birwa bya Maurice n’ahandi..

Amwe mu masosoyete azwi agize icyo kigo cy’ubucuruzi ni nka: Inyange, NPD Limited, Mutara Enterprises, Bourbon Coffee, Intersec Security, Ruliba Clays, Real Contractors, E.A GRANITE INDUSTRIES, CAPITAL BROKERS, CVLD, BCI Group, Nexus n’ayandi…

Aya masosoyete tuvuze ni amwe azwi kuko hari imitungo myinshi itazwi itunzwe na Perezida Kagame akoresheje abanyamahanga cyangwa amasosiyete y’abanyamahanga ndetse n’ay’abanyarwanda bahabwa amafaranga bakamukorera, urugero ni nka Hatari Saidi Sekoko witirirwa imitungo itari iye irimo nk’imari yashowe mu bigo by’ubucuruzi Century Park Hotel & Residences Ltd, Doyelcy group, New Century Development Ltd yitwa ko afatije n’abashinwa byashoye imari mu bikorwa nka Kigali City Tower, Kigali Marriott Hotel..

Ntawabura no kuvuga ku bindi bikorwa by’ubucuruzi byitirirwa Hatari Saidi Sekoko birimo Akagera Game lodge & Gorilla nest lodge, Downtown Project, AGRO Coffee & Commodity trading SUCAFINA Swiss Co, RIG-CIMERWA cement plant, Rwanda electricity company….

Ntawakwibagirwa kuvuga ko ibigo byinshi bya Leta byagiye bihombeshwa kugira ngo bishobore kugurwa n’amasosiyete ya Kagame cyangwa afitemo imigabane ku buryo ari nk’aho Leta y’u Rwanda igiye kugurisha u Rwanda rwose n’amasosiyete ya Perezida Kagame dore ko n’ibikorwa bimwe bitangira byitirirwa Leta nyamara amaherezo ugasanga byabaye ibya Kagame ku giti cye urugero rwa hafi ni nka Rwandair, Kigali Convention centre, tutibagiwe na Rwanda Social Security Board (RSSB) asaruramo nk’usarura mu kwe!

Rero kuba Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yaravuze ko Perezida Kagame ari umuyobozi wa sosiyete y’ubucuruzi (PDG) ntabwo yibeshye na gato kuko niko biri ahubwo ikibazo ni uko ako kazi agafatanije n’inshingano zo kuba umukuru w’igihugu ku buryo bigoye kumenya urwego aba yagiyemo iyo ari mu ngendo mu mahanga. Ese aba ari umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi cyangwa aba ari Perezida wa Repubulika?

Ese ko Perezida Kagame avuga ko aba yagiye guhahira abanyarwanda aho igihugu kironka angana n’ayo aba yakoresheje muri izo ngendo? Mumbwire namwe kujya kureba umukino w’intoki wa Basket Ball i Toronto muri Canada ugatanga akayabo ngo wifotoranye n’abakinnyi, ukamara ukwezi kose utembera mu ndege yishyurwa arenze amadolari 9000 ku isaha, ukarara muri Hoteli ya amadolari 20 000 ku ijoro… ubwo ahubwo aho guhaha Perezida Kagame ntasesagura igihugu kikishyura?

 

Marc Matabaro