Perezida Kagame arimo kudoderwa itegeko nshinga!

Abadepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2015 bameze nk’abicaye ku cyarahani aho barimo kudodera Peezida Kagame itegeko nshinga rimukwiriye neza neza. Uwo mushinga w’itegeko umuntu wese uwusomye yangirango ni byenda gusetsa cyangwa abadepite barimo gutebya!

Ingingo ya 101 abantu banshi bamaganye ko yahindurwa ntabwo bayikozeho ahubwo bagabanyije imyaka ya manda iva kuri irindwi ijya kuri 5 . “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Ariko bakoze agashya ubwo mu ngingo ya 167  aho bakoreye Perezida Kagame ingingo ye yihariye wagirango ni abadozi babanje gupima umuntu bakamudodera umwenda umukwiriye.

Mu gika cyayo cya mbere hagira hati “Perezida wa Repubulika uriho igihe iri tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.”

Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yagaragaye mu nteko nshinga mategeko afasha abadepite gutera itegeko nshinga ibiremo ngo arebe ko ryakwira Perezida Kagame
Umunyamategeko Evode Uwizeyimana yagaragaye mu nteko nshinga mategeko afasha abadepite gutera itegeko nshinga ibiremo ngo arebe ko ryakwira Perezida Kagame

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigakomeza kiti “Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri tegeko nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka 7, itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Birababaje ariko na none birasekeje nimwiyumvire namwe:

“Hitawe ku busabe bw’ Abanyarwanda bwabaye mbere y’ uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, rishingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya Mbere cy’ iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’ imyaka irindwi (7).

Bivuze ko iri tegeko ritowe, Perezida Kagame yemerewe kongera kuyobora indi manda y’imyaka irindwi nyuma y’iyi, hanyuma hagakurikizwa manda y’imyaka itanu, uyisoje yemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa. Ibi bivuze ko Perezida Kagame ashobora kuyobora indi myaka 17 nyuma ya 14 agiye gusoza mbese barifuza ko aguma ku butegetsi kugeza afite imyaka 77.

Uretse ko n’ubundi amatora ari ikinamico, buriya se iriya myaka 7 bavuga bahaye Kagame ngo kuko yayoboye neza ngo yongere yiyamamaze aramutse atsinzwe amatora uwamutsinda yategeka 7 cyangwa 5 ? Nyuma se uwo muntu nawe yazahabwa uburenganzira bwo kwiyamamaza muri ziriya manda zindi 2 ntarengwa z’imyaka 5?

Abantu bagombye kureka kurwanya manda ya 3 ya Perezida Kagame ahubwo bakarwanya manda ye ya 5!!

Umuntu yakwibaza ati ko muri 2003 bamuhaye manda y’imyaka 7 inshuro 2 bibwira ko imyaka 14 ari myinshi itazashira none ikaba ishize aho n’iriya 17 ishize bamenya babigira bate? (Uretse ko bigoye).

Rero izo ntumwa za rubanda nako za Kagame zirimo kudoda riraya tegeko nizivuge ziti u Rwanda ntabwo rukiri Repubulika maze bimike umwami Kagame bigire inzira bareke gushyira abaturage mu gihirahiro babasinyisha impapuro bamwe batazi no gusoma ibyanditseho.

Aho iri tegeko barimo kumudodera ngo rimukwire ntabwo ryaba ari nka rwa ruhu rw’imparage abidishyi barimo kumudoderaho? Aho abo bidishyi nirumara kumwumiraho ntabwo azataka bakamwihorera?

Umwe mu bakurikirana politiki y’u Rwanda hafi yagize ati: “Simpamya ko Perezida Kagame ayobewe ko umwambaro “abakannyi” bariho barakana ari uwo azifureba! Ese kuvuga ko ntayindi manda ashaka byamunaniye kujya mu nteko akabibahamiriza. Kuba atabikora nuko azi icyo ategereje(…)! Ubanza ari ukwambuka uruzi arugezeho nk’uko yabivuze. Aba badepite ariko ibyo bakora ntibazi ko bishobora kuzagira ingaruka ku mateka yabo n’imiryango yabo ndetse n’ay’igihugu muri rusange. Reka dutegereze turebe dore ko ubamba isi adakurura…!”

Email: [email protected]