Perezida Kagame yakabukiye abayobozi nk’ubwira umuboyi washirije inkono!

    Ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abayobozi i Gabiro, mu ijambo ry’uruvange rw’icyongereza n’ikinyarwanda ndetse agacishamo n’igiswayire, Perezida Kagame yaje yariye amavubi abanza kwihaniza abayobozi baza mu mwiherero bitekerereza gutaha umwiherero utaranatangira.

    Abayobozi bamubwiye ko ngo ibyo bemeranyije mu myiherero ishize 70% babigezeho ariko Perezida Kagame n’uburakari bwinshi ntabwo yemera iyo mibare ku buryo Perezida Kagame yageze aho abaza abayobozi uwo basigana nawe.

    Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi ko nta muntu n’umwe mu mahanga ubitayeho ahubwo baza kubabeshya ngo bakora neza. Ngo bigize ibitangaza! Ngo mu byo bakora imitwe yabo iba iri ahandi bitekerereza izindi gahunda zabo!

    Perezida Kagame ntacyo yahishe abo bayobozi mbese yababwiye ibyo opposition n’abaturage birirwa bavuga ko abayobozi ntacyo bakora mbese kuri we ya majyambere na bya bintu byose birirwa barata ngo bigenda neza nta na kimwe kigenda neza!

    Ku buryo nyuma y’iri jambo hari benshi bemeza ko hari impinduka zikomeye zishobora kuba mu buyobozi.

    Abakurikiranira politiki hafi bemeza ko iri jambo rya Perezida Kagame atari akwiye kurivugira mu ruhame kuko rigaragaza gutesha agaciro abayobozi ku buryo bukabije dore ko no mu ijambo rye ntako atagize ngo abereke ko ntacyo bari cyo nta n’icyo bamaze.

    Bamwe mu bayobozi bari babuze aho barigitira
    Bamwe mu bayobozi bari babuze aho barigitira
    Mu gihe bamwe bakozwaga isoni abandi bari babihunduye ibitwenge
    Mu gihe bamwe bakozwaga isoni abandi bari babihunduye ibitwenge

     

    Ijambo ryose mwarisanga hano>>

    The Rwandan

    01.03.2015

    [email protected]