Perezida Kagame ntazavugira ijambo muri Kaminuza UCLA

Amakuru atangazwa n’urubuga UCLA African Studies Center aravuga ko ngo kubera gahunda yahindutse ku munota wa nyuma ku bijyanye n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ngo Perezida Kagame ntazavuga ijambo yari ateganije kuvugira muri Kaminuza UCLA (University of California, Los Angeles) ndetse ngo nta n’ubwo azayisura.

Hari amakuru menshi yemeza ko abayobozi b’iyo Kaminuza baba baranze kwakira Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu gufasha inyeshyamba za M23 zo muri Congo urwo ruhare rukaba rwarashyizwe ahagaragara n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza (bwarekuye igice ku nkunga bwari bwahagaritse), u Budage, u Buhorandi, na Suwedi byabaye biretse gutanga inkunga ijya mu ngengo y’imali ya Leta y’u Rwanda.

Ariko hari abatabishira amakenga bakavuga ko byaba ari amayeri yo kugira ngo abategura imyigaragambyo yo kumwamagana bazayisubike bityo urugendo rwe muri iriya Kaminuza azarukore ku buryo butunguranye nta myigaragambyo yikanga.

Hagati aho mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2012 abandi bakuru b’ibihugu bo mu biyaga bigari barimo kwiga ikibazo cyo kohereza ingabo zidafite aho zibogamiye mu burasirazuba bwa Congo n’ubwo ntacyo bashoboye kugeraho kigaragara, Perezida Kagame we yahisemo kwigira mu Bushinwa yitwaje Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (Word Economic Forum) ndetse ngo azanabonana n’abayobozi batandukanye.

Nk’uko bivugwa na igihe.com ngo biteganijwe ko kuri iki Cyumeru tariki 9 Nzeri Perezida Kagame ari bubonane n’abagize Umuryango w’Abaperezida bakiri bato(Young Presidents Organisation) naho kuwa Mbere akazagirana inama na ba rwiyemezamirimo bo mu mujyi wa Hong Kong. Mu Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu rizaba kuva ku itariki 11 kugeza kuri 13 Nzeri mu Mujyi Tianjin mu Bushinwa, Perezida Kagame azavuga ijambo mu kiganiro kivuga ku ndashyikirwa (Competitiveness Champions) n’ikindi kivuga ku bukungu bw’ahazaza h’Afurika. Muri uyu Mujyi wa Tianjin kandi Perezida Kagame azabonana na Minisitiri w’intebe w’u Bushinwa Wen Jiabao, asoze uruzinduko rwe muri iki gihugu atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peking iri i Beijing mu murwa mukuru.

Ariko ababikurikiranira hafi bemeza Perezida Kagame muri uru ruzinduko agamije ibintu bibiri by’ingenzi:

-Kwiyegereza igihugu cy’u Bushinwa nyuma yo gusa nk’aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bimuvaniye kw’ibere bikanamufatira ibihano kubera ikibazo cya Congo. Birazwi ko igihugu cy’u Bushinwa mu mubano wacyo n’ibindi bihugu kidakunze gushyira imbere demokarasi cyangwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’ibihugu by’i Burayi n’Amerika. Ikindi kandi n’uko igihugu cy’u Bushinwa cyo n’u Burusiya bikunze kudashyigikira no kubangamira ibyemezo by’ibihugu by’i Burayi na Amerika n’iyo byaba bifite ishingiro kugira ngo byerekane ko nabyo ari ibihangange. Ntabwo byatangaza benshi twumvise ngo Perezida Kagame yatangiye imigenderanire n’u Burusiya dore ko na Perezida Vladimir Poutine w’u Burusiya ku bijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu akemangwa na benshi kandi igihugu cye kikaba kiri mu bicuruza intwaro nyinshi kw’isi na Perezida Kagame ashobora gukenera.

-Hari amakuru afite gihamya yemeza ko Perezida Kagame afite ibikorwa by’ubucuruzi mu Bushinwa cyane cyane mu mujyi wa Guangzou, hari andi makuru tugikoraho iperereza avuga kandi ko afite amazu n’ibikorwa by’ubucuruzi i Shanghai ndetse akaba afatanije na Mafia zo muri Hong Kong na Macao mu bikorwa byo kwinjiza amafaranga avuye mu bikorwa bitemewe n’amategeko mu mafaranga mazima (blanchiment d’argent/money laundering) ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ikigega Agaciro Development Fund gishobora gukoreshwa muri ibyo bikorwa. Rero kuba Perezida Kagame yajya mu Bushinwa gusura ibikorwa bye no guhura na ba rwiyemezamirimo bafatanije amasosiyete ndetse no gushyira imari mu masosiyete yitwa ko azashora imari mu Rwanda ari amasosiyete y’abanyamahanga agahabwa amasoko ya Leta naho Perezida Kagame ayafitemo imigabane minini nta gitangaza cyaba kirimo.

Kandi hari urugendo Perezida Kagame azagirira muri Amerika aho azaba yitabiriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye izaba tariki ya 27 Nzeri 2012, bivugwa ko we na Perezida Kabila wa Congo bazahura n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibihano.

Si ibyo gusa kuko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru umuvugizi ngo hateganijwe icyiswe «Rwanda Day», iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abashyigikiye Perezida Kagame hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Ubuyapani ndetse no muri Afurika, bazahurira muri Amerika mu mujyi witwa Boston kw’itariki ya 21 na 22/09/2012, mu rwego rwo kugaragaza ko ngo bashyigikiye perezida Kagame.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko abanyarwanda bigize impunzi bazaba baturutse muri Amerika, mu Burayi ndetse na Canada, na bo bazajya kwifatanya na perezida Kagame, babishyigikiwemo na ambasade z’u Rwanda zibarizwa muri ibyo bihugu, izo ambasade zikaba zarahawe amabwiriza yo kuzabishyurira amatike y’indege n’ibindi bazakenera muri izo ngendo.

Tuributsa ko ako kayabo kazaba gaturutse mu misoro y’abaturage no mu mafaranga y’abaterankunga, ayo mafaranga yose akazatangwa gusa nka ruswa yo kugirango abanyarwanda bazajye kwakira perezida Kagame i Boston.

Hari abadashira amakenga Leta ya FPR bavuga ko mu gihe intore nyazo zizaba ziceza mu mafaranga ava mu misoro y’abaturage zizanaboneraho umwanya ngo wo gutambutsa agaseke zitwaje ”Agaciro Development Fund” ngo zirebe ko zacurika abazaba batazi amakipe yakinnye bitabiriye iyo mihango.

Ubwanditsi