PEREZIDA KAGAME YACIYE AMARENGA K’INTAMBARA Y’UBUTITA AHANGANYEMO NA BA MPATSIBIHUGU BAMUKORESHEJE KUYOGOZA AKARERE.

Yanditswe na Obed Ndahayo

Abanyarwanda baravuga ngo “ubamba isi ntakurura” kandi bakagira bati “agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru” hari nuwagize ati “iminsi y’umujura ni 40” 

Nyuma y’igihe kijya kugera ku mezi 6, Perezida KAGAME atagaragara kandi akabura mu bihe igihugu cyari mu bihe by’akaga naho abonekeye akaba yaragiye aboneka hifashishijwe ikoranabuhanga  ibintu byakomeje guteza URUJIJO ku banyarwanda batandukanye yaba abari imbere mu gihugu ndetse no hanze bakomeje kwibaza ku mpamvu harimo gufatirwa ibyemezo bikarishye hitwajwe covid-19, ndetse bamwe bakaba bari baratangiye kumubika bagaragaza ko atakiriho, abo bamubika bakaba barangajwe imbere na padiri Thomas Nahimana ndetse na Kayumba Rugema babarizwa mu buhungiro, ku itariki ya 6 Nzeri 2020, KAGAME yagiranye ikiganiro n’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ndetse  n’ibigo bigishamikiyeho aho Perezida KAGAME yagerageje gusubiza bimwe mu bibazo bireba igihugu cy’U Rwanda nk’aho yavuze ku cyorezo cya covid-19 n’uko abona kifashe kugeza ubu, aho yavuze kw’ikipe ya Rayon Sports isa n’iri mu marembera mu gihe haba nta gikozwe, yavuze kw’ifatwa rya Rusesabagina Paul uherutse kugaragazwa na RIB mu gihe itabwa muri yombi rye rikomeje kugira byinshi rigaragaza, Perezida KAGAME kandi yanaburiye Padiri Thomas Nahimana umaze iminsi amubika ko ashobora kuzamubanziriza. 

Nyuma y’aho KAGAME agaragaye kuri RBA hakomeje kwibazwa byinshi ku miterere ya KAGAME waganirizaga abanyarwanda, na KAGAME bari basanzwe bazi usanzwe avuga imvugo zikakaye ndetse zirimo n’ubwishongozi, kwigamba n’ibindi kuri ubu KAGAME akaba afite imivugire ituje kandi akaba noneho yagaragaye nk’umuntu ufite intege nkeya bikaba byagaragaje ko ashobora kuba ari mu bihe bitamworoheye n’ubwo bitari ku rwego rw’abamubika ko ari muri coma cyangwa yapfuye

Nyuma yo kumva ibyagiye bivugwa na Perezida KAGAME ku ngingo zitandukanye The Rwandan twifuje kumva icyo bamwe mu mpuguke n’abasesengura politike y’U Rwanda bavuga ku myitwarire ya KAGAME. Muri icyo kiganiro The Rwandan yabashije kuvugana n’umwe mu barimu muri kaminuza y’U Rwanda atwemerera kutuvugisha ariko adusaba kudatangaza umwirondoro we ku mpamvu z’umutekano we atebya yagize ati: “nanjye ntabwo nifuza kubura akazi kanjye nk’uko byagendekeye Karasira”  twamubajije uko yabonye ikiganiro cya Perezida KAGAME, atubwira ko icya mbere abanyarwanda batakagombye gutera amabuye Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be bageze aho babika KAGAME kuko nibura byatumye abasha kuboneka n’abanyarwanda bakamubona kandi agasubiza ibibazo by’ingutu bireba ubuzima bw’igihugu bitanjyaga gusubizwa n’undi wese uretse umukuru w’igihugu.

The Rwandan yahise ibaza uwo mwarimu muri Kaminuza niba nawe  atekereza ko KAGAME yaba yabonetse kubera igitutu cy’abamubika uno mwarimu asubiza ko ariko bimeze, yagize ati: nibyo rwose ababika KAGAME bari bamaze kugira impamvu zumvikana ku buryo nabo bari mu gihugu ndetse n’abari mu buyobozi bw’igihugu bamwe bari batangiye gushidikanya ku buzima bwe,  uno mwarimu muri kaminuza akaba asanga KAGAME yabonetse atari ugutinya padiri umubika ahubwo byari ugutinya bamwe mu ngabo ze batari bafite amakuru ahagije ku buzima bwe (kuko bimenywa na bake) aba bakaba bashobora kugendera ku makuru atangazwa na Padiri Thomas Nahimana bakaba bamuhirika ku butegetsi.

Indi mpamvu ni ikibazo cya Rusesabagina kubera igitutu cy’amahanga byamusabaga ko aboneka ngo agire icyo abivugaho kuko ukurikije na none ingufu z’abakurikirana ikibazo cya Rusesabagina bitari kuvugwaho n’undi muntu utari KAGAME 

Ihuriro ryo kubura kwa KAGAME nicyo avuga ku bibazo bya Congo.

The Rwandan yabashije uwo mutumirwa wayo icyo avuga ku magambo ya KAGAME ku bibazo bya Congo na mapping report uno mwarimu muri kaminuza asubiza ko ubundi aho ariho ruzingiye, aseka yagize ati“wari warigeze ubona KAGAME avuga ku bibazo bikomeye kuriya akabivuga yuzuye amaganya?” Umutumirwa ati: “KAGAME ntabwo yapfuye gusa ubushobozi bwe bwamaze gupfa” ati:”KAGAME yanaciriye amarenga abamurwanya ko ahubwo noneho ubu banakwicarana bakaganira ku bibazo by’igihugu kuko nta yandi makiriro afite. Reka nguhe urugero, sinzi niba wumvise ko KAGAME ubwo yabazwaga ku kibazo giteye inkeke kimaze kuba icyorezo cy’abapolisi bamaze igihe barasa abantu bafunzwe bakavuga ko bari bagiye gutoroka  ubusanzwe babiherewe ububasha na KAGAME wari warababwiye kunjya babarasa kumanywa y’ihangu ariko ubu aragaragara mu mvugo ituje cyane, avuga ko bigomba guhagarara!

Ikindi mutakurikiye ni uko KAGAME kuvuga ijambo Genocide bisigaye bimunanira, naho arivugiye ukabonako riturutse kure. Ikindi gitangaje kuri KAGAME n’ubwo yigambye kuri Rusesabagina agatera ubwoba n’abandi ko azabafata ariko yagaragaje ubwoba batewe no kuba barashimuse Rusesabagina kugeza ubwo avuga ko bo icyo bakoze ari ukumubeshya akizana.

Tugarutse ku bya Congo rero  muzi imvugo zikomeye zagiye zikoreshwa na KAGAME ubwe ubwo yavugaga ko bagiye gucyura impunzi ngo abemeye bagataha ariko abanze bakabarasa n’izindi…. wa KAGAME wari ufite amarere ameze kuriya ntabwo ariwe KAGAME urimo kutugaragarira ku buryo  bigaragara ko hari ikintu kinini gitutumba hagati ya KAGAME n’abamukoreshaga abo akaba ari nabo afitiye ubwoba kurenza abanyarwanda, mwarimu yagize ati: “ngirango nawe Wabyumvise KAGAME afite ubwoba atari yarigeze agira na rimwe ku bibazo by’amahano bakoreye muri Congo urumvako avuga ko hari ibihugu by’amahanga byari biri inyuma y’amahano yakoreye muri Congo none ubu bikaba byarahindukiye bikamwihakana bikabigereka k’U Rwanda kandi ibyo bihugu aribyo byakoreshaga KAGAME, n’ubwo ateruye ngo avuge ibyo bihugu ariko abasesengura politike y’U Rwanda bazi neza ko Amerika n’U Bwongereza aribo bagize KAGAME icyo aricyo uno munsi ni nabo bamukingiraga ikibaba mu mahano yose yagiye akora agasa n’aho afite ubudahangarwarwa. Ndaguha urugero, ngirango wabonye uburyo uwari umushinjacyaha wa Arusha yashatse gufungura dossier ku bwicanyi bwakozwe n’Inkotanyi agahita yirukanwa.

 Umutumire wacu akaba abona abo bagabo ntacyo bagicyeneye kuri KAGAME bityo bakaba baramujugunye kandi KAGAME akaba amaze igihe mu ntambara y’ubutita yarwanaga wenyine n’ibyo bikomerezwa mu gikari, gusa yaba ibyo avuga ko ibyo bihugu by’amahanga bishyigikiye Dr Denis Mukwege usaba urukiko mpuzamahanga rugomba kuburanisha ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa Congo bunashinjwa ingabo z’U Rwanda, KAGAME wumvise ko ibyo bihugu bishyigikiye ubwo busabe nabyo bizisanga muri izo manza ngo kuko aribyo  byateguye ibyo bikorwa byose kuva muri za 1990  barangiza bakabihirikira k’U Rwanda mu mvugo ya KAGAME yabaye nkuburira Amerika n’U Bwongereza ko nibibeshya bagashyigikira iby’urwo rukiko we nanjya kuburana atazahera  ku bya vuba ahubwo azagaragaza uruhare rw’ibyo bihugu mu kubaho kw’Inkotanyi kuva muri 1990 icyo ibyo bihugu byari bigamije, icyo  byagezeho bibikuye mu gukoresha KAGAME n’ibindi…

Ndetse nawe usesenguye ibyavuzwe na KAGAME  urumva ko aca amarenga ko n’uruhare rw’ibyo bihugu mw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ibya Genocide yakorewe abatutsi n’ibindi.. Ko afite amabanga yabo kandi nibashyigikira urwo rukiko ayo mabanga KAGAME ababikiye azayashyira hanze  ku bwe ni nk’aho yabibukije ko nibamunjyana mu rukiko atazagenda wenyine .

Ni iki abanyarwanda bashobora kungukira mwihangana rya KAGAME naba shebuja ?

The Rwandan yabajije uyu mutumirwa niba abona kubwe kuba KAGAME yatangiye gutera ubwoba biriya bihugu by’ibihangange bishobora gutuma bisubiraho ku cyemezo bafashe maze, mwarimu asubiza muri aya magambo: “umva nkubwire munyamakuru kandi ubyumve KAGAME wa wundi dusanzwe tuzi w’igihangange umwe waduteye ubwoba uwo we ntabwo azigera yongera kuboneka  simvuga ko KAGAME yapfuye nk’uko ba bavandimwe babivuga ariko imbaraga zose za KAGAME zamaze kurangira kuko abatumaga abasha kuba uwo ariwe bamaze kumutera umugongo cyera.

None se wowe ni iki utabonye? Kuki se mutibajije impamvu Amerika n’U Bwongereza aribo  batangije gahunda yo gusaba ko imvugo ya Genocide yakorewe abatutsi yahindurwa kandi aribo bari baragize uruhare mu gusaba ko iyo nyito yakwitwa gutyo? Ntacyo wowe wumvamo? Kuki se KAGAME nawe ubwe yatangiye kwimenyereza kudakoresha iyo mvugo aho ariho hose keretse igihe bimucitse ubundi atakibikoresha? Ntacyo ubyibazaho wowe? Kuki se utigeze nk’umunyamakuru utekereza ku mpamvu igihe.com nk’ikinyamakuru tuzi umurongo wacyo  cyaba cyaratinyutse kugaragaza uwahoze ari perezida wa Amerika arimo guheheta umwana w’umukobwa mu ndege? Ibyo bintu wari warigeze utekereza ko byashoboka se? Menya ko Bill Clinton ari mu banjyanama bakuru ba Perezida KAGAME ndetse we n’uwahoze ari Minisitire w’intebe w’U Bwongereza bafite imishinga myinshi bafatanyije na KAGAME harimo n’umwe w’icyogajuru uherutse guhomba, none se ntabwo urimo uratekereza imbaraga Amerika irimo gushyira ku Rwanda kuri Rusesabagina? None se ntabwo watunguwe no kubona Bill Clinton asanzwe ari inshuti magara wa Perezida KAGAME  wanagize uruhare mu kumugira icyo aricyo ubu ngubu ariwe ufata iya mbere mugutangaza ko ashyigikiye Dr mukwege usaba urukiko mpuzamahanga rugomba kuburanisha ibyaha byakorewe mu burasirazuba bwa Congo no gushyigikira ko mapping report yagize uruhare mugutabisha mutubati twa UN yakwegurwa igakurwaho ivumbi? 

The Rwandan noneho yabajije umutumirwa icyo abanyarwanda basanzwe ku ngoyi ya FPR bakwitega tumubaza n’uruhare rwacu muri iyo mpinduka adusubiza muri aya magambo : icya mbere mukwiye kumenya byange bikunde impinduka yo irakomanga kandi uko byagenda kose iri hafi cyane, urukiko Dr mukwege usaba uko byagenda kose rugomba kunjyaho kandi n’ubwo KAGAME yatera ubwoba Amerika cyangwa Abongereza nk’uko abivuga mu rubanza ho azanjyamo wenyine kuko nk’uko abyivugira bamaze kumukoresha amarorerwa barangije babimugereka ku mutwe ibi bikaba bisobanuye ko rero byanze bikunze ubutegetsi bwa FPR buri mu marembera kandi ku bazi kumva Perezida KAGAME yabiberetse.
Icyo Dusabwa noneho nk’abanyarwanda ni iki? Dukwiye gushimira Padiri Thomas Nahimana kuba yadufashije kuvumbura KAGAME akaboneka ndetse akatwereka mu by’ukuri uko ikibazo cy’U Rwanda gihagaze kugeza ubu.

Bakwiye guhagarika kurangazwa na none n’amakuru ya Padiri Nahimana ahubwo hari icyo basabwa. Ntabwo KAGAME w’igihangange ubu ahari ubu dufite KAGAME wihebye ufite agahinda urimo kureba iherezo rye rimusatira kandi adafite ibisubizo, dufite KAGAME ariko ugifite ibisigisigi ku buryo umuntu wese uza kurangara ashobora gusiga amuhitanye . Turasabwa kwishyira hamwe n’abatarabinjyamo bakabyinjiramo n’uko twebwe nk’abanyarwanda ku nyungu z’abaturage bashobora gutikirira mu ihirikwa rya KAGAME kuko nibikorwa n’abazungu bazakoresha bamwe mu bamwegereye, mu gukuraho KAGAME bagahita baha undi ingufu bari barahaye KAGAME tutazi niba icyo gihe nk’abanyarwanda tuzabyungukiramo. Niyo mpamvu dusabwa kwishyira hamwe tukabwira KAGAME ko noneho ubu amakiriro yonyine afite ari twebwe abanyarwanda kuko nta handi afite ho gucikira  tukamubwira ko mu buryo bwihutirwa yahita ahura n’abatavuga rumwe nawe bakicara ku meza bakareba uburyo bazanzamura igihugu gishobora kuba cyerekeza mu bihe bibi cyane, turasabwa nibura kumvikana nk’abanyarwanda tukemerenya icyo tuazamukoresha kuko ariyo makiriro yonyine afite kuko nahirikwa n’abazungu mu byo yaruhiye byose nta kintu namba azaramura bityo tugasaba Perezida KAGAME mu rwego rwo kwirinda imivu y’amaraso ishobora kumeneka ko yahita afata igihugu akagisubiza bene cyo  aribo banyarwanda nuko Rubanda ikongera kugira ijambo mu gihugu cyayo. 

Ntabwo narangiza ntashimiye KAGAME ko nyuma yo gusoma iherezo rye nibura umwanya muto yabashije kubona yabashije guca iteka rihagarika abicanyi baba police bari bagiye kumara umuryango Nyarwanda babarasa ku buryo byari bimaze gutera impungenge kandi bikaba byakorwaga n’ubundi bagendera kw’iteka ubwe yari yaraciye ko bazanjya barasa abanyarwanda ku manywa y’ihangu, kuba yaciye iryo teka rica urugomo bishobora kuba inzira nziza noneho ku banya Politike bari imbere mu gihugu kuba bakorana n’abaturage hagahita hatangizwa Revolution y’abaturage abanyarwanda tunyotewe nta bwoba dufite bwo kuraswa n’abashinzwe kuturinda.

Reka nsoze namwe The Rwandan  mbashimira ku kazi keza mukora kandi mbashimira kuba mwantumiye ngo Tuganire .

1 COMMENT

  1. Il me semble que les propos de Nahimana ont été mail compris ou interprétés. Si j’ai bien compris, pour lui, c’est l’impotence fonctionnelle de longue durée du Président Kagame et non pas de Kagame président qui pose problème. Pourquoi? Parce que le Président et non pas Kagame est la clef de voûte des institutions.
    Lorsque celle-ci souffre d’un dysfonctionnement ou d’impotence fonctionnelle manifeste dont la durée est constitutive de sa gravité, les conséquences sur la vie de la Nation Rwandaise d’une part et sur celle des Rwandais d’autre part sont sont inéluctables. Et il est impossible de mesurer leur gravité a priori. Nahimana en a donne des exemples.
    C’est cette impotence fonctionnelle de la clef de voûte des institutions de la République Rwandaise qui, à mes yeux, doit faire l’objet d’analyse critique ou de débats et nullement Kagame en tant que personne physique, mortel comme tout homme. Dans ‘n’importe quel Etat où le Président est digne de ce nom, le silence de cathédral de celui-ci a inéluctablement pour effet, une crise institutionnelle ou politique avec des conséquences économiques et sociaux certaines non mesurables a priori quant à leur gravité.

Comments are closed.