Perezida Kagame yasabye abamushyigikiye guhangana

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze mu rwego rwo gutangiza inama ya 10 y’umushyikirano kuri uyu wa 13/12/2012 aho yashimangiye ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite mu bibazo Leta ya Congo ifitanye n’igice kimwe cy’abaturage bayo.

Muri iryo jambo yatangiye asuhuza abayobozi bari bitabiriye iyo nama, abashyitsi b’abanyamahanga n’abanyarwanda muri rusange.

Yatangiye avuga ko haganirwaho ibijyanye n’agaciromu nteho ngo yiswe KWIGIRA.

Agitangira ijambo yavuze ko ngo inama y’umushyikirano ari ugushyira hamwe ngo n’uwaba ufite indi politiki batemeranywaho yahabwa ijambo,yifuje ko umushyikirano wagombye kubaho kenshi hagati y’abanyarwanda n’abanyamahanga kuko ngo binjira mu buzima bw’abanyarwanda igihe cyose ibyo bikagira ingaruka mubuzima bw’abanyarwanda.

Yongeyeho ko Kwigira no kwiha agaciro ari urugamba, kandi birahenze, ngo ntibihenze mu mafaranga gusa kuko ngo uko ushaka kwihesha agaciro uhura n’abashaka kukurwanya. Ngo ntabwo umuntu ashobora kwigira adahanganye.

Yavuze ko niba hari abashaka ko yikorera ibibazo by’abaturanyi (Congo) ngo bazabanze bamwishyure kuko ngo bishyura abandi bakananirwa kubikemura barangiza bakagaruka gushaka kubimugerekaho.

Mu gusoza yavuze ko niba hari abafite isoni zo guhangana we ntazo afite. Yasabye kandi abanyarwanda kurakara cyane kandi bakabyerekana mu bikorwa byabo.

Mushobora kumva ijambo ryose hano:

 

 

13 COMMENTS

  1. Kagame yarahiye ngo azahangana nabaguma kumubeshyera ko ashyigikiye M23! Abantu bakomye amashyi !????????!!! Yongeyeho ko yibaza impamvu abanyarwanda batavuga kandi ntawababujije kivuga!!!???!!

  2. noncense,@ubwose yavuze iki? Ko yananiye kugirana imishyikirano na ingabire na andi babyifuje,iyomishyikirano yinkoma mashyi ziwe,yazaje hanze akayikorana nabo hanze,genda rwanda waragowe,uyobowe nibisambo,ikigirwa mana bita agaciro nigiki,ahogusenga imana basenga agaciro

  3. Ndakeka ko Perezida kagame afite ukubazo mumutwe kubona avuga aya magambo kandi azi ibyo akora. Ingero atanga muri irijambo yerekana ko arengana nibyo yakoreye abanyarwanda ndatse nanyekongo URUGERO: Kwicya umuntu ukamushyira imbere yumuryango wundi, uru rugero nibyo yakoreye ubutegetsi yakuyeho yabiciye abantu arangije abashyira imbere yumuryango wabo atabaza ko bamwiciye kandi ariwe wabishe.
    Ngendabona afite ikibazo mumutwe rwose kuko umuntu muzima ntiyavuga amamgambo nkaya kandi azi ko ariwe ubikora yarangiza akabyitirira abandi.

  4. Ariko ndasaba nkabantu babanyarwanda cyane cyane abari muri oposisitio yigihugu, kubintu bifatanye nabanyarwanda bavuga ikinyarwanda nabanyekongo ndavuga nka M23 kuki mutunva bariya Bantu ko barwanira uburenganzira bwabo? Kuki mwe mutabavugira ko mubona barengana ariko kibera ko ufitanye ikibazo na Kagame wunva ko nabandi Bose barengana? Mwabaye mute niba kagame ashobora kuba yavugira bariya Bantu bivuga ko wowe utafanya nawe guharanira uburengabzira bwabariya Bantu? Kuki muribigodyi..kuki murinjiji ndavuga abanyarwanda bahunze, niba ufitanye ikibazo numuntu umwe wavuze ukuri uharanira akarengane kabatutsi bomuburasira zuba namagyaruguru yacongo kuki mutunva akarengane kabo…ubu se nibapfa muzunguka iki, ndabwira mwebwe banyarwanda badahuje na kagame nimuvugire abanye Congo bavuga ikinyarwanda ..barenganurwe mureke kwibasira utavuga rumwe na Kagame, please mufashe bariya mufite ikyo muhuriyeho..kuko namwe ninyungu zanyu niba atarinizanyu nizabana banyu…murakoze muhumuke muvugire akarengane kabanyekongo bavuga ikinyarwanda plz babone uburenganzira bwabo

    • Kuri Bwana cyangwa se Madamu Rwamu,

      Iyo Kagame abanza akunga abanyarwanda BOSE nta buryarya, nta kwigira inyaryenge, nta bugome, nta gutonesha bamwe akarenganya abandi, ubu aba afite miliyoni zose z’abanyarwanda zimuhagaze inyuma, tugahangana twese n’amahanga, tukavugira iyo M23 twese, tuvuga rumwe kandi kumwe.

      Kuberako ibi byamunaniye (ndetse njye mbona atanabishaka), we, n’agatsiko ke, bagiye guhagarara, bahangane n’amahanga, n’abanyarwanda bababaye b’imbere n’inyuma.

      “When there is no enemy within, an enemy from outside can do us no harm !!!”.

  5. Am informing such people who doesn’t agree with President Kagame, but if u dont agree with him why can’t you speak for the rights of these Congolese speaking kinyarwanda to have their right? Why are u so blind for the right of the interest of ur country and stability of ur fellow human beings, the Banyamurenge and other Hutu Congolese they have been fighting for their rights, they hajuve been discriminated since long time, but instead of speaking for them ur just becoming blind and ur turn ur one eye to the one u hate means Kagam, forgetting that if u speak for those people and for get Kagame ur forgetting that’ur doing something which pays the stability of ur country and for ur people, please Rudasingwa , Kayumba, Karegeya nabandi speak for the rights of those Banyamurenge….plz if Kagame is speaking for them…yes speak for them too, and if u have a problem with Kagame , Kagame is not Congolese speaking kinyarwanda he is just doing for the right of their rights..plz speak for them too..bse u know the truth..after that go back keep fighting with Kagame but at least when u have made an effort to change the lives of these people for their own freedom and peace..thanks

  6. Yewe amashyi arakomwa bigatinda ariko umutima uzi neza ikiwuriho. Gahunda yarangijwe gufatwa, ibimenyetso byose biragaragara, amarira yabaye menshi cyane kandi akarengane ni kose. Turategereje, urwo waciriye abandi, nirwo rugutegereje. Imana niyo nkuru naho ibindi byose n’ubusa.

  7. Ntawuhangana n’umutunze. Mbese n’ubuhe bushobozi buhari bwatuma tuvuga “tuti ntabwo tukigukeneye” None se ayo mashyi ashingiye kuki? Amagambo se arahagije, none se wari urusha abandi ingufu? Uko bagusunitse bakuzana ku ngoma urabyibagiwe nyuma y’akanya gato?
    Kuvuga ntacyo bikimaze, igihe cyo gutanga umwanya cyageze!!!!!!!, niko bigenda, humura, nabazagukurikira niko bizabagendera, gukomeza kwitwaza Afrika byo ni uguta igihe kuko ntagaruriro, igihe cyatashe, amashyi azahindukamo ararira n’ibitutsi.
    Ntacyo ushobora kwanga, baraza bakakumena, ukunva uko ubaye. Na Habyarimana yiyitaga IKINANI kandi wabonye ukuntu wowe na RUTUKU mwamugize umuyonga.
    HARI UMUNTU WARUKWIYE GUSHYAKA UMUGANGA UVURA IBIZAZI KUBURYO BWIHUTIRWA. Kubona bakomera amashyi discours nkiyi biteye agahinda, twari dukwiye kwibaza byinshyi!!!!!!

Comments are closed.