Perezida Kagame yasobotse mu nama igihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yari afashe ijambo.

    Inama yigaga kuri Afrika yo hagati yabaye kuri uyu wa kane tariki 27 Nzeli 2012 , yarimo ibihugu bigera kuri 30 yarimo n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Bwana Ban Ki Moon, Perezida Kabila, Perezida Kagame, iyo nama yaberaga mu muhezo ariko umwe mu bari muri iyo nama yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ba Perezida Kabila na Kagame banze kuva kw’izima, Kabila akomeje kwemeza ko ibibazo by’igihugu cye bituruka ku batera igihugu cye bava hanze, naho Kagame ngo ntashaka ko u Rwanda rukomeza kugirwa urwitwazo mu kibazo cya Congo.

    Iyo nama isa nk’aho ntacyo yagezeho ndetse na Perezida Kagame yahise asohoka mu nama igihe Ministre w’ububanyi n’amahanga Didier Reynders yafataga ijambo akavuga ku ruhare rw’u Rwanda mu gufasha M23, uretse ko ku ruhande rw’u Rwanda bavuze ko bitagomba gufatwa n’ikibazo cya diplomasi kuko Perezida Kagame yasohotse kubera ko yari afite gahunda yihutirwa. (umuntu akibaza gahunda yihutirwa yari afite iruta iyo nama yarimo, iri mu byari byamuzanye i New York). Ministre Reynders yatangaje kandi ko abona abategetsi b’u Rwanda nta bushake bwa politiki bafite yongeraho ko kandi ikibazo cy’inyeshyamba za M23 kidashobora gukemuka u Rwanda rutabigizemo uruhare rugaragara. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rigths Watch wo uvuga ko iyo nama ntacyo yagezeho. Ngo mu gihe ikibazo nyamukuru aricyo inkunga u Rwanda ruha M23 kitarakemuka ngo abaturage ba Congo bazakomeza kuba mu kangaratete.

    Perezida Kabila we mu ijambo yavuze mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye, yatangaje ko igihugu cya Congo kibanye neza n’ibihugu by’abaturanyi uretse u Rwanda, yari yanatangaje ko nta kizere afite ko inama yagombaga kwiga ku kibazo cya Congo izagira icyo igeraho. Kandi Perezida Kabila yongeye kurega u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23.

    Ministre w’intebe w’u Bubiligi Bwana Elio Di Rupo mu ijambo yavugiye mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye yasabye ubusugire bw’igihugu cya Congo bugomba kubahwa. Yasabye ko ibindi bihugu bitakwirengagiza ikibazo cya Congo, ngo igihugu cye gihangayikishijwe n’ibibera muri Congo ngo birenze urugero s’ibyo kwihanganira. Arasaba ko ibihugu byo mu karere byakwigira hamwe uburyo haboneka umuti urambye w’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari babihereye mu mizi. Yahamagariye kandi abayobozi b’u Rwanda na Congo kumvikana bagakemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.

    Ubu hari impuguke z’umuryango w’abibumbye zirimo gutegura ikindi cyegeranyo kizashyikirizwa akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe ibihano mu kwezi k’Ugushyingo 2012.

    Ku ya 25 Nzeli 2012, Mu nama Perezida Kabila na Perezida Kagame bagiranye n’umunyamabanga w’Amerika, Hillary Clinton, yabasabye kumvika ku bibazo bibashyamiranije mu nzira ya politiki. Ariko yongeraho ko igisubizo cyose cy’ikibazo cyo muri Congo kigomba kujyana n’ishyikirizwa ry’ubutabera abayobozi b’inyeshyamba za M23 n’uko u Rwanda na Congo buri gihugu cyakubaha ubusugire bw’ikindi.

    Ubwanditsi