Perezida Kagame yasuye u Rwanda agenda mu mujyi n'amaguru kuko ubundi yibera mu mahanga

Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru Igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi mu Rwanda ngo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantarw 2016, ahagana saa kumi z’umugoroba, abantu bake bari mu Mujyi wa Kigali hafi n’ahahoze Radio Rwanda batunguwe no kubona Perezida Kagame ari kugenda n’amaguru, maze bamusaba ko bifotoranya kuko kubera ingendo nyinshi bibazaga ko wenda hari igihe azagenda ntagaruke!

Yarimo ngo agenda n’amaguru ku muhanda uva Serana Hotel umanuka ujya kuri Minecofin n’ahari icyicaro gikuru cya I&M Bank. Abaturage bitwa ko bifotoranije nawe 3/4 bari abashinzwe kumurinda! Cyane cyane ko iyo mihanda yagendagamo wagira ngo bari babanje kuyirukanamo abantu mbere y’uko ahagera!

Nta gitangaza kirimo kuko aba baturage babona Perezida gake cyane, dufashe nk’urugero rw’uyu mwaka wa 2016 nta gihe kingana n’ibyumweru bibiri yari yamara mu Rwanda kuko yabarizwaga mu ngendo iyo za Addis Abeba, Abu Dhabi, Davos, Tanger, Toronto, Houston…

Abakurikiranira hafi iby’izo ngendo ziruta iza Papa Yohani Pahulo wa Kabiri bahamya ko igihe Perezida Kagame amara mu Rwanda ari gito ugereranije n’icyo amara mu mahanga, mbese iyo ageze mu Rwanda aba ameze nk’umushyitsi!

Amakuru The Rwandan ifite ni uko mu mwaka wa 2015, Perezida Kagame yamaze mu Rwanda iminsi itagera ku 170 ku minsi 365 igize umwaka!

Mu minsi ishize hari ababyibajijeho ndetse banamwita “mobile president” nawe mu gusubiza avuga ko aba yagiye guhahira abanyarwanda! Ese igihe yahahiye ntararonka? Ese u Rwanda nta za Ambasade rugira muri ibyo bihugu? Harya kujya kwirebera imipira mu mahanga akanishyura akayabo ngo yifotoranye n’abakinnyi nabyo ni uguhahira abanyarwanda?

Ababonye amafoto ya Perezida Kagame ngo atembera n’amaguru bazi gutebya bariyamiriye bati “noneho Perezida Kagame yibutse u Rwanda narwo ararusura!” Abandi bati: “Azataha iwe mu mahanga ryari ko ari ho yibera igihe kinini?  Bamwe bati: “ariko ubundi atinya iki mu Rwanda?” Abagerageza gusesengura bati: “ntawe yizera buriya aba yagiye gukurikirana iby’imali ze ziri mu mahanga akaboneraho no kuba yibereye mu mahanga aho yizeye umutekano kurusha mu Rwanda!”

Marc Matabaro